RFL
Kigali

Auddy Kelly agiye gukorera muri Ambassador's Park igitaramo kidasanzwe mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 5 y'umuryango El-Familia

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/07/2018 11:03
0


Nyuma yo gutangaza ko ahagaritse umuziki akawugarukamo nyuma y'umwaka umwe yamaze yarawuhagaritse, kuri ubu umuhanzi Auddy Kelly yateguye igitaramo gikomeye agiye gukorera muri Ambassador's Park mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 5 y'umuryango El-Familia.



Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kanama 2018 kibere i Gikondo muri Ambassador's Park kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba. Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 5 umuryango El-Familia umaze kuva utangijwe. El-Familia ni umuryango w'abakunzi b'ibihangano bya Auddy Kelly bishyize hamwe batangiza uyu muryango. Kuri ubu rero bagiye kwizihiza imyaka 5 bamaze batangije uyu muryango!

"Azaba ari umunsi w'umuganura no gutarama bigatinda" Auddy Kelly

Auddy Kelly avuga ko tariki 3 Kanama 2018 azaba ari umunsi ukomeye by'akarusho ku bakunzi b'umuziki we yabibukije ko azaba ari umunsi w'umuganura no gutaramana bigatinda. Aganira na Inyarwanda.com, Auddy Kelly yavuze ko azagaragarizamo ko agarutse mu muziki. Avuga ko ari igitaramo yari asanzwe akora buri mwaka ndetse ngo azakomeza kujya agikora no mu myaka iri imbere. Kugeza ubu ngo imyiteguro igeze kure. Yagize ati:

Ni igitaramo cyo kugaruka mu muziki,...ni umunsi udasanzwe ni anniversary najyaga nkora bu busanzwe uretse ko umwaka ushize itabaye kuko nari narahagaritseho umuziki ariko uyu mwaka iraba kandi ibe comeback kd nifuza ko yaba nziza kurusha ibihe byashize bitewe n'uburyo nabiteguye. Nditeguye, aho tuzakorera, imyitozo, ama repetition, byore biri kugenda neza.

Muri iki gitaramo Auddy Kelly azaba ari kumwe n'abandi bahanzi banyuranye harimo abafite amazina azwi cyane mu muziki nyarwanda. Abahanzi yatumiye ni: Aline Gahongayire, Jules Sentore, Andy Bumuntu, Peace Jolis, Alyn Sano, Joel Ruti, Gabiro Guitar, Yemba Voice na Mc Tino. Kwinjira ni ibihumbi bitanu (5,000Frw) ugahabwamo n'icyo kunywa ndetse n'10,000Frw ugahabwamo icyo kunywa n'ibindi binyuranye. Ku bindi bisobanura wahamagara; 0788845573

Ambassador’s Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali. Imenyereweho igitaramo cy'umwihariko cyiswe WEYOTAP bisobanura Weekly Youth Talent Performance (Igitaramo ngaruka cyumweru kigaragarizwamo impano ziri mu rubyiruko). Ni igitaramo kiba buri wa Gatanu kigatumirwa umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda. Benshi mu bahanzi bafite amazina akomeye hano mu Rwanda bamaze gutumirwa muri iki gitaramo.

Muri bo twavugamo; King James, Riderman, Mani Martin, Dream Boys, Safi, Rafiki, Jules Sentore, Bull Dogg n'abandi. Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kanama 2018 bizaba bidasanzwe dore ko hazahurira abahanzi banyuranye mu gitaramo cyateguwe na Auddy Kelly. Ambassador's Park isanganywe n’izindi serivisi zitandukanye: Sauna&Massage, Bar&Restaurant, Rooms: Amacumbi, Free Wifi (internet nziramugozi), Night Club, Stream Car Wash.

Auddy Kelly

Igitaramo Auddy Kelly agiye gukorera muri Ambassador's Park

REBA HANO 'UTAZATINDA' INDIRIMBO NSHYA Y AUDDY KELLY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND