Mu gihe irushanwa rya Big Brother Africa rigeze ahakomeye,Nkusi Arthur umwe mu banyarwanda babiri bari muri iri rushanwa arasaba abaturage batuye akarere ka Afurika y’uburasirazuba kugaragaza ubufatanye bagatora abantu babo bari muri iri rushanwa.
Aho ari muri iri rushanwa,Nkusi Arthur uhagarariye u Rwanda yasabye abatuye Afurika y’uburasirazuba gutora cyane cyane batatu bakomoka muri aka karere u Rwanda rurimo bari ku rutonde rw’abafite ibyago byo gusezererwa mu cymweru cya gatatu cy’iri rushanwa.
Aba nibo Arthur atabariza
Ku rukuta rwe rwa twitter,Arthur yagize ati: “Batatu mu bari muri Big Brother Africa bakomoka muri Afurika y’uburasirazuba bari mu bashobora gusezererwa:Ellah(Uganda),Alusa(Kenya) na Laveda(Tanzania).Mwabonye ubufatanye bw’abakomoka muri Afurika y’amajyepfo”
Arthur aratabariza bagenzi be bo muri East Africa
Ibi Arthur abitangaje mu gihe iri rushanwa rigeze mu cyumweru cya gatatu aho aba batatu yavuze bari ku rutonde rw’abantu barindwi bagomba kuvamo babiri bazasezererwa mu mpera z’iki cyumweru.
Arthur na Frankie Joe nibo bahagarariye u Rwanda muri Big Brother Africa
Twabibutsa ko n’ubwo amatora yabaye asubitswe,gutora hakoreshwa uburyo bwa internet ndetse n’ubutumwa bugufi(SMS) aho wandika ijambo Vote ugasiga akanya ukandika izina ry’uwo utoye(Arthur/Frankie)ukohereza ku mubare 1616 ku ifatabuguzi iryo ariryo ryose waba ukoresha.
Ushaka gutora ukoresheje internet wajya kuri http://bigbrotherafrica.dstv.com/Vote
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO