Kigali

Big Fizzo yakoze ubukwe n'umugore we wa kabiri nyuma yo gutandukana n'umufaransakazi-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/08/2018 14:36
1


Big Fizzo cyangwa se Farious ni umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cy'u Burundi wari umaze igihe arushinganye n'umufaransakazi bari banafitanye abana. Nyuma y'uko batandukanye Big Fizzo yatangiye gucudika n'undi mugore w'umurundikazi witwa Edith Stein Kimana usanzwe wibera mu Butaliyani.



Nyuma y'igihe bakururana mu rukundo Big Fizzo n'uyu mukunzi we  Edith Stein Kimana bamaze gukora ubukwe aho uyu muhanzi ku ikubitiro yasabye akanakwa uyu mugore, ibirori byabereye mu mujyi wa Bujumbura. Ibi birori byatumiwemo abantu ba hafi b'uyu muhanzi cyane ko atari benshi mu basanzwe mu myidagaduro y'i Bujumbura ndetse si na benshi mu bahanzi batumiwe muri ubu bukwe. 

Big Fizzo

Big Fizzo na Edith Stein Kimana bamaze gukora ubukwe

Ubwo Big Fizzo aheruka mu mujyi wa Kigali aho yari yitabiriye ibitaramo byo kumurika Album nshya ya Dj Pius yabajijwe na Inyarwanda.com ibijyanye n'ubukwe bwe maze adutangariza ko mu by'ukuri gahunda y'ubukwe ari ugusaba no gukwa byanabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kanama 2018 ndetse hakazakurikiraho imihango ikurikira y'ubukwe byitezwe ko izabera mu gihugu cy'u Butaliyani.

BIG FIZZOBig Fizzo mu muhango wo gusaba no gukwa

Big Fizzo ni umuhanzi w'Umurundi wakanyujijeho mu bihe byatambutse. Muri iyi minsi ni umwe mu bahanzi bafatwa nk'abakoze akazi gakomeye ariko utagikora cyane dore ko Sat B umurundi wamaze igihe mu Rwanda ari umwe mu bahanzi bari kurwana inkundura yo kwigarurira muzika y'u Burundi ndetse akaba umwe mu bafite abafana benshi n'ubwo Big Fizzo nawe utavuga ko afite bake.  

Big FizzoBig FizzoBig FizzoBig FizzoBig Fizzo

Big Fizzo mu muhango wo gusaba no gukwa

BIG FIZZO

Big Fizzo na Edith Stein Kimana bakoze ubukwe nyuma y'igihe kitari gito bakundana

REBA HANO AMASHUSHO MAKE YAFASHWE MU BUKWE BWA BIG FIZZO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sharobaro6 years ago
    Ikigali barahingaga



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND