Ijoro ryo ku wa 6 w’icyumweru gishize, Beyoncé Giselle Knowles-Carter yanditse amateka aba umugore wa mbere w’umwirabura wari umuhanzi w’imena mu iserukiramuco ry’umuziki n’ubugeni rya Coachella.
Muri iri serukiramuco Beyonce yakoze ku mitima y’abafana be cyane ubwo yahaga agaciro amateka n’umuco by’abirabura yigarurira ijambo ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma yo kwandika amateka akishimirwa na benshi, Beyonce yakoresheje urubuga rwa Instragram atangariza abafana be ko yishimiye cyane kwandika amateka. Nk'uko tubikesha CNN, tugiye kubagezaho bimwe mu bidasanzwe Beyonce yeretse abitabiriye umunsi wa 2 w’iri serukiramuco.
Beyonce kuri stage
1.Beyonce yahaye agaciro amashuri makuru na kaminuza by’abirabura.
Bande n’ababyinnyi bari biganjemo abirabura imyambarire ndetse n’uburyo urubyiniriro (stage) rwari rwubatse, byibukije benshi mu bari bitabiriye iri serukiramuco umuziki w’abirabura mu mashuri makuru na kaminuza wo myaka yashize.
2.Beyonce yaririmbye indirimbo y’abirabura yubahiriza igihugu
Lift Every Voice and Sing ni izina ry’indirimbo yahimbwe ahagana mu 1905 na James Weldon Johnson. Ni indirimbo abirabura b’abanyamerika bafata nk’iyubahiriza igihugu kuko bayifata nk’ibibutsa urugendo rw’ubuzima bwabo ku butaka bwa Leta Zunze ubumwe za Amerika kuva mu gihe cy’ivangura ryabakorewe.
3.Beyonce yunamiye Fela Kuti, Nina Simone and Malcolm X
Fela Kuti, Nina Simone and Malcolm X ni abirabura,impirimbanyi zagaragaje ukutarya imirwa mu kurwanya ivangura ryakorerwaga abirabura. Mu ndirimbo za Beyonce humvikanyemo imbwirwaruhame ya Malcolm X, arwanya ivangurara cyane cyane ryakorerwaga abagore b’abirabura. Beyonce kandi yaririmbye indirimbo ya Nina Simone, Lilac Wine ndetse haririmbwa n’indirimbo ya Fela Kuti, zombi zo mu mwaka wa 1976 zose zumvikanamo amagambo yamagana ivangura ryakorerwaga abirabura bo muri leta zunze ubumwe z’Amerika.
4.Beyonce yahaye agaciro igitsinagore
Mu isi ya Beyonce, abagore ni ababyinnyi, ni abayobozi mu nzego zitandukanye, ni abacuranzi kdi ntacyo batashobora. CNN ,Televiziyo y’abanyamerika yanditse iyi nkuru yemeza ko gukoresha ku rubyiniriro rwa Beyonce hagaragaye ibi byiciro by’abagore ibihamya agaciro yabahaye.
5.Beyonce yambaye imwe mu myambaro yateye benshi amatsiko
Beyonce yahinduye imyambaro ku rubyiniriro inshuro 5 mu gihe cy’amasaha abiri. 'BAK' ijambo ryari ryanditse ku mupira yaririmbanye zimwe mu ndirimbo ze ryatumye abafana bibaza igisobanuro cyaryo. Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bamwe batangiye no gutanga komande yo kuyikoresha mu nganda, bituma Beyonce Knowles yiharira imbuga nkoranyambaga.
Beyonce wongeye kugaragara ku kabyiniro n’itsinda ‘Destiny’s Child’ yahoze aririmbamo bakaririmbana, yanagaragaye ku rubyiniro na murumuna we Solange Knowless babyinana. Beyonce kandi yanaririmbanye n’umugabo we Jay-Z indirimbo bise “Déjà vu”. Coachella Valley Music and Arts Festival ni iserukiramuco ry’umuziki n’ubugeni ngaruka mwaka, rimaze imyaka 19 riba.
Mu mwaka ushize wa 2017 nabwo Beyonce Knowles yari yatumiwe kuririmbamo bihurirana n’uko yari akuriwe yitegura kwibaruka impanga ntiyaryitabira ,asimbuzwa Lady Gaga. Iri serukiramuco ryatangijwe n’abaherwe babiri Paul Tollett na Rick Van Santen, riba iminsi 3 rikabera mu mujyi wa Indio muri Leta ya California mu kibaya cya Coachella mu butayu bwa Colorado. Beyoncé Giselle Knowles-Carter afite imyaka 37, afitanye na Jay Z abana 3 Rumi, Sir, ndetse na Blue Ivy.
AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Yahinduye imyenda insho nyinshi
Yanaririmbanye n'umugabo we Jay Z
Ni ibirori byitabiriwe ku rwego rwo hejuru
Yabaheneye,...
Bamwe barize amarira aratemba kubera kwishimira Beyonce
TANGA IGITECYEREZO