Umunyamakuru, Umushyushyarugamba akaba n'umu Dj, Anita Pendo n’umukunzi Alphonse Nizeyimana bakunze kwita Ndanda ubusanzwe akaba ari umuzamu mu ikipe ya As Kigali, mu gihe habura iminsi mike ngo bibaruke imfura yabo bongeye kugaragarizanya urukundo mu ruhame nyuma y’iminsi mike ishize itangazamakuru rivuze ko umubano wabo utameze neza.
Aba bombi mu minsi ishize ni bwo ibitangazamakuru binyuranye byanditse ko nubwo Anita Pendo atwite imfura ye na Ndanda ariko umubano wabo ngo utari umeze neza, ndetse bamwe bagahamya ko Anita na Ndanda batagikundana. Ibi si ukuri kuko kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2017 ari bwo bombi bagaragaje mu ruhame ko babanye neza mu rugendo batangiranye rw'urukundo.
Ubwo Ndanda Alphonse yizihizaga isabukuru ye y’amavuko kuri uyu wa 25 Mata 2017, umukunzi we Anita Pendo yamuhaye ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga maze nawe (Ndanda) mu magambo yuzuye urukundo yakira neza amagambo yabwiwe n’umukunzi we (Anita).
Inda ya Anita Pendo imaze kuba nkuru
Akoresheje imbuga nkoranyambag, Anita Pendo yagize ati”HBD… Blessingz…P (…)” aya magambo yari aherekejwe n’agashushanyo k’umutsima uriho amabuji uherekejwe n'agashushanyo k'umutima, yakiriwe neza n’umukunzi we Ndanda. Ndanda yamusubije muri aya magambo: “Thnk uuu swt” aya magambo yari aherekejwe n’utumenyetso tw’umutima yagaragazaga amarangamutima y’urukundo Ndanda nawe agifitiye Anita Pendo.
Pendo Anita yifuriza isabukuru nziza umukunzi weKuri instagram amagambo y'urukundo yari yiganje mu bitekerezo bahanaga
Ibi byose bije nyuma y’iminsi micye Anita Pendo aciye amarenga ku mbuga nkoranyambaga ko yaba agiye kwibaruka aho yashyize ifoto hanze akagira ati "Baby loading…", ibi byatumye benshi bashira amakenga ndetse bahamya koko ko Anita Pendo atwite kandi ari hafi kwibaruka imfura ye na Ndanda Alphonse nkuko byakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru.
TANGA IGITECYEREZO