Hashize iminsi hahwihwiswa amakuru y’uko umuhanzi Jules Sentore yaba ari mu rukundo na mugenzi we Teta Diana batuye banaririmbana mu itsinda Gakondo.Ese kuki iyi nkuru ikomeje kuzamuka muri iyi minsi? Naho se abemeza aya makuru bashingira kuki?Ese aba bahanzi bo ubwabo babivugaho iki? Mu gihe baba bakundanye se hari inka baba baciye amabere?!
Nyuma y’ibikomeje kugenda bivugwa kuri aba bombi, Inyarwanda.com yifuje gucukumbura ukuri kwihishe inyuma y'aya makuru akomeje kwibazwaho na benshi mu bakunzi b’aba bahanzi.
Teta Diana yinjiye mu itsinda rya Gakondo group nyuma y’igihe gito cyane rivutse kuko nta kwezi na kumwe kwari gushize, aba ari nawe mukobwa rukumbi twavuga ko batangiranye n’iri tsinda mu gihe abandi bose bari abasore (Harimo na Jules Sentore) n’abagabo, n’ubwo kuri ubu bamaze kubona undi mukobwa umwe nawe uherutse kwinjira muri iri tsinda.
Teta Diana yazamukiye muri Gakondo ari naho yahuriye na Jules Sentore
Aha niho Teta yazamukiye nk’umuhanzi ndetse benshi bamumenye ari muri Gakondo group, gusa uko iminsi yakomeje kugenda yagiye anigaragaza nk’umuhanzi ku giti cye ndetse aza no kwisanga ku nshuro ye ya mbere mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star IV ari kumwe na mugenzi we Jules Sentore bari basanzwe babana muri Gakondo.
Imibanire ya Teta na Jules Sentore benshi bemeza ko irenze kuba bahuriye muri Gakondo
Abazi neza aba bahanzi bombi bavuga ko uburyo babanaga bagihurira muri Gakondo byagiye bikura ndetse bagirana umubano wihariye, ku buryo hari gahunda nyinshi zabo bagenda bahuriramo nyuma ya Gakondo group yewe bakaba banakunze muri iki gihe kugenda mu mudoka imwe, gusohokana mu bitaramo ndetse no gufatira hamwe ifunguro bigaragaza umubano udasanzwe aba bombi bafitanye.
Muri iyi weekend kuwa Gatandatu nabwo Teta Diane yagaragaye agaragiye Jules Sentore muri dinner yari yateguwe ya Woman foundation ministries, aho Jules yanaririmbiye abari bitabiriye uyu mugoroba. Aha bari binjiye
Ntibagitinya amaso yababareba
Ku mbuga zinyuranye hirya no hino cyane cyane ku rubuga rwa Facebook na Instagram hagiye hagaragara amafoto atandukanye y'aba bombi bari kumwe, ndetse akenshi ugasanga nibo ubwabo bayashyiraho, ibi biza bisanga andi makuru yavugaga ko mu marushanwa ya guma guma umuhanzikazi Teta yagaragaye yambaye ikote ry'umusore Jules Sentore, aza gutangaza ko yaryambaye mu rwego rwo kwikingira imbeho, ibi byaje bitiza umurindi amakuru yavugaga ko aba bombi baba bakundana.
Mu ntangiriro aba bombi bakomeje guhamya ko nta kindi cyihishe inyuma y'uyu mubano bafitanye, ndetse n'ibyavugwaga bifatwa nk'ibihuha.
Kuri ubu, aho uyu mubano ugeze ni uko uganiriye na Jules Sentore n’ubwo abica mu marenga bigaragaza icyo atekereza kuri mugenzi we Teta. Mu kiganiro n’inyarwanda.com, ubwo twamubazaga icyo avuga kuri aya makuru y’umubano wihariye yaba afitanye na Teta.
Jules Sentore, mu mgambo ye yagize ati “ Nibyo koko maze iminsi numva ayo makuru y’urukundo hagati yanjye na Teta. Wenda niko abantu babyifuza. Kuki se niba babona tuberanye ntabimusaba maze bikaba impamo aho kugirango bikomeze kuba ibihuha?!! Teta ndamuzi, tubanye igihe kirekire, ni umukobwa mwiza ubona ko yarezwe, ndetse yaba n'umujyanama mwiza. Ku bw'izo mpamvu nta bwoba nta n'ipfunwe ntewe no kuba nafata icyemezo, ibyari ubuvandimwe bikarenzaho akambera umukunzi."
Amafoto nkaya agenda agaragara kuri Instagram ya Jues Sentore
Tubajije Teta, yadutangarije ko izo nkuru na we yazumvishe, gusa ko Jules aramutse atinyutse kumusaba urukundo yafata umwanya uhagije akabitekerezaho cyane cyane ko basanzwe babanye neza. Mu magambo ye ati " Sentore dutuwe tubanye neza, muziho ubupfura n'ubudahemuka, azi gushyenga no kubana n'abandi, ndetse nzi n'umuryango we. Kuba yansaba urukundo nta gitangaza kirimo, gusa nabiha umwanya nkabitekerezaho kandi n'ubundi tubanye neza."
Teta niwe mukobwa rukumbi watangiranye urugendo na Gakondo group
Nyuma yo kumva icyo buri ruhande ruvuga ndetse bagasa nk’abaca amarenga ashimangira ibivugwa k’urukundo rwabo, Twegereye Massamba Intore twifuza kumenya uko yabyakira mu gihe baramuka bakundanye, nk'umuntu uyoboye itsinda Gakondo bazamukiyemo, kandi uzi neza Teta na Jules nawe akaba atatinye kubiha umugisha n’ubwo yagaragaje ko atari azi ibyo kuba bakundana.
Mu magambo ye macye yagize ati “ Barakundana se? Ntabyo nzi kandi ni uburenganzira bwabo. Barakuze bihagije!”
No mu gitaramo cya Rwanda day baherukamo i Atlanta aba bahanzi ntibasiganaga. Aha bafataga agafoto na Meddy
Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Teta yise 'Kwifata'
Kanda hano wumve indirimbo nshya Jules Sentore yise 'Ndayoboza remix'
Tuzakomeza gukurikiranira hafi amaherezo iby'uyu mubano hagati ya Jules na Teta. Ese wowe ubona Teta na Jules Sentore baba baberanye?
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO