RFL
Kigali

Ama G yongeye gushoza intambara y'amagambo kuri Bruce Melody warahiye kutazigera avuga kuri uyu muraperi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/09/2018 17:39
1


Muri iyi minsi ishyamba si ryeru hagati ya Ama G The Black na Bruce Melody bahoze ari inshuti magara. Aba bahanzi muri iyi minsi barebana ay'ingwe, gusa icyo bapfa ntabwo cyari cyamenyekana ariko ikigaragara ni uko umubano wabo wamaze kwangirika ndetse kuri ubu ari abanzi. Ama G The Black yamaze gushoza intambara y'amagambo kuri Bruce Melody.



Kuva mu minsi ishize Ama G The Black yakunze kumvikana yibasiye Bruce Melody mu magambo yakundaga gushyira ku mbuga nkoranyambaga ariko hagategerezwa ko uyu muririmbyi uherutse kwegukana igikombe cya PGGSS8 asubiza uyu muraperi banaturanye mu Kajagari ka Kanombe abantu bagaheba, muri iyi minsi nanone ariko uyu muraperi yongeye kwibasira Bruce Melody agendeye ku izina ry'abafana be 'Ibitangaza'.

Uyu muraperi umaze iminsi agaragaza amagambo yibasira Bruce Melody ku mbuga nkoranyambaga gusa we agahakana ko atariwe yabwiraga, noneho muri iyi minsi yeruye agaragaza akamuri kumutima ku bijyanye n'ikibazo cye na Bruce Melody, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Ama G The Black yagize ati" Kuki kitabaye ra? njyewe mbere yo gutegura igitaramo nzajya negera ababizobereye, ariko birababaje sinarinziko igitangaza cyabura abantu koko."

Ama G The BlackMu minsi ishize aya niyo magambo Ama G yari yatangaje

Aha uyu muraperi akaba yashakaga kuvuga ibyabaye mu minsi ishize ubwo Bruce Melody na Fik Fameica bari bagiye gutaramira abantu i Rubavu muri Summer Beach Fest bikarangira bataririmbye kubera kubura abantu. aya magambo asesereza Ama G The Black yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ntabwo yatinzeho nubwo abinkwakuzi bari bamaze kuyakuraho. ibi byahise byibutsa abantu andi magambo uyu muraperi yari yatangaje yibasira Bruce Melody aha akaba yari yagize ati" Na yesu wakoze ibitangaza ntiyiyise igitangaza, ariko iyo witeye ijeki birantangaza.”

Ama G The Black

Amagambo yo kwibasira Bruce Melody Ama G The Black yatangaje avuga ku gitaramo cya Summer Beach Fest cyabuze abantu

Icyakora ibi byose nubwo aba yabyanditse ku buryo binaca amarenga ko abwira Bruce Melody ntajya abyemera ahubwo akenshi iyo ubimubajije avuga ko ari amagambo aba yiyandikiye ariko ntawe abwira. twashatse kumenya niba Bruce Melody hari icyo avuga kuri Ama G The Black maze uyu muririmbyi abwira Inyarwanda ko ntakintu ashaka kuvuga kuri Ama G. Reba uko yasubije ibibazo byamubazaga kuri uyu muraperi;

Inyarwanda: Bite Bruce, Hari kuvugwa umwuka mubi hagati yawe na Ama G The Black ni iki wavuga kuri iki kibazo?

Bruce Melody: Ntacyo nshaka kumuvugaho.

Inyarwanda: None se Bruce ubundi  Ama G The Black muracyari inshuti nka cyera?

Bruce Melody: Ntacyo nshaka kumuvugaho.

Inyarwanda: Byibuza se tubwire hari ikibazo ufitanye na Ama G The Black?

Bruce Melody: Ntacyo nshaka kumuvugaho, nkuko nabikubwiye kugeza ubu ntacyo nshaka kumuvugaho.

Image result for Ama G The Black na Bruce MelodyHazima uwatse cyane koko, aba batangiye kureba ay'ingwe mu gihe babaye inshuti z'akadasohoka z'igihe kinini

Twibukiranye ko umubano mubi hagati yaba bahanzi uje nyuma y'umubano w'akadasohoka wakunze kubaranga cyane ko ari abahanzi bahuriye mu ndirimbo zinyuranye bagiye bakora zirimo; Twarayarangije, Turi ku ishuri, Mana yanjye, Agakayi, Ziada, Kamera n'izindi bagiye bahuriramo cyane ko bari inshuti magara kuva cyera. ugushwana kw'aba bahanzi mu kinyarwanda cyiza wavuga ko hashwana abakundanye cyangwa se hazima uwatse kuko aba bahoze ari inshuti z'akadasohoka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sandra5 years ago
    Ngaho da . amafaranga si ikintu.AmaG namukundaga ariko ibi si iby'abagabo.shyira Melodie ku ruhande muganire ku bibazo mufitanye niba utabishoboye umushyire hasi





Inyarwanda BACKGROUND