RFL
Kigali

Big Brother Africa: Arthur aratabariza bagenzi be bakomoka muri Afurika y'uburasirazuba

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:21/10/2014 16:56
7


Mu gihe irushanwa rya Big Brother Africa rigeze ahakomeye,Nkusi Arthur umwe mu banyarwanda babiri bari muri iri rushanwa arasaba abaturage batuye akarere ka Afurika y’uburasirazuba kugaragaza ubufatanye bagatora abantu babo bari muri iri rushanwa.



Aho ari muri iri rushanwa,Nkusi Arthur uhagarariye u Rwanda yasabye abatuye Afurika y’uburasirazuba gutora cyane cyane batatu bakomoka muri aka karere u Rwanda rurimo bari ku rutonde rw’abafite ibyago byo gusezererwa mu cymweru cya gatatu cy’iri rushanwa.

nbvf

Aba nibo Arthur atabariza

Ku rukuta rwe rwa twitter,Arthur yagize ati: “Batatu mu bari muri Big Brother Africa bakomoka muri Afurika y’uburasirazuba bari mu bashobora gusezererwa:Ellah(Uganda),Alusa(Kenya) na Laveda(Tanzania).Mwabonye ubufatanye bw’abakomoka muri Afurika y’amajyepfo”

kj

Arthur aratabariza bagenzi be bo muri East Africa

Ibi Arthur abitangaje mu gihe iri rushanwa rigeze mu cyumweru cya gatatu aho aba batatu yavuze bari ku rutonde rw’abantu barindwi bagomba kuvamo babiri bazasezererwa mu mpera z’iki cyumweru.

gfd

Arthur na Frankie Joe nibo bahagarariye u Rwanda muri Big Brother Africa

Twabibutsa ko n’ubwo amatora yabaye asubitswe,gutora hakoreshwa uburyo bwa internet ndetse n’ubutumwa bugufi(SMS) aho wandika ijambo Vote ugasiga akanya ukandika izina ry’uwo utoye(Arthur/Frankie)ukohereza ku mubare 1616 ku ifatabuguzi iryo ariryo ryose waba ukoresha.

Ushaka gutora ukoresheje internet wajya kuri http://bigbrotherafrica.dstv.com/Vote

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Murakoze
  • jacky9 years ago
    cool
  • JOSEPH9 years ago
    Arthur tumurinyuma
  • JOSEPH9 years ago
    Arthur tumurinyuma
  • JOSEPH9 years ago
    Big rwanda tumurinyuma
  • uwishema valentin9 years ago
    turabashyigikiye
  • dada9 years ago
    Jye ndibaza aho kugira ngo tuzanyanyagize amajwi kuri Frank na Arthour byarutwa no kuyaharira umwe mugihe aribo bazaba bageezweho . Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND