RFL
Kigali

Anita Pendo n’umukunzi we bitegura kwibaruka imfura yabo bongeye kugaragarizanya urukundo mu ruhame

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/04/2017 9:18
15


Umunyamakuru, Umushyushyarugamba akaba n'umu Dj, Anita Pendo n’umukunzi Alphonse Nizeyimana bakunze kwita Ndanda ubusanzwe akaba ari umuzamu mu ikipe ya As Kigali, mu gihe habura iminsi mike ngo bibaruke imfura yabo bongeye kugaragarizanya urukundo mu ruhame nyuma y’iminsi mike ishize itangazamakuru rivuze ko umubano wabo utameze neza.



Aba bombi mu minsi ishize ni bwo ibitangazamakuru binyuranye byanditse ko nubwo Anita Pendo atwite imfura ye na Ndanda ariko umubano wabo ngo utari umeze neza, ndetse bamwe bagahamya ko Anita na Ndanda batagikundana. Ibi si ukuri kuko kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2017 ari bwo bombi bagaragaje mu ruhame ko babanye neza mu rugendo batangiranye rw'urukundo.

Ubwo Ndanda Alphonse yizihizaga isabukuru ye y’amavuko kuri uyu wa 25 Mata 2017, umukunzi we Anita Pendo yamuhaye ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga maze nawe (Ndanda) mu magambo yuzuye urukundo yakira neza amagambo yabwiwe n’umukunzi we (Anita).

ndanda

Inda ya Anita Pendo imaze kuba nkuru

Akoresheje imbuga nkoranyambag,  Anita Pendo yagize ati”HBD… Blessingz…P (…)” aya magambo yari aherekejwe n’agashushanyo k’umutsima uriho amabuji uherekejwe n'agashushanyo k'umutima,   yakiriwe neza n’umukunzi we Ndanda. Ndanda yamusubije muri aya magambo: “Thnk uuu swt” aya magambo yari aherekejwe n’utumenyetso tw’umutima yagaragazaga amarangamutima y’urukundo Ndanda nawe agifitiye Anita Pendo.

anita

Pendo Anita yifuriza isabukuru nziza umukunzi wependoKuri instagram amagambo y'urukundo yari yiganje mu bitekerezo bahanaga

Ibi byose bije nyuma y’iminsi micye Anita Pendo aciye amarenga ku mbuga nkoranyambaga ko yaba agiye kwibaruka aho yashyize ifoto hanze akagira ati "Baby loading…", ibi byatumye benshi bashira amakenga ndetse bahamya koko ko Anita Pendo atwite kandi ari hafi kwibaruka imfura ye na Ndanda Alphonse nkuko byakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • patrick6 years ago
    gutera inda pendo ninkokuyitera intare yingore hhhhhhhhhh
  • WaP6 years ago
    Erega ikibazo gihari barashaka urukundo kungufu. Barahatiriza bikageraho bikarambirana. Ntaruhari rwose.
  • louise6 years ago
    nabyarire iwabo nyine ko ashaje yarabuze umukura Ku ishyiga ndanda we mubona aziteza gushakana na kecurine??
  • gigi6 years ago
    abase bari kwirurwa birata banigamba ko basambanye isyiii yego umwana n'umugisha ariko birababaje gutwita no kwirurwa usambana utarashatse
  • ds6 years ago
    erega nta n'isoni ararata ko yasambanye ewe nzaba mbarirwa harya ngo nizamarokore ariko wamanikiye amaguru umusore utaragukoye
  • 6 years ago
    Mwashyize uburaya nubusambanyi imbere gusa
  • Gaga6 years ago
    Ariko abanyarwanda bamwe mwabaye mute?wowe wiyise Ds gukobwa nikiguzi cg nishimwe ryumubyeyi abandise murikuvuga nkabahanzweho murabona Anitha ariwe wambere cg wa Nyuma ubyariye Iwabo wasanga nawe ubwawe barakubyariye iwanyu ahubwo ntamakuru mufite wagirango mwe muri imanzi cg amasugi .esubwo ari mushiki wanyu mwavuga ntimugakurure mwishyira mujye mushyira mugaciro ikindi kd niba aribyo ikosa nirya babiri (Ndada)Anitha mumuhe
  • 6 years ago
    sinshyigikiye ibyo bakoze ariko ndumva ibyiza mwabasengera bakagarukira Imana. Impuhwe z'Imana zihora zidutegereje. Yezu ati: udafite icyaha namutere ibuye! Dusabirane gukora ugushaka kw'Imana. Murakoze.
  • Byumvuhore 6 years ago
    Sha ntago ari byiza kwirata ubusambanyi nta n'ihene iwanyu batahatanze warangiza ukirirwa wirata inda
  • Danise6 years ago
    Kubyara sikibazo kuko nawe utari shyashya ese woe urintunganera???? Niba udasambana ark ukora ikindi cyaha kuko nintungane bwira icumuye ka7 , naba nawe ntayikuyemo abuse abazikuramo nibangahe? Ani rata Imana izagufashe wibyarire ikibondo amahoro turagukunda
  • Alice6 years ago
    Ariko ubwo Anita muramuhora iki?ngo arashaje? Mwe ntimuzasaza? ngo yarasambanye?Mwe ibyo mukora mwihishe Bingana iki? cyangwa Inda mukuramo zingana iki?Imana ntimeze nkamwe ninde wabahaye uburenganzira bwo kumucira urubanza?aho niho muhera mwigira inama mbi cg mukazigira bagenzi Banyu ngo murashaka gukomeza kwitwa amasugi kandi mwararangiye.lmana ibababarire naho ibyibyaha mwibabazwa nubusa ntawabagize umuvugizi wa nyagasani ntibibareba na gato.ubwo se izo comments zanyu murumva zubatse bande zuzuyemo itiku?mbuze icyo nabasubiza.
  • 6 years ago
    Good
  • ITANGISHAKA ERIC DINHO6 years ago
    ARIKO MANA ABANTU MWESE MWAGIYE MUVUGA MWABANJE GUTEKEREZA KUBA BARARYAMANYE MURUMVA BARACIYE INKA AMABERE KWERI MURI MWESE NINDE UDAKORA ICYAHA ICYAMBERE NUKWIHANA WANA GUSA MBIFURIJE URUGO RUHIRE KANDI IMANA IZABATUZE MU IJURU RITO KBS MAZE ABANDI MUGABANYE AMAGAMBO KUKO NAWE BAZAKA UBUFASHA MURUKUNDO RWABO ANITA NA@NDANDA MUZAKUNDANE KUGEZA KURUPFU RATA
  • nsanzimana aphrodis6 years ago
    rata njyewe sinshe hirya nohino kandi mbikuye ku mutima nagirango mbabwire nti nimwonkwe muzabyare hungu na kobwo
  • 6 years ago
    Nibyiza Pe Ahubwo Imana Ikube Hafi Ubyare Neza Knd Mwonkwe





Inyarwanda BACKGROUND