Miss Irene Bellange Muhikira ni umukobwa umaze imyaka 7 yambaye ikamba rya Nyampinga wa kaminuza ya UNILAK. Kuri ubu ari mu myiteguro y'ubukwe. Kuva ubukwe bwe bwatangazwa mu minsi, kuri ubu ni bwo hagaragaye amafoto y'uyu mukobwa ari kumwe n'umukunzi we.
Miss Irene Bellange Muhikira Nyampinga wa UNILAK agiye kurushinga n'umukunzi we witwa Burabyo Ghislain bamaze igihe kitari gito bari mu rukundo bagize ibanga. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko uyu musore yari amaze igihe ataba mu Rwanda dore ko akunze kuba muri Angola. Amakuru yizewe Inyarwanda ifite ni uko Burabyo Ghislain umukunzi wa Miss Bellange, ari mukuru w'umuhanzi Yvan Buravan (Burabyo Yvan) umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda.
Mu gihe habura iminsi micye Miss Bellange na Ghislain bagakora ubukwe, kuri ubu hagiye hanze amafoto ya mbere y'aba bombi aho bagaragara barebana akana ko mu jisho. Nk'uko bigaragara mu mpapuro z'ubutumire z'ubu bukwe bwa Miss Irene Muhikira na Ghislain, tariki 15/7/2018 hazaba imihango yo gusaba no gukwa, nyuma yaho tariki 28/7/2018 habeho gusezerana imbere y'Imana.
Miss Bellange n'umukunzi we barebana akana ko mu jisho
Miss Irene Bellange Muhikira uzwi ku kazina ka Bella ni we watorewe kuba Nyampinga wa mbere wa kaminuza ya UNILAK kuwa 25 Nzeli 2011, atangira inshingano ze mu mwaka wa 2012. Kugeza ubu ni we ucyambaye ikamba rya Miss UNILAK kuko hatigeze hatorwa undi Nyampinga umusimbura. Ibi bituma hari abamwita Nyampinga w'ibihe byose wa kaminuza ya UNILAK. Tariki ya 2 Nyakanga 2018, ni bwo Miss Bellange Muhikira yakorewe ibirori bya 'Bridal Shower' byo gusezera ubukumi. Kuri ubu harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ubukwe bwa Bellange na Ghislain bugataha.
Ubutumire mu bukwe bwa Miss Bellange na Ghislain
ANDI MAFOTO YA MISS BELLANGE ARI KUMWE N'UMUKUNZI WE
Miss Bellange yitegereza umukunzi we Burabyo Ghislain
Mu mpera z'iki cyumweru ni bwo Miss Bellange azasabwa anakobwe
AMAFOTO:David Pravda-THE Real Focus
TANGA IGITECYEREZO