RFL
Kigali

Alec Baldwin yageneye perezida Donald Trump igihembo yegukanye muri Emmy Awards

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/09/2017 20:27
0


Alec Baldwin yagaragaye cyane yigana perezida Donald Trump muri Saturday Night Live, ikiganiro gica kuri televiziyo NBC, mu birori bya Emmy Awards 2017, Alec Baldwin yegukanyemo igihembo ahita atangaza ko acyeguriye Donald Trump usa nk’aho ari we wakimuhesheje.



Alec Baldwin yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri filime z’uruhererekane z’urwenya. (Outstanding Supporting Actor in comedy series). Uyu mugabo w’imyaka 59 yamenyekanye cyane mu gihe amakuru yerekeranye na Donald Trump yari ashyushye mu mwaka ushize, muri uko kumwigana yarushijeho kumenyekana.

Alec Baldwin na Kate McKinnon bari gukina ari Donald Trump na Hillary Clinton

Nyuma yo kwegukana iki gihembo yafashe ijambo agira ati “Ndatekereza ko nagakwiye kuvuga nti  "Nyakubahwa perezida, ngiyi Emmy yawe”.

Alec Baldwin yiganaga Donald Trump muri Saturday Night Live

Abantu bari aho basetse kubera ijambo ry’uyu mugabo wihamirije neza ko iki gihembo agikesha kwigana Donald Trump. Yanaboneyeho gushimira umugore we wamufashaga buri gihe kwambara imyenda no kwisiga ibintu bitandukanye byatumaga asa na Donald Trump.

SRC: The Independent.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND