RFL
Kigali

Amatariki n’abahanzi bazafasha The Ben mu bitaramo agiye gukorera Huye na Rubavu byamenyekanye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/01/2017 15:44
11


Nyuma y’igitaramo cya East African Party yaririmbyemo ku itariki ya 01/01/2017, kuri ubu The Ben hari kompanyi y’itumanaho ya hano mu Rwanda yifuje ko bakorana ibindi bitaramo mu ntara zutandukanye z'igihugu harimo Amajyepfo ndetse n’Uburengerazuba aho kugeza ubu amatariki ndetse n’abahanzi bazafatanya byamaze kumenyekana.



Ibi byahamijwe n’ubuyobozi wa EAP aho bwatangarije umunyamakuru wa Radiyo Rubavu Fred Ruterana ko The Ben agomba gutaramira i Rubavu tariki 4 Gashyantare 2017 ndetse yongeraho ko ubu bari gushaka aho bazakorera no gusaba uruhushya z’ubuyobozi bwite bwa Leta.

Usibye aka karere ka Rubavu ariko amakuru Inyarwanda.com ifite ni uko bazajya i Rubavu nyuma yo kuva i Huye aho bazaririmbira tariki 28 Mutarama 2017, iki gitaramo nacyo kikaba cyarateguwe ku bufatanye bwa EAP yazanye The Ben mu Rwanda ndetse na sosiyete y’itumanaho ikorera hano mu Rwanda arinayo izabafasha gutegura igitaramo cya Rubavu n'ubundi.

ridermanRiderman umwe mu bazajya baherekeza The Ben i Huye na Rubavu

Nubwo hatatangajwe icyo bizaba bisaba kwinjira muri ibi bitaramo hamenyekanye kandi abahanzi bazafasha The Ben muri ibi bitaramo dore ko Mushyomba Joseph ukuriye EAP yamaze gutangaza ko The Ben azaba aherekejwe na Riderman bamaze kumvikana ndetse na King James bakiganira kuburyo aba babiri aribo bazajya bajyana na The Ben muri ibi bitaramo bibiri.

king jamesKing James nawe azajya ajyana na The Ben muri ibi bitaramo

Twibukiranye ko The Ben nyuma y’ibi bitaramo azahita yerekeza muri Amerika aho agomba kwitegurira igitaramo afite mu Busuwisi mu kwezi kwa Gashyantare hagati.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiki7 years ago
    Uyu nawe ararambiranye mubinyamakuru
  • 7 years ago
    Hhhhhhhhhhhh nutagenda na H-Zone urahagera tu subira American musore
  • Felix Aka Theben7 years ago
    the ben welcome huye turagukunda cne rekana nabanyeshyari
  • cindy7 years ago
    Ark abanyarwanda murasetsa ese ari umunyamahanga uje akamara iyiminsi yose mwavugango yarambiraranye cg mwavugango numwana mwiza akunda urwanda?none umwana ariwabo arasura ugihugu cye mwasakuje ngo asubira USA....mwagabanyije amatiku ko ashatse atanasubirayo ko ari murwamubyaye....r ata ben courage kd tukurinyuma abatarazahajwe namashali
  • 7 years ago
    Rwose umuntu witwa KIKI yavuze ibitamureba kuko siwe wamuzanye ngo amusubizeyo, ahubwo iyaba byashobokaga akagera no muzindi ntara mbere y'uko agenda
  • 7 years ago
    buriya yashize wasanga arisamabwa ark yavugishijwe uramujyanahe x sha the Ben wrcm rubavu
  • f7 years ago
    Le 28 janvier I huye bara riska kubura abantu. Abanyeshyuri bo muri kamibuza baratashye kandi the majority ni bo ...
  • Paola 7 years ago
    The Ben rwose nagire asubireyo atararambirana NGO tumuhageee
  • hey7 years ago
    amashyari yarabamaze ... muve mumagambo namashari ntaho yabageza ...hhhhh NGO azagende azagende c n woe wamuzanye ,mukore namwe mujye mubinyamakuru
  • arafat7 years ago
    n ihatari
  • arafat7 years ago
    n ihatari





Inyarwanda BACKGROUND