Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, Bruce Melodie yahuye n’akaga gakomeye ubwo umukobwa witwa Agasaro Diane umushinja kumutera inda akamwigarika, yamutezaga rubanda akamusangisha umwana aho yari agiye gufungura Studio ye. Gusa amagambo Bruce Melodie yavuze nyuma yabyo ashobora kumujyana mu nkiko.
Agasaro Diane; ni umukobwa watangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda mu mezi ashize ubwo yashinjaga Bruce Melodie kumutera inda akamwihakana, Bruce Melodie we akavuga ko uretse kuba amuzi nk’umufana we, nta handi baziranye kandi ko batigeze baryamana kuburyo yaba yaramuteye iyo nda.
Uyu mukobwa utarava ku izima, yagiye kwaka indezo Bruce Melodie ari kumwe n’uyu mwana we, amumusangisha aho yari ari i Nyamirambo ndetse Bruce Melodie aza kumuhunga arikingirana undi nawe amutegerereza ku modoka ye kugeza mu masaha y’igicuku, ibintu byateje impagarara n’abantu benshi bagahurura ari nako iby’uyu mugabo n’umushinja kumutera inda bikomeza kutavugwaho rumwe.
Bruce Melodie yari yikingiranye, Agasaro Diane we aryamisha umwana ku modoka ye amurindiriye
Bukeye bwaho ariko, Bruce Melodie yavuze ko ibi byose bimubaho ari akagambane ndetse akaba abuzwa amahoro na Richard Nsengumuremyi bahoze bakorana muri Super Level, uyu ngo akaba yaramubwiye ko azamubuza amahwemo bikamushobera ndetse n’uyu mukobwa umushinja kumutera inda akaba abitumwa na Richard nk’uko yabishimangiye mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com.
Abinyujije kandi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, Bruce Melodie yasobanuye uburyo aka kagambane ke gahurirana n’uko hari icyiza aba yagezeho cyangwa agiye kugeraho, yerekana ko uyu Richard ahengera hari intambwe yateye agakoresha uwo mukobwa ngo amwandagaze n’izina rye risigwe icyasha.
Hari umuntu tumaze iminsi tuburana, uwo muntu tujya gutandukana yambwiye ko ngo ningera muri 2017 azaba ari imbwa, gusa ibi byose arimo gukora ntibizatuma ibitangaza bihindura izina cyangwa ngo bicike intege. Ibi bintu byose biba ari uko hari igikorwa tugiye kujyeraho gikomeye; Mbere byabaye turi kuri final ya PGGSS, none ubu nanone bibaye ari uko natsinze urubanza ndetse nakoze na studio yanjye. Ahengera buri gihe hari icyo twenda kujyeraho akadusebya ariko ntacyo bitwaye Imana ntirenganya kandi icyo uzaba cyo ntaho kijya. Bruce Melodie
Akimara gutangaza aya magambo, Richard Nsengumuremyi yahise amenya ko ari we avuga cyane ko ari we bakoranye kandi akaba ari we bari bamaze igihe baburana, uyu akaba yaratangarije Inyarwanda.com ko abona aho Bruce Melodie ageze hashobora kuba harimo n’ikibazo cy’uburwayi atazi yaba asigaye afite, kuko ngo ibyo avuga ntaho bihuriye kandi uyu mukobwa nta n’aho baziranye ndetse ngo ntaranamuca iryera kuva hatangira kuvugwa inkuru z’uko Bruce Melodie yamuteye inda akamwihakana.
Richard Nsengumuremyi; umuyobozi w'inzu itunganya muzika izwi nka Super Level
Yabwiye Inyarwanda.com ko ibi ari ugushaka kumusebya no kumutuka mu ruhame kandi bikaba ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo akaba ahubwo ashobora kumujyana mu nkiko akabihanirwa. Yaboneyeho kuvuga ko Bruce Melodie agenda abeshya ngo yatsinze urubanza, kandi ahubwo yarategetswe kumwishyura amafaranga y’u Rwanda asaga 3.800.000, akaba yumva uwatsinzwe ari uwategetswe n’urukiko kwishyura.
TANGA IGITECYEREZO