Nyuma y’igitaramo cya East African Party yaririmbyemo ku itariki ya 01/01/2017, kuri ubu The Ben hari kompanyi y’itumanaho ya hano mu Rwanda yifuje ko bakorana ibindi bitaramo mu ntara zutandukanye z'igihugu harimo Amajyepfo ndetse n’Uburengerazuba aho kugeza ubu amatariki ndetse n’abahanzi bazafatanya byamaze kumenyekana.
Ibi byahamijwe n’ubuyobozi wa EAP aho bwatangarije umunyamakuru wa Radiyo Rubavu Fred Ruterana ko The Ben agomba gutaramira i Rubavu tariki 4 Gashyantare 2017 ndetse yongeraho ko ubu bari gushaka aho bazakorera no gusaba uruhushya z’ubuyobozi bwite bwa Leta.
Usibye aka karere ka Rubavu ariko amakuru Inyarwanda.com ifite ni uko bazajya i Rubavu nyuma yo kuva i Huye aho bazaririmbira tariki 28 Mutarama 2017, iki gitaramo nacyo kikaba cyarateguwe ku bufatanye bwa EAP yazanye The Ben mu Rwanda ndetse na sosiyete y’itumanaho ikorera hano mu Rwanda arinayo izabafasha gutegura igitaramo cya Rubavu n'ubundi.
Riderman umwe mu bazajya baherekeza The Ben i Huye na Rubavu
Nubwo hatatangajwe icyo bizaba bisaba kwinjira muri ibi bitaramo hamenyekanye kandi abahanzi bazafasha The Ben muri ibi bitaramo dore ko Mushyomba Joseph ukuriye EAP yamaze gutangaza ko The Ben azaba aherekejwe na Riderman bamaze kumvikana ndetse na King James bakiganira kuburyo aba babiri aribo bazajya bajyana na The Ben muri ibi bitaramo bibiri.
King James nawe azajya ajyana na The Ben muri ibi bitaramo
Twibukiranye ko The Ben nyuma y’ibi bitaramo azahita yerekeza muri Amerika aho agomba kwitegurira igitaramo afite mu Busuwisi mu kwezi kwa Gashyantare hagati.
TANGA IGITECYEREZO