RFL
Kigali

AMAFOTO arenga 130 utigeze ubona y'ibirori bya Rwanda Day byabereye mu Bubiligi

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:20/06/2017 8:47
0


Kuwa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017 ni bwo habaye ibirori bya Rwanda Day bibera mu gihugu cy'u Bubiligi aho abanyarwanda bavuye mu mpande zitandukanye baje kwakira no kuganira na Perezida Paul Kagame ndetse hakaba hari n'abandi banyarwanda baturutse mu Rwanda hamwe n'inshuti zabo.



Ibi birori bya Rwanda Day byabereye kuri Flanders Expo mu mujyi wa Ghent mu Bubiligi bikaba byaritabiriwe ku rwego rwo hejuru ndetse nkuko bisanzwe, ababyitabiriwe bishimiye guhura no kuganira na Perezida Kagame. Ni ibirori byaranzwe n'ibyishimo bidasanzwe ku bantu babyitabiriye nkuko INYARWANDA yagiye ibibagezaho kuri uwo munsi uko byari byifashe cyane cyane muri iyi nkuru igaragaza neza uko byari byifashe :

RWANDA DAY: Byari umunezero udasanzwe ubwo Perezida Kagame yahuraga n'abanyarwanda mu Bubiligi - AMAFOTO 100

Mu ijambo rye Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruri kubaka amateka mashya ashingiye ku bumwe, ku gukora no gukoresha ukuri. Yabwiye abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda ko nta muntu ubanenga ko baba hanze mu gihe bakora ibibubaka ndetse bagatanga n'umusanzu mu kubaka igihugu cyabo. Abanyarwanda baba hanze y'u Rwanda bakwiye kunengwa, Perezida Kagame yavuze ko ari abakora nabi. 

Nyuma y'ijambo rya Perezida Kagame, ababyitabiriye bahawe umwanya babaza umukuru w'igihugu ibibazo bafite ndetse banatanga ibitekerezo bigamije kubaka u Rwanda. Mu gusoza ibirori, habayeho umwanya wo gutaramana n'abahanzi nyarwanda barimo Soul T, Inki, Jali, Teta Diana na King James.

Nubwo rero twakomezaga kubagezaho uko byari byifashe kuri uriya munsi, hari amafoto menshi cyane agaragaza ibyishimo byaranze uriya munsi abantu batigeze babona. Ni muri urwo rwego Inyarwanda.com twabegeranirije andi mafoto arenga 130 yo kuri uriya munsi.

 Urubyiruko na rwo rwishimira igikorwa cya Rwanda Day

 

 Umunyarwenya ATOME yari ahari

Bwana MUGAMBIRA Aphordis na Jean Marie

Bari bashinzwe Protocole

 

King James nyuma yo gususurutsa abashyitsi na we yaricaye akurikira ibirori

Bwana Gasana na we yari ahari

Bwana Rudahunga Gedeon 

Bwana Rugambarara ni umurundi, yashimiye Perezida Kagame ndetse anamwemerera inka

Prof Dr Dusingizemungu Jean Pierre

     

 

Uyu mwana yabwiraga Hon. Depite GATABAZI ko azi kuvuga ikinyarwanda.

 

 

KANDA HANO UKOMEZE UREBE ANDI MAFOTO MENSHI AKURIKIRAHO  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND