RFL
Kigali

Bruce Melodie ushinjwa gutera inda umukobwa akamwigarika, ashobora kujyanwa mu nkiko n’ibyo yatangaje

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:23/11/2015 9:27
26


Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, Bruce Melodie yahuye n’akaga gakomeye ubwo umukobwa witwa Agasaro Diane umushinja kumutera inda akamwigarika, yamutezaga rubanda akamusangisha umwana aho yari agiye gufungura Studio ye. Gusa amagambo Bruce Melodie yavuze nyuma yabyo ashobora kumujyana mu nkiko.



Agasaro Diane; ni umukobwa watangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda mu mezi ashize ubwo yashinjaga Bruce Melodie kumutera inda akamwihakana, Bruce Melodie we akavuga ko uretse kuba amuzi nk’umufana we, nta handi baziranye kandi ko batigeze baryamana kuburyo yaba yaramuteye iyo nda.

Uyu mukobwa utarava ku izima, yagiye kwaka indezo Bruce Melodie ari kumwe n’uyu mwana we, amumusangisha aho yari ari i Nyamirambo ndetse Bruce Melodie aza kumuhunga arikingirana undi nawe amutegerereza ku modoka ye kugeza mu masaha y’igicuku, ibintu byateje impagarara n’abantu benshi bagahurura ari nako iby’uyu mugabo n’umushinja kumutera inda bikomeza kutavugwaho rumwe.

Bruce Melodie yari yikingiranye, Agasaro Diane we aryamisha umwana ku modoka ye amurindiriye

Bruce Melodie yari yikingiranye, Agasaro Diane we aryamisha umwana ku modoka ye amurindiriye

Bukeye bwaho ariko, Bruce Melodie yavuze ko ibi byose bimubaho ari akagambane ndetse akaba abuzwa amahoro na Richard Nsengumuremyi bahoze bakorana muri Super Level, uyu ngo akaba yaramubwiye ko azamubuza amahwemo bikamushobera ndetse n’uyu mukobwa umushinja kumutera inda akaba abitumwa na Richard nk’uko yabishimangiye mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com.

Abinyujije kandi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, Bruce Melodie yasobanuye uburyo aka kagambane ke gahurirana n’uko hari icyiza aba yagezeho cyangwa agiye kugeraho, yerekana ko uyu Richard ahengera hari intambwe yateye agakoresha uwo mukobwa ngo amwandagaze n’izina rye risigwe icyasha.

melodie

Hari umuntu tumaze iminsi tuburana, uwo muntu tujya gutandukana yambwiye ko ngo ningera muri 2017 azaba ari imbwa, gusa ibi byose arimo gukora ntibizatuma ‪ ‎ibitangaza bihindura izina cyangwa ngo bicike intege. Ibi bintu byose biba ari uko hari igikorwa tugiye kujyeraho gikomeye; Mbere byabaye turi kuri final ya PGGSS, none ubu nanone bibaye ari uko natsinze urubanza ndetse nakoze na studio yanjye. Ahengera buri gihe hari icyo twenda kujyeraho akadusebya ariko ntacyo bitwaye Imana ntirenganya kandi icyo uzaba cyo ntaho kijya. Bruce Melodie

Akimara gutangaza aya magambo, Richard Nsengumuremyi yahise amenya ko ari we avuga cyane ko ari we bakoranye kandi akaba ari we bari bamaze igihe baburana, uyu akaba yaratangarije Inyarwanda.com ko abona aho Bruce Melodie ageze hashobora kuba harimo n’ikibazo cy’uburwayi atazi yaba asigaye afite, kuko ngo ibyo avuga ntaho bihuriye kandi uyu mukobwa nta n’aho baziranye ndetse ngo ntaranamuca iryera kuva hatangira kuvugwa inkuru z’uko Bruce Melodie yamuteye inda akamwihakana.

Richard Nsengumuremyi; umuyobozi w'inzu itunganya muzika izwi nka Super Level

Richard Nsengumuremyi; umuyobozi w'inzu itunganya muzika izwi nka Super Level

Yabwiye Inyarwanda.com ko ibi ari ugushaka kumusebya no kumutuka mu ruhame kandi bikaba ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo akaba ahubwo ashobora kumujyana mu nkiko akabihanirwa. Yaboneyeho kuvuga ko Bruce Melodie agenda abeshya ngo yatsinze urubanza, kandi ahubwo yarategetswe kumwishyura amafaranga y’u Rwanda asaga 3.800.000, akaba yumva uwatsinzwe ari uwategetswe n’urukiko kwishyura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gdggg8 years ago
    Ariko bazapime ADN barebe icyo bitanga ukuri kujye ahagaragara.
  • gdggg8 years ago
    Ariko bazapime ADN barebe icyo bitanga ukuri kujye ahagaragara.
  • Bosco MUGIRANEZA8 years ago
    Ndumva rwose Melody nta kindi yakagombye kwireguza. Niba yumva arengana nta kindi yabigaragarisha uretse gukoresha ibizamini bya ADN. No kwihisha byonyine bifite icyo bigaragaza kuri we.
  • Ingabire Delice8 years ago
    ariko biratangaje Uyu bruse melodie yazakoresheje ikizami cya ADN akamenya ukuri kumugaragaro
  • annie8 years ago
    sha umuntu wihakana amaraso ye ntacyo uzageraho uzajya ujya gutera imbere biyonge nkisabune ndugu yangu,nibutemera umwana reka hakorwe ADN amagambo ashire,ese ubundi mwagiye mwambara condom niba mutari responsable wibizakurikiraho?!iherezo ryibi ni urupfu nokurimbuka mbiswa
  • ganza fred8 years ago
    ibintu biri very simple bakoreshe DNA test hanyuma nasanga umwana aruwe atange indezo.aba star batera amabango ahantu henshi birashobokako bamubeshyera cyangwe se aribyo.ashobora kuba yaradomyeho rimwe atanabyibuka.so mukore DNA test irahenze ariko sicyane kuko yatuma urubwa rukuvaho nuwomwana waje kuri iyi isi batamuteganyije akagira amahwemo.DNA test ubanza itwara 1k usd ,ntimwongere gushira uwo mwana wumuziranenge mu itangazamakuru ,ibaze uyumwana namara gukura akabona ibi bintu byamubayeho.?ubwo se murunva ari souvenir nziza kumwana kweri?
  • Rehema8 years ago
    Hari igihe umuntu agutesha umutwe eee, ........ uwo muntu aba yagutesheje umutwe yeyeyeyeee. Melodie, koresha ADN ibintu bisobanuke ubone amahoro n'icyo kibondo bareke kugihoza mu itangazamakuru.
  • Edith8 years ago
    umva mwana wa mama ndagukunda ariko gutera inda byo bibaho ihangane ukoreshe DNA ubundi ushige urubanza nyuma rwawe nuwo mukobwa akubwire uwamutumye utarinze ukeka....nusanga aruwawe umwana.......umenye ubwenge
  • angela8 years ago
    Mbabwira ngo muzirike imboro zanyu mukigira ashwiii.Mujye muvikamo bababwira iki.
  • Mazina8 years ago
    1. Icyo mbona cyo nuko uwo buruse afite icyo abiziho? Niba aziko yaryamanye nuwo mukobwa nta gakingirizo hari shanse z'uko uwo mwana ari uwe keretse ni burusi yari mu gihe cyo kudatera inda. 2. niko yagombaga kureka bakavugana nage munzu ngo akinge, akamusobanurira uko bimeze ibyiyo tesiti kd siyari kwanga kuyikora , nubwo ihenze ariko yasaba inkunga, naho superi levo yo sinzi icyo imaze muri ibi ajye avuga amagambo abaze.
  • 8 years ago
    ubw babwita ububwa. kuk, ntamugabo wo kwihakana umwana we kbsa
  • Bruce's big fan8 years ago
    Bruce Melodie ntabwo kuba bakubeshyera byakubuza kugaragaza ubu muntu mu kibazo kirimo umwana utazi nicyo azira. Wagakwiye gukemura iki kibazo nkumuntu utiyaye kuri business zawe, twe nka ba fans nicyo twifuza... kukumenya uwo uriwe hanze ya muzika. Ntabwo twese ari uko dukundana ibihangano nijwi ryawe gusa. Gerageza kuba umuntu muri iki kibazo Bruce.
  • Queen8 years ago
    ark janette ubwo ko urimo kwiteza abantu niba umuhungu akwihakanye uba uri mubicyi icyo nakubwira rera numunyarwand wabandi utuze naho ndabona uri busare pe?
  • Brown twizere8 years ago
    Aha ibi ntibyoroshye yajyaga kwihisha kuberiki niba aziko arimukuri yajya se murukiko cyangwa kwa muganga bagapima DNA nkumuntu usobanukiwe ikindi ayo matiku agirana nabandi bivahe ko ntarumva ngo ba king James ,tom close nabandi bagira nye I kibazo nabakobwa abarusha kwamamara cyangwa amaraso akundwa
  • h8 years ago
    Bruce Melodie utangiye kuba imbwa
  • kibwa8 years ago
    melodi uri feke urinumuswa twarakwanze kuva wakwihakana uriya mwana musa kariya kageni.uriya mukobwa bamukuvuzeho kuva kera komwaryamanye wowe na amag deblack. none uramwihakanye
  • Jado 8 years ago
    Bruce hagara kigabo abobose nabanyeshyari naho uwo mukobwa mumbabarire mwite uko Ari yaryamye henci aranjyije ati uyuniwe mustar reka mwitsindagireho, gusa umwana numuziranenge emera umufashe nkuko wafasha uwo watoraguye cg ukore DNA test hanyuma numutsinda umujyane nunkiko.
  • A8 years ago
    Bruce wisebanya, Kirazira kwihakana amaraso yawe, kuko nzi neza ko uzabyicuza, kd urebye neza umwana murasa% keretse nimba arimpanga yawe. ndumiwe koko. icyo nigikorwa kigayitse
  • Maya8 years ago
    Abakobwa ??? Mwebwe mubona Uyu muhungu atari urukoko rwihishe Inyuma ya music !!! Mwarangiza Mukarira mutakamba mwishyiriye Ibintu nkibi byibinyamanswa Njyewe mbabajwe nako kana kavutse Kuri iyi ngirwa muntu yanga amaraso ye Benshi mu ba star uzabaze kwisi Bavutse banzwe? Abakize cyane base barabagurishije Bose barangiye babifuza Ntago uyu mukobwa yageza kuri iyintera Akubeshyera urushwe urukundo ni inyoni Itera igi ako kanya igatangira Gukora icyali kingore yayo Aho itara hose ryaba ibaba , akarabo, utugozi Uzakore ubushakashatsi urebe icyali kinyoni Nako yo irakuruta Inyamanswa zikurushe ubupfura Murasebya abahanzi pe!!!!
  • Fred8 years ago
    Ibi bibaye ari ukuri uyu musore yaba akina nibintu bikomeye kuko ntibibaho kwihakana umwana wawe kandi ibi atabyitondeye byatuma azima burundu.





Inyarwanda BACKGROUND