RFL
Kigali

Natty Dread n'abandi barasita banyuranye bagiye gutaramira muri Ambassador's Park mu gitaramo 'Happy Liberation Day'

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/06/2018 14:45
0


Kuri iki Cyumweru tariki 1 Nyakanga 2018 kuva isaa Moya z'umugoroba, i Gikondo kuri Ambassador's Park harabera igitaramo gikomeye cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w'ubwigenge bw'u Rwanda wahujwe n'umunsi wo kwibohora. Ni igitaramo cyatumiwemo Natty Dread n'abandi barasita banyuranye.



Tariki 1 Nyakanga buri mwaka ni umunsi mukuru w'aba Rasta ku isi yose, akaba ari nayo mpamvu nyamukuru Ambassador's Park yatumiye gusa aba Rasta mu gitaramo 'Happy Liberation Day' giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 1 Nyakanga 2018 i Gikondo kuri Ambassador's Park. Ni igitaramo cyatumiwemo aba-Rasta banyuranye barimo; Natty Dread, Adjob Love, 2T Reagaman na Nesta. 

Ambassador's Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali. Iteganye n'urusengero rwa Methodiste Libre. Usibye kuba wahasohokera ugafata kamwe bijyanye n'amahitamo ya buri wese, ubusanzwe Ambassador's Park itanga serivisi zinyuranye zirimo; Sauna & Massage, amafunguro ya kumanywa n'ibindi. Bafite kandi n'amacumbi meza cyane ku biciro byoroheye buri wese.

Iyo wahasohokeye kandi ubasha gukoresha interineti y'ubuntu kandi yihuta. Kuri ubu noneho muri Ambassador's Park bagufitiye ikinamba kigezweho (Steam Car Wash) utasanga ahandi. Akandi gashya bagufitiye ni uko buri wa Kane berekana filime nyarwanda cyane cyane Seburikoko na City Maid ziza ku isonga mu zikunzwe cyane mu Rwanda.

Ambassadors Park

Ikindi gitaramo kigiye kubera muri Ambassador's Park i Gikondo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND