RFL
Kigali

Bebe Cool yagarukanye muri Uganda imipango yo guhangana n’ibindi bihugu mu ruhando rwa Muzika afasha abahanzi b’iwabo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/12/2018 14:42
0


Buri muntu wese mu mwuga arimo aba yifuza kubona utera imbere ndetse nawe ntasigare inyuma. Na Bebe Cool yiyemeje gushyira itafari mu iterambere ry’umuziki w’igihugu cye yiyemeza guhangana cyane n’abari bazwi nk’abakomeye.



Bebe Cool amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kugaruka kwe rero yagarukanye imishinga idasanzwe igamije kwagura no guteza imbere umuziki wo mu gihugu cye mu buryo bwo kwihangira imirimo ariko anafasha abahanzi bagenzi be.

N’uko tubikesha ikinyamakuru Ghafla Bebe Cool yaguze Camera zirengeje akayabo ka Milliyoni 200 aho mazre iminsi muri Amerika, akaba yiyemeje gushing Studio y’akataraboneka muri Uganda bikazarinda abagande bagenzi be b’abanyamuziki guhora bafata za Rutemikirere bajya gukoresha amashusho meza kuko ntacyo bazasanga imahanaga adafite.

Yagize ati “Ndashaka gushing Studio ikomeye muri Uganda kugira ngo mfashe abavandimwe ntibazongere gufata indege ngo bage mu bihugu by’amahanga bahatakariza amafaranga menshi mu ifatwa ry’amashusho. Mboneyeho kandi gutumira abanyamuziki bo mu bihugu by’abaturanyi ko baza bagafata amashusho meza muri Uganda kuko ibikoresho byose ubu ndabifite.”

Bebe Cool

Bebe Cool ahamya ko ibikoresho byose ubu abifite

Bebe Cool ariko n’ubwo yifuza guteza imbere umuziki w’iwabo ndetse akanafasha abahanzi mu byo yatangaje haragaragaramo guhangana cyane na bagenzi be bo muri Nigeria aho yagize “Abo muri Nigeria ntacyo bakirusha Abagande. Icyo dukeneye ni ibikoresho bigezweho gusa ndetse n’ubufasha kandi ndateganya kubishyiraho rwose.”

Yakomeje ahamagarira abanyamuziki kutazongera gupfusha ubusa amafaranga bajya gushaka amashusho agaragara neza ahamya ko nawe afite ibikoresho kabuhariwe byabaha amashusho meza bifuza kandi badahenzwe cyane nk’uko byagenda bagiye imahanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND