Umuhanzi w'icyamamare mu karere, Diamond uri mu Rwanda kuva tariki 19 Mutarama 2018, kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2018 yasuye isoko rya Nyarugenge riri mu mujyi wa Kigali akomereza urugendo rwe i Nyamirambo.
Ahagana isaa munani n'igice z'amanywa z'uyu wa Gatandatu, ni bwo Diamond Platnumz yageze mu isoko rya Nyarugenge, asura amaduka abiri aganira na ba nyirayo iminota micye ahita akomereza urugendo rwe i Nyamirambo ku kibuga kiri inyuma ya Stade aho yahuriye n'abafana be anaboneraho kwamamaza ubunyobwa bwe bwamwitiriwe ‘Diamond karanga’. Yaba ku isoko rya Nyarugenge ndetse n'i Nyamirambo, hari hari abantu benshi bari bahurujwe no kureba icyamamare Diamond, gusa hari abatabashije kumubona kubera umubyigano wari uhari.
Abari ku isoko rya Nyarugenge bishimiye kubona umuhanzi w'icyamamare bakunda
I Nyamirambo, nta jambo Diamond yigeze ahavugira kimwe nuko atigeze anaririmba, ahubwo icyari gihatse uruzinduko rwe i Nyamirambo byari ukwamamaza ubunyobwa bwe, dore ko icyo Diamond yakoze akihagera, yinjiye aho bwari buri, akabujugunya mu bantu bari aho bakaburwanira. Nyuma y'iminota nka 30, Diamond yahise agenda.
Mu buryo bw'ibanga, Diamond yasuye inzu agiye kugura ku Gishushu mu mujyi wa Kigali. Abanyamakuru bahejwe bikomeye ubwo Diamond yari agiye gusura inzu agiye kugura i Kigali ndetse abagerageje kujyayo bangiwe gufotora iyo nzu dore ko banabujijwe kwinjira. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko iyi nzu Diamond atari yayishyura, ahubwo akaba yayisuye mu rwego rwo kuyirambagiza.
REBA AMAFOTO UBWO DIAMOND YARI MU MUJYI WA KIGALI
Diamond yari acungiwe umutekano mu buryo bukomeye
Ku isoko rya Nyarugenge hari abantu benshi bashakaga kureba Diamond
Basabwe gutanga inzira Diamond agomba gucama yinjira mu isoko
Nawe urabyibonera uburyo hari abantu benshi
Diamond (hagati) ku isoko rya Nyarugenge
Diamond yinjiye mu isoko asura amaduka amwe n'amwe
Diamond asuhuza umwe mu bo bahuriye mu isoko
Mu bicuruzwa byose yahisemo ‘Diamond karanga’
Hanze y'isoko hari abantu benshi bari bategereje ko asohoka bakamureba
Abasore b'ibingango bacungiraga Diamond umutekano bakoze akazi gakomeye
Guca mu bantu barimo kubyigana ntibyari byoroshye
Diamond yinjira mu modoka
Hano ni i Nyamirambo aho Diamond yahuriye n'abafana be
Mukabagabo Carine (iburyo) witabiriye Miss Rwanda 2017 ari mu bamamazaga ubunyobwa bwa Diamond
Diamond yari ajyanywe i Nyamirambo no kwamamaza ubunyobwa bwe
Mukabagabo Carine (ibumoso) yari hafi cyane ya Diamond
Bamwe mu bifashishijwe mu kwamamaza ubunyobwa bwa Diamond
AMAFOTO: IRADUKUNDA Dieudonne-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO