Mu mwaka wa 2017 nibwo umuhanzikazi Megaly Pearl umunyarwandakazi wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinjiye mu muziki, uyu utaruzuza umwaka aririmba nyuma yo guhurira mu gitaramo na Mayorkun mu minsi ishize ubu hatahiwe igitaramo agiye gukorana na Davido mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Dallas.
Ubusanzwe yitwa Ingabire Magaly gusa muri muzika akoresha amazina ya Magaly Pearl uyu akaba akora ibijyanye no gusiga ibirungo (Make Up) abanyamideli n’ibyamamare bitandukanye byo mu muziki. Kuri ubu uyu muhanzikazi umaze kwinjira mu muziki yamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri ze harimo iyitwa ‘Nyemerera’ ndetse na ‘Hold me’ izi zose azikoze mu mezi icumi gusa amaze atangiye ibikorwa bye bya muzika.
Iki gitaramo uyu muhanzikazi w’umunyarwanda azahuriramo na Davido kizaba mu cyumweru cyiswe ‘Memorial Weekend’, iki kikazaba tariki 25 Gicurasi 2018. Usibye Davido ariko uyu muhanzikazi amaze guhurira mu bitaramo nabandi bahanzi bakomeye barimo Mayorkun ndetse na Tekno bose bagiye bakorana ibitaramo n’uyu muhanzikazi.
REBA HANO INDIRIMBO YA MAGALY PEARL 'HOLD ME'
TANGA IGITECYEREZO