RFL
Kigali

Asinah yerekanye akenda k’imbere mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/10/2017 15:29
2


Muri iyi minsi umuhanzikazi Asinah ni umwe mu bahanzikazi bari kuvugwa cyane mu ruganda rwa muzika nyarwanda. Akenshi usibye umuziki akunze no kuvugwa ku myambarire ye, kuri ubu hafashwe amashusho y’indirimbo ye igaragaramo aho yerekana akambaro k’imbere.



Ubusanzwe iyo ibi byabaye kuri Asinah bibaye ku bahanzikazi bakunze kuvuga ko ari uko bafatiraga amashusho y’indirimbo yabo ku mazi, gusa bitandukanye  nabyo ubwo umuhanzikazi Asinah yafataga amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Good’ yakoresheje imyambaro migufi cyane  kugeza ubwo hari imwe muri yo yamwambitse ubusa kugeza ubwo akenda yambariyeho imbere kagaragara mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ibintu umuntu atakwitega ko abazayikora bazabishyira mu ndirimbo.asinahasinahImwe mu myambarire izagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo

Usibye ariko aha yanambaye ku buryo akenda yari yambariyeho kagaragara Asinah mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo yagaragaje imyambarire ikomeje gukaza umurego mu bahanzikazi nyarwanda, imyambarire yo kwambara utuntu tugufi rimwe na rimwe twerekana bimwe mu bice by’ibanga bya nyiri ubwite.

Iyi ndirimbo nshya Asinah yafatiraga amashusho ni iyitwa ‘Good’ iyi akaba yarayikoranye n’umusore ukizamuka mu njyana ya Dancehall witwa DeeRugs iyi ikaba yarakozwe na Junior Multisystem mu gihe amashusho yayo yafashwe akazanatunganywa na Hugor. Nk'uko Asinah abitangaza ngo iyi ndirimbo iragera hanze mu minsi ya vuba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    ariko se rwose Asinah wgiye muri gym urabona uwo mudigi wawe wagirango utuzwe na primus genda ukore gmy karye ibishyimbo
  • austin6 years ago
    twaritumaze kabili tutakumva nonuragarutse. safi yaramazimisi akurushije hit akutwibagije nonuraje uti sijjye wahera. uzifatanye na oda pacy ndabona mwakorishirahamwe ryabambarubusa, uzongeremo na shaddybu





Inyarwanda BACKGROUND