RFL
Kigali

Amafoto ya mbere ya Miss UNILAK Bellange n'umukunzi we uvukana na Yvan Buravan bagiye kwambikana impeta

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/07/2018 15:00
3


Miss Irene Bellange Muhikira ni umukobwa umaze imyaka 7 yambaye ikamba rya Nyampinga wa kaminuza ya UNILAK. Kuri ubu ari mu myiteguro y'ubukwe. Kuva ubukwe bwe bwatangazwa mu minsi, kuri ubu ni bwo hagaragaye amafoto y'uyu mukobwa ari kumwe n'umukunzi we.



Miss Irene Bellange Muhikira Nyampinga wa UNILAK agiye kurushinga n'umukunzi we witwa Burabyo Ghislain bamaze igihe kitari gito bari mu rukundo bagize ibanga. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko uyu musore yari amaze igihe ataba mu Rwanda dore ko akunze kuba muri Angola. Amakuru yizewe Inyarwanda ifite ni uko Burabyo Ghislain umukunzi wa Miss Bellange, ari mukuru w'umuhanzi Yvan Buravan (Burabyo Yvan) umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda.

Mu gihe habura iminsi micye Miss Bellange na Ghislain bagakora ubukwe, kuri ubu hagiye hanze amafoto ya mbere y'aba bombi aho bagaragara barebana akana ko mu jisho. Nk'uko bigaragara mu mpapuro z'ubutumire z'ubu bukwe bwa Miss Irene Muhikira na Ghislain, tariki 15/7/2018 hazaba imihango yo gusaba no gukwa, nyuma yaho tariki 28/7/2018 habeho gusezerana imbere y'Imana.

Miss Irene Bellange

Miss Bellange n'umukunzi we barebana akana ko mu jisho

Miss Irene Bellange Muhikira uzwi ku kazina ka Bella ni we watorewe kuba Nyampinga wa mbere wa kaminuza ya UNILAK kuwa 25 Nzeli 2011, atangira inshingano ze mu mwaka wa 2012. Kugeza ubu ni we ucyambaye ikamba rya Miss UNILAK kuko hatigeze hatorwa undi Nyampinga umusimbura. Ibi bituma hari abamwita Nyampinga w'ibihe byose wa kaminuza ya UNILAK. Tariki ya 2 Nyakanga 2018, ni bwo Miss Bellange Muhikira yakorewe ibirori bya 'Bridal Shower' byo gusezera ubukumi. Kuri ubu harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ubukwe bwa Bellange na Ghislain bugataha.

Miss Bellange Muhikira

Ubutumire mu bukwe bwa Miss Bellange na Ghislain

ANDI MAFOTO YA MISS BELLANGE ARI KUMWE N'UMUKUNZI WE

Miss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene Bellange

Miss Bellange yitegereza umukunzi we Burabyo Ghislain

Miss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene Bellange

Mu mpera z'iki cyumweru ni bwo Miss Bellange azasabwa anakobwe

AMAFOTO:David Pravda-THE Real Focus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Princess 5 years ago
    Imana izagushyigikire muribyose iZabane nawe muribyose Imana ishimwe
  • rutagengwa5 years ago
    aba bageni se ko mbona hari aho biteguye no kujya mu mitsi bazajya barwana? Imana izabibarinde peee!!!!!!!!!
  • aline5 years ago
    ese simperuka uwo miss udasimburwa wa unilak agiye kurongorwa numuzungu? alikumenya unilak inatera umutwemwiza! nigisonga cye cyarashatse kera ubu kibyaye 2! ngiyekuhohereza umuhobwa wange da!





Inyarwanda BACKGROUND