RFL
Kigali

AMERIKA: Umunyarwandakazi Magaly Pearl agiye guhurira na Davido mu gitaramo kizabera i Dallas

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/05/2018 6:23
2


Mu mwaka wa 2017 nibwo umuhanzikazi Megaly Pearl umunyarwandakazi wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinjiye mu muziki, uyu utaruzuza umwaka aririmba nyuma yo guhurira mu gitaramo na Mayorkun mu minsi ishize ubu hatahiwe igitaramo agiye gukorana na Davido mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Dallas.



Ubusanzwe yitwa Ingabire Magaly gusa muri muzika akoresha amazina ya Magaly Pearl uyu akaba akora ibijyanye no gusiga ibirungo (Make Up) abanyamideli n’ibyamamare bitandukanye byo mu muziki. Kuri ubu uyu muhanzikazi umaze kwinjira mu muziki yamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri ze harimo iyitwa ‘Nyemerera’ ndetse na ‘Hold me’ izi zose azikoze mu mezi icumi gusa amaze atangiye ibikorwa bye bya muzika.

Iki gitaramo uyu muhanzikazi w’umunyarwanda azahuriramo na Davido kizaba mu cyumweru cyiswe ‘Memorial Weekend’, iki kikazaba tariki 25 Gicurasi 2018. Usibye Davido ariko uyu muhanzikazi amaze guhurira mu bitaramo nabandi bahanzi bakomeye barimo Mayorkun ndetse na Tekno bose bagiye bakorana ibitaramo n’uyu muhanzikazi.

magalymagaly

REBA HANO INDIRIMBO YA MAGALY PEARL 'HOLD ME'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiki5 years ago
    Uyu mukobwa arazikina biteyubwoba aratambaza Sana hit iravuna .
  • Jean5 years ago
    Turamushyigikiye. Numukobwa wiyubashye kandi ufite gahunda. Twifuzako yakorana nabanzi nka The ben Meddy. Gusa uyu mukobwa ntakina kabisa mu mezi icumi gusa ari gukora cyane. Imana imujye imbere.





Inyarwanda BACKGROUND