RFL
Kigali

Amarenga y'urukundo akomeje kwiyongera hagati ya Jules Sentore na Teta. Ese Massamba we abivugaho iki?

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/10/2014 15:40
15


Hashize iminsi hahwihwiswa amakuru y’uko umuhanzi Jules Sentore yaba ari mu rukundo na mugenzi we Teta Diana batuye banaririmbana mu itsinda Gakondo.Ese kuki iyi nkuru ikomeje kuzamuka muri iyi minsi? Naho se abemeza aya makuru bashingira kuki?Ese aba bahanzi bo ubwabo babivugaho iki? Mu gihe baba bakundanye se hari inka baba baciye amabere?!



Nyuma y’ibikomeje kugenda bivugwa kuri aba bombi, Inyarwanda.com yifuje gucukumbura ukuri kwihishe inyuma y'aya makuru akomeje kwibazwaho na benshi mu bakunzi b’aba bahanzi.

Teta Diana yinjiye mu itsinda rya Gakondo group nyuma y’igihe gito cyane rivutse kuko nta kwezi na kumwe kwari gushize, aba ari nawe mukobwa rukumbi twavuga ko batangiranye n’iri tsinda mu gihe abandi bose bari abasore (Harimo na Jules Sentore) n’abagabo, n’ubwo kuri ubu bamaze kubona undi mukobwa umwe nawe uherutse kwinjira muri iri tsinda.

Teta

Teta Diana yazamukiye muri Gakondo ari naho yahuriye na Jules Sentore

Aha niho Teta yazamukiye nk’umuhanzi ndetse benshi bamumenye ari muri Gakondo group, gusa uko iminsi yakomeje kugenda yagiye anigaragaza nk’umuhanzi ku giti cye ndetse aza no kwisanga ku nshuro ye ya mbere mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star IV ari kumwe na mugenzi we Jules Sentore bari basanzwe babana muri Gakondo.

Teta

Imibanire ya Teta na Jules Sentore benshi bemeza ko irenze kuba bahuriye muri Gakondo

Abazi neza aba bahanzi bombi bavuga ko uburyo babanaga bagihurira muri Gakondo byagiye bikura ndetse bagirana umubano wihariye, ku buryo hari gahunda nyinshi zabo bagenda bahuriramo nyuma ya Gakondo group yewe bakaba banakunze muri iki gihe kugenda mu mudoka imwe, gusohokana mu bitaramo ndetse no gufatira hamwe ifunguro bigaragaza umubano udasanzwe aba bombi bafitanye.

teta

Muri iyi weekend kuwa Gatandatu nabwo Teta Diane yagaragaye agaragiye Jules Sentore muri dinner yari yateguwe ya Woman foundation ministries, aho Jules yanaririmbiye abari bitabiriye uyu mugoroba. Aha bari binjiye

jahs

mala

Ntibagitinya amaso yababareba

Ku mbuga zinyuranye hirya no hino cyane cyane ku rubuga rwa Facebook na Instagram hagiye hagaragara amafoto atandukanye y'aba bombi bari kumwe, ndetse akenshi ugasanga nibo ubwabo bayashyiraho, ibi biza bisanga andi makuru yavugaga ko mu marushanwa ya guma guma umuhanzikazi Teta yagaragaye yambaye ikote ry'umusore Jules Sentore, aza gutangaza ko yaryambaye mu rwego rwo kwikingira imbeho, ibi byaje bitiza umurindi amakuru yavugaga ko aba bombi baba bakundana.

Mu ntangiriro aba bombi bakomeje guhamya ko nta kindi cyihishe inyuma y'uyu mubano bafitanye, ndetse n'ibyavugwaga bifatwa nk'ibihuha.

anas

Kuri ubu, aho uyu mubano ugeze ni uko uganiriye na Jules Sentore n’ubwo abica mu marenga bigaragaza icyo atekereza kuri mugenzi we Teta. Mu kiganiro n’inyarwanda.com, ubwo twamubazaga icyo avuga kuri aya makuru y’umubano wihariye yaba afitanye na Teta.

Jules Sentore, mu mgambo ye yagize ati “ Nibyo koko maze iminsi numva ayo makuru y’urukundo hagati yanjye na Teta. Wenda niko abantu babyifuza. Kuki se niba babona tuberanye ntabimusaba maze bikaba impamo aho kugirango bikomeze kuba ibihuha?!! Teta ndamuzi, tubanye igihe kirekire, ni umukobwa mwiza ubona ko yarezwe, ndetse yaba n'umujyanama mwiza. Ku bw'izo mpamvu nta bwoba nta n'ipfunwe ntewe no kuba nafata icyemezo, ibyari ubuvandimwe bikarenzaho akambera umukunzi."

Teta

Amafoto nkaya agenda agaragara kuri Instagram ya Jues Sentore

Tubajije Teta, yadutangarije ko izo nkuru na we yazumvishe, gusa ko Jules aramutse atinyutse kumusaba urukundo yafata umwanya uhagije akabitekerezaho cyane cyane ko basanzwe babanye neza. Mu magambo ye ati " Sentore dutuwe tubanye neza, muziho ubupfura n'ubudahemuka, azi gushyenga no kubana n'abandi, ndetse nzi n'umuryango we. Kuba yansaba urukundo nta gitangaza kirimo, gusa nabiha umwanya nkabitekerezaho kandi n'ubundi tubanye neza."

Teta

Teta niwe mukobwa rukumbi watangiranye urugendo na Gakondo group

Nyuma yo kumva icyo buri ruhande ruvuga ndetse bagasa nk’abaca amarenga ashimangira ibivugwa k’urukundo rwabo, Twegereye Massamba Intore twifuza kumenya uko yabyakira mu gihe baramuka bakundanye, nk'umuntu uyoboye itsinda Gakondo bazamukiyemo, kandi uzi neza Teta na Jules nawe akaba atatinye kubiha umugisha n’ubwo yagaragaje ko atari azi ibyo kuba bakundana.

Mu magambo ye macye yagize ati “ Barakundana se? Ntabyo nzi kandi ni uburenganzira bwabo. Barakuze bihagije!”

amsl

No mu gitaramo cya Rwanda day baherukamo i Atlanta aba bahanzi ntibasiganaga. Aha bafataga agafoto na Meddy

Teta

Jules Sentore na Teta banahurira cyane muri gahunda z'ubuhanzi. Aha bafatanyaga kuririmbira umugeni mu bukwe bwa Dj Pius


Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Teta yise 'Kwifata'

Kanda hano wumve indirimbo nshya Jules Sentore yise 'Ndayoboza remix'

Tuzakomeza gukurikiranira hafi amaherezo iby'uyu mubano hagati ya Jules na Teta. Ese wowe ubona Teta na Jules Sentore baba baberanye?

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    rwose nibeza kd baraberanye turabakunda nibakomerezaho
  • 9 years ago
    rwose nibeza kd baraberanye turabakunda nibakomerezaho
  • jeanne9 years ago
    baraberanye cyane,beruye urukundo rwabo bakatwereka ibirori twabashyigikira....nkunda amajwi yabo bombi,kdi Teta ntiwaba wihenze ndabazi kwa Sentore ni imfura bazagutetesha bakagutonesha.imigisha myinshiiiii
  • 9 years ago
    baraberanye ndetse cyaneeee ahubwo bave mu marenga
  • Ishimwe elyse9 years ago
    baraberanye bakomerezaho
  • Mukundente Addy9 years ago
    MAsamba anti nibakuru bihagije! Saba NTU Bagomba kubibahata bafite ikibarimo kandi Teta urabizi neza ko SEntore ari imfura pe! njye ndiyakira invitation NGO muzanyitumirire mubambere mbega arugo Rwaba ari rwiza!
  • Mukundente Addy9 years ago
    MAsamba anti nibakuru bihagije! Saba NTU Bagomba kubibahata bafite ikibarimo kandi Teta urabizi neza ko SEntore ari imfura pe! njye ndiyakira invitation NGO muzanyitumirire mubambere mbega arugo Rwaba ari rwiza!
  • Anne Gretta iranezereza9 years ago
    Iyo nkuru irampimbaye cane,ndabifurije imigisha myinshi n imihezagiro iva ku Mana.Jules comme ta cousine,I wish you all the best hama belle soeur Teta uti karibu mumuryango hahaha
  • JEAN DE DIEU9 years ago
    Baraberanye ahubwo nibagire vuba bibanire kuko baraberanye.
  • Mukunzi9 years ago
    Umuntu uzibeshya akantwara Teta diana, njye nawe tuzagwa miswi.ahubwo ndahita musaba kumugaragaro urukundo, bose babimenye.Sentore we sigaho tutazatanywa numugore kandi nkwemera.
  • canada9 years ago
    Mbega inkuruuuuuu nzizaaaaaaaaaaaa awwww mbihaye umugisha
  • nana9 years ago
    God bless them
  • Uwimana Djazira9 years ago
    Nibyiza Pe Ariko se? Ko Dufite Amkuru Ko Jules Yateye Inda Azibaruka Mukwa 1 byo Mubitubwiraho Nayo Turayakeneye Kdi Nimpamo Nahubundi Teta na Jules Coup de Chapeaux Kabisa murakwiranye
  • Kalisa Bob9 years ago
    Gukunda kwabo ntacyo byaba bidutwaye ariko Jules yaba agiye kubabaza umwari witwa INNOCENTE utuye Gikondo kuko yamuteye inda ubu arakuriwe azabyara vuba. Abanze abyigeho.
  • Kalisa Bob9 years ago
    Gukunda kwabo ntacyo byaba bidutwaye ariko Jules yaba agiye kubabaza umwari witwa INNOCENTE utuye Gikondo kuko yamuteye inda ubu arakuriwe azabyara vuba. Abanze abyigeho.





Inyarwanda BACKGROUND