RFL
Kigali

KIGALI: Diamond yasuye isoko rya Nyarugenge akomereza i Nyamirambo asabana n'abafana be-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/01/2018 18:45
0


Umuhanzi w'icyamamare mu karere, Diamond uri mu Rwanda kuva tariki 19 Mutarama 2018, kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2018 yasuye isoko rya Nyarugenge riri mu mujyi wa Kigali akomereza urugendo rwe i Nyamirambo.



Ahagana isaa munani n'igice z'amanywa z'uyu wa Gatandatu, ni bwo Diamond Platnumz yageze mu isoko rya Nyarugenge, asura amaduka abiri aganira na ba nyirayo iminota micye ahita akomereza urugendo rwe i Nyamirambo ku kibuga kiri inyuma ya Stade aho yahuriye n'abafana be anaboneraho kwamamaza ubunyobwa bwe bwamwitiriwe ‘Diamond karanga’. Yaba ku isoko rya Nyarugenge ndetse n'i Nyamirambo, hari hari abantu benshi bari bahurujwe no kureba icyamamare Diamond, gusa hari abatabashije kumubona kubera umubyigano wari uhari. 

Diamond

Abari ku isoko rya Nyarugenge bishimiye kubona umuhanzi w'icyamamare bakunda

I Nyamirambo, nta jambo Diamond yigeze ahavugira kimwe nuko atigeze anaririmba, ahubwo icyari gihatse uruzinduko rwe i Nyamirambo byari ukwamamaza ubunyobwa bwe, dore ko icyo Diamond yakoze akihagera, yinjiye aho bwari buri, akabujugunya mu bantu bari aho bakaburwanira. Nyuma y'iminota nka 30, Diamond yahise agenda.

Mu buryo bw'ibanga, Diamond yasuye inzu agiye kugura ku Gishushu mu mujyi wa Kigali. Abanyamakuru bahejwe bikomeye ubwo Diamond yari agiye gusura inzu agiye kugura i Kigali ndetse abagerageje kujyayo bangiwe gufotora iyo nzu dore ko banabujijwe kwinjira. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko iyi nzu Diamond atari yayishyura, ahubwo akaba yayisuye mu rwego rwo kuyirambagiza. 

REBA AMAFOTO UBWO DIAMOND YARI MU MUJYI WA KIGALI

Diamond

Diamond yari acungiwe umutekano mu buryo bukomeye

DiamondDiamondDiamondDiamond

Ku isoko rya Nyarugenge hari abantu benshi bashakaga kureba Diamond

Diamond

Basabwe gutanga inzira Diamond agomba gucama yinjira mu isoko

Diamond

Nawe urabyibonera uburyo hari abantu benshi

DiamondDiamond

Diamond  (hagati) ku isoko rya Nyarugenge

Diamond

Diamond yinjiye mu isoko asura amaduka amwe n'amwe

Diamond

Diamond asuhuza umwe mu bo bahuriye mu isoko

Diamond

Mu bicuruzwa byose yahisemo  ‘Diamond karanga’

 

DiamondDiamondDiamondDiamondDiamondDiamond

Hanze y'isoko hari abantu benshi bari bategereje ko asohoka bakamureba

DiamondDiamond

Abasore b'ibingango bacungiraga Diamond umutekano bakoze akazi gakomeye

Diamond

DiamondDiamondDiamond

Guca mu bantu barimo kubyigana ntibyari byoroshye

DiamondDiamondDiamondDiamondDiamondDiamond

Diamond yinjira mu modoka

Diamond

Hano ni i Nyamirambo aho Diamond yahuriye n'abafana be

DiamondDiamondDiamondDiamondDiamond

Mukabagabo Carine (iburyo) witabiriye Miss Rwanda 2017 ari mu bamamazaga ubunyobwa bwa Diamond

Diamond

Diamond yari ajyanywe i Nyamirambo no kwamamaza ubunyobwa bwe

Diamond

Mukabagabo Carine (ibumoso) yari hafi cyane ya Diamond

Diamond

DiamondDiamond

Bamwe mu bifashishijwe mu kwamamaza ubunyobwa bwa Diamond

AMAFOTO: IRADUKUNDA Dieudonne-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND