RFL
Kigali

Belinda impanga iri muri Miss Rwanda 2018 yanikiriye bagenzi be ayobora urutonde rw'abatowe cyane

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/02/2018 20:22
2


Mu gihe habura igihe gito amatora ya Miss Rwanda akorerwa kuri terefone akarangira, Uwonkunda Belinda ya mpanga iri muri iri rushanwa, yigaranzuye Uwase Ndahiro Liliane wari umaze igihe ayoboye urutonde rw'abatowe cyane.



Urutonde rw'amajwi mu matora ya Miss Rwanda rwashyizwe hanze ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 23/02/2018 rugashyirwa hanze n'abategura irushanwa rya Miss Rwanda, Uwonkunda Belinda afite amajwi 33,104 mu gihe umukurikiye ari we Uwase Ndahiro Liliane afite 27,356 bivuze ko Belinda arusha Liliane amajwi hafi ibihumbi bitandatu dore ko amurusha 5,748.

Belinda ayoboye abandi mu majwi

Ku rutonde rw'amajwi ruheruka gutangazwa n'abategura irushanwa rya Miss Rwanda, Uwase Ndahiro Liliane ni we wari uruyoboye n'amajwi 23,902 mu gihe Uwonkunda Belinda yari ku mwanya wa kane afite amajwi 13,380. Ubwo Inyarwanda.com twandika iyi nkuru, harabura amasaha macye ngo gutora muri iri rushanwa birangire dore ko birangira saa sita z'ijoro z'uyu wa 23/02/2018.

Umukobwa uhiga abandi mu majwi menshi bizamuhesha itike imugeza mu bakobwa 10 ba mbere mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Twabibutsa ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 24/02/2018 ari bwo hatorwa Miss Rwanda 2018 usimbura Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa mu muhango ugomba kubera muri Kigali Convention Centre. Ni mu gihe abakobwa 20 bahatanira iri kamba bamaze iminsi 14 mu mwiherero i Nyamata bitoza banahugurwa ibikwiriye kuranga Miss Rwanda.

Miss Rwanda 2018

Uko abakobwa 20 bakurikirana mu majwi

Mu kiganiro aherutse kugirana na Inyarwanda mbere yo kujya mu mwiherero, Uwonkunda Belinda umwe mu mpanga ebyiri zitabiriye iri rushanwa, gusa akaba ari we ukomeza dore ko mugenzi we Umutoni Belise atabashije gukomeza, yadutangarije ko aramutse abaye Miss Rwanda 2018 yateza imbere kwikorera bivuye mu mpano, hano akaba yakwibanda cyane ku mpano ziri mu bana bato, agafasha abo bana kubyaza umusaruro impano zabo bikaba akazi. Uwonkunda Belinda yagize ati:

Mbonye amahirwe yo kuba Nyampinga w'u Rwanda wa 2018, nateza imbere cyangwa se nashyigikira kwikorera bivuye mu mpano, nahera ku bana bato baba bumva ko bafite impano ariko bakumva ko nta kintu yabagezaho, nabashishikariza ko iyo mpano bayibyaza umusaruro bikaba akazi kabo ka buri munsi. Impano nzibandaho hari ukuririmba, kubyina, ubukorikori busanzwe, gukina umupira,..Nzibanda cyane mu bigo by'amashuri abanza n'ayisumbuye.

Belinda avuga ko abaye Miss Rwanda 2018 yazamura impano ziri mu bana

Uwonkunda Belinda uvuga ko muri Miss Rwanda 2018 nta mukobwa n'umwe umuteye ubwoba mu bo bahanganye, yakomeje avuga ko naba Miss Rwanda azajya akoresha irushanwa mu bigo by'amashuru, hanyuma abana asanganye impano akabafasha kuzibyaza umusaruro. Twamubajije uko azagera kuri uwo muhigo we, adutangariza ko abana azajya asangana impano azajya abahuza n'umuntu wabafasha mu mpano yabo kugira ngo amwigiriho anamuhe impanuro.

Belinda yatanze urugero ku bana bafite impano mu kuririmba, avuga ko azabashakira abahanzi bakomeye cyangwa se studio ikomeye ku buryo byatera ba bana imbaraga no kurushaho gukunda cyane impano bafite. Yunzemo ko hari abaterankunga yamaze kubona bazamufasha muri uwo mushinga we. Yagize ati: 

Abana bafite impano nzajya mbasanga mu bigo by'amashuri bigamo, ku buryo twakora n'irushanwa, tukagira n'ikintu tugenera abitwaye neza. Kugeza ubu ngubu mfite abazantera inkunga banyemereye ko babafasha mu mpano zabo, bakabaganiriza bakabakundisha ya mpano yabo,...bizafasha benshi mu bana bitinyaga ndetse bakumva ko impano zabo zidashobora kubatunga. Ubushobozi aho buzaturuka, nzasaba ubufatanye na Minisiteri y'Umuco na Sports, Minisiteri y'Urubyiruko n'izindi nzego za Leta. Nifuza ko abana bafite impano nabafasha bakagera ku rwego rwo hejuru, nkajya mbahuza n'uwo bafatiraho icyitegererezo bakagera ku rwego rwe bakaba banarengaho.

Belinda avuga ko nta mukobwa n'umwe umuteye ubwoba mu bo bahanganye

Hano Belinda yari yasuwe n'impanga ye Belise itarabashije gukomeza

Miss Rwanda 2018: Impanga itarakomeje yarwaye urukumbuzi ijya gusura umuvandimwe mu mwiherero-AMAFOTO

Belinda yasazwe n'ibyishimo ararira,.. Belise nawe ngo ntiyashize urukumbuzi

Uwonkunda Belinda na Umutoni Belise ni impanga zisa bitangaje. Photo@EvodeMugunga/Umuseke

Belinda na Belise barasa cyane,..bombi ni impanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Laelle6 years ago
    Black beauty!!miss popularity
  • Kibwa26 years ago
    Hanyuma umwe wateze moto harya ninde??





Inyarwanda BACKGROUND