RFL
Kigali

Big Farious, Jackie, Tom Close, Dream Boys, Urban Boys n'abandi mu gitaramo gikomeye i Kigali

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/09/2014 9:48
6


Alex Muyoboke wamenyekanye cyane afasha abahanzi Tom Close, Urban Boys, Dream Boys n’abandi, agiye kubahuriza mu gitaramo gikomeye kizaba kirimo n’abahanzi b’abanyamahanga bakoranye indirimbo n’aba bahanzi b’abanyarwanda, muri abo hakaba harimo Big Farious wo mu gihugu cy’u Burundi na Jackie Chandiru wo muri Uganda.



Nk’uko Alex Muyoboke yabitangarije Inyarwanda.com, umurava n’imbaraga yashyize mu muziki afasha abahanzi batandukanyen’ubu aracyabizirikana, cyane ko abahanzi bose yagiye abera umujyanama yabashije kubahuza n’abahanzi b’abanyamahanga bakomeye bagakorana indirimbo zanakunzwe cyane, abo bahanzi bose yagiye afasha akaba agiye kubahuza n’abo bakoranye kugirango babashe gukora igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali.

Igihe Muyoboke yari umujyanama wa Tom Close, yamufashije kugera kuri byinshi muri muzika

Igihe Muyoboke yari umujyanama wa Tom Close, yamufashije kugera kuri byinshi muri muzika

Muri abo bahanzi harimo Tom Close babanje gukorana akamubera umujyanama ndetse akamugeza kuri byinshi, uyu akaba yaramuhuje na Big Farious bakorana indirimbo yitwa “Baza”. Nyuma yahise aba umujyanama wa Dream Boys abahuza n’umuhanzi Eddy Kenzo bakorana indirimbo yitwa “No one”. Ntibyarangiriye aho kuko yahise akorana na Urban Boys abahuza na Jackie Chandiru bakoranye indirimbo yitwa “Take it off”, iyi ikaba yaranamamaye cyane muri aka karere ka Afrika y’Uburasirazuba.

Ubwo Alex Muyoboke yari umujyanama wa Dream Boys, yabafashije gukorana indirimbo na Eddy Kenzo

Ubwo Alex Muyoboke yari umujyanama wa Dream Boys, yabafashije gukorana indirimbo na Eddy Kenzo

Ku itariki 18 z’ukwezi gutaha kwa cumi (Ukwakira) nibwo aba bahanzi bazakorana igitaramo cya Live gikomeye muri Hoteli Serena ya Kigali, gusa umunya Uganda Eddy Kenzo wakoranye na Dream Boys we akaba atazabasha kuboneka kuko azaba ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ubwo yakoranaga na Urban Boys, Alex Muyoboke yabagejeje kuri byinshi, harimo no kubahuza na Jackie Chandiru

Ubwo yakoranaga na Urban Boys, Alex Muyoboke yabagejeje kuri byinshi, harimo no kubahuza na Jackie Chandiru

Uretse Big Farious, Jackie Chandiru, Tom Close, Dream Boys na Urban Boys, haziyongeraho abandi bahanzi barimo Social Mula, uyu akaba nawe asanzwe akorana bya hafi ya Alex Muyoboke kuko ari n’umwambasaderi w’ikompanyi ye nshya itegura ibi bitaramo yitwa “Decent Entertainment”, hakazaba hari kandi Davis D ndetse n’itsinda rishya ry’abakobwa bamenyerewe mu gufasha abitabira Guma Guma, abo bakaba ari Charly na Nina.

Igitaramo

Iki gitaramo Alex Muyoboke ahamya ko kizaba gikomeye kandi abazakitabira bakazishimira umuziki w’aba bahanzi bose, anashimangira ko kizaba ari ikimenyetso cy’imbaraga yashyize mu guteza muzika nyarwanda imbere abinyujije mu kuba umujyanama w’abahanzi batandukanye, abazakitabira bakaba bazabasha kwibonera no kumva umuziki w’umwimerere w’aba bahanzi.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kagabo9 years ago
    ibi nibyo dushaka mu muziki nyarwanda big up manager umwe mu igihugu nabandi barebereho!!!!!!!!
  • gggg9 years ago
    nagerageze wenda noneho yayabona
  • 9 years ago
    haraburamo umusaza jay gusa gishobora kuba ari icyaba maman gusa mumenye agaciro kinjyana ya hip hop nibwo mwamenya inyungu yu muziki
  • 9 years ago
    haraburamo umusaza jay gusa gishobora kuba ari icyaba maman gusa mumenye agaciro kinjyana ya hip hop nibwo mwamenya inyungu yu muziki
  • kana jules9 years ago
    fizzo azoberekako abarundi bazi music
  • frank8 years ago
    big fizzo azobemeza kuko bimurimwo





Inyarwanda BACKGROUND