RFL
Kigali

AMERIKA: Umunyarwandakazi Magaly Pearl ari gukorana indirimbo na Producer Masterkraft wamamaye muri Nigeria

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/03/2018 14:24
2


Uvuze izina Masterkraft abakurikiranira hafi ibijyanye na muzika ya Afurika bahita bumva umusore wo muri Nigeria wamamaye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi bakomeye yaba muri Nigeria no hanze yayo. Kuri ubu uyu mugabo ari gukorera indirimbo umunyarwandakazi Magaly Pearl uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Aya makuru Inyarwanda.com yayahamirijwe na Magaly Pearl nyuma yo gushyira hanze amashusho ari muri studio n’uyu mugabo wamamaye kubera gukorera abahanzi b’ibyamamare muri Afurika. Akimara gushyira hanze amashusho bari kumwe muri studio umunyamakuru yahise abaza Magaly Pearl niba koko ari gukorana n’uyu mugabo maze nawe ntakuzuyaza ahita abihamya atangaza ko hari umushinga w’indirimbo bari gukorana. Magaly Pearlyagize ati:

Ni byo ndi  gukorana na Masterkraft ni umwe mu bahanga bazi gutunganya indirimbo nibaza ko nk’umuhanzi mushya hari itandukaniro ngomba kuba ngaragaza mu muziki w’u Rwanda bizanyorohera kumvisha abanyarwanda ko hari icyo nshoboye. Ibi kandi nta kindi cyabikora usibye kubaha ibihangano byuzuyemo ubuhanga  arinayo mpamvu kuri ubu ndi gukorana naba producer bakomeye kugira ngo ninshyira hanze indirimbo ibe yumvikanamo umwihariko.

USA: Umunyarwandakazi Magaly Pearl yakorewe amashusho y’indirimbo na Patrick Alis ukorera ba Tekno,Wizkid n’ibindi byamamareMagaly Pearl umunyarwandakazi ukorera muzika muri Amerika ubu uri gukorana na Masterkraft ufatwa nk'umwe mu bahanga Afurika ifite batunganya indirimbo z'abahanzi

Magaly Pearl ni umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uyu akaba ataratangiye umuziki cyera cyane ko 2017 aribwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere  kuri ubu akaba afite indirimbo ebyiri n’izindi zitarava muri studio harimo n’iyi ari gukorana na Masterkraft wamamaye mu gutunganya indirimbo muri Nigeria.

Magaly Pearl si uyu mugabo ukomeye mu gutunganya indirimbo z'abahanzi bakoranye bwa mbere cyane ko indirimbo ye iheruka amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Patrick Alis umusore wamamaye mu gufata amashusho ya benshi mu byamamare muri Africa barimo Tekno, Wizkid n'abandi benshi.

Masterakraft cyangwa Sunday Ginikachukwu Nweke amazina ye asanzwe  ni umu producer akaba umu Dj ufite ubuhanga bukomeye mu gucuranga piano ndetse akaba umwanditsi w’indirimbo  uyu akaba yarakoreye indirimbo abahanzi bakomeye muri Afurika nka; Flavour N'abania, Bracket, Banky W, Sound Sultan, Timaya, Lynxxx, M.I na J. Martins uyu akaba yaragiye yegukana ibihembo binyuranye muri Nigeria by’umu producer mwiza w’umwaka.

REBA HANO INDIRIMBO HOLD ME UYU MUHANZIKAZI AHERUKA GUSHYIRA HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndahi6 years ago
    Ark se mwabwije ukuri uyu mukobwa kk ibyo kuririmba akabivaho akajye kwirera abana be kk ntiba ntanabo agira abishyire muringahunda kk kuririmba ndabona arikwagiza umwanya weeeee for really
  • keyboard6 years ago
    she got good ass only.................





Inyarwanda BACKGROUND