RFL
Kigali

Alain Muku yageneye impano idasanzwe abahanzi bafite impano babuze amikoro

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:8/09/2014 12:13
10


Mu rwego rwo gufasha abahanzi nyarwanda bakiri bato,bafite impano kandi badafite amikoro yo gukora ibihangano,umuhanzi Alain Muku yabatekerejeho abagenera impano yabafasha kuzamura ubuhanzi bwabo.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Alain Mukurarinda uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya”Alain Muku”,yavuze ko yemereye abahanzi b’abanyarwanda bakiri bato babuze amikoro yo gukora indirimbo zabo kubakorera indirimbo ebyiri ku buntu(nta kiguzi) kugira ngo bibabere umusingi wo gutangira ubuhanzi bwabo.Aha yagize ati: “Mu rwego rwo gufasha abahanzi b'abanyarwanda mukiri bato mudafite uburyo bwo kujya muri STUDIO kandi mutarageramo na rimwe, mbemereye kubakorera indirimbo ebyiri ku buntu kugirango mubone aho muhera mu buhanzi bwanyu.”

cc

Aha Alain Muku yari kumwe n'umufasha we Martine Gtabazi mu gikorwa cya Primus Guma Guma Super Star

Umuhanzi Alain Muku yakomeje asaba abahanzi bifuza ubu bufasha kwandika mu Kinyarwanda indirimbo ebyiri zikurikira:

1. Indirimbo iri mu njyana iyo ariyo yose ya kinyarwanda ( umudiho, umushayayo, ikinimba...)

2. Indirimbo iri mu njyana ya kinyafurika cyangwa ifitanye isano nayo. Ariko aha n'uwakora ingwatiramubiri iremewe.

 Alain Muku akomeza avuga ko muri aba bahanzi hazafashwa abahungu batanu n’abakobwa icumi bafite impano ariko babuze amikoro yo gushyira mu bikorwa inzozi zabo zo kuba abahanzi bakomeye(Batarakandagira muri Studio na rimwe).

pjpo

Alain Muku

Abajijwe impamvu yahisemo gufasha umubare w’abakobwa uruta uw’abahungu,Alain Muku yagize ati:Iyo urebye muri muzika nyarwanda usanga higanjemo ab’igitsina gabo gusa.Bityo rero turashaka kuzamura n’abahanzi b’abakobwa bafite impano ariko babuze amikoro.

Aba bahanzi nibamara gutoranywa,bazakorerwa indirimbo ebyiri ku buryo bw’amajwi(audio) muri studio bwite ya Alain Muku izwi ku izina rya POUKI Production,hakurikireho igikorwa cyo kumenyekanisha izi ndirimbo ku buryo na nyuma nibigenda neza bazazikorera n’amashusho(video).

Uwumva afite impano ariko nta mikoro, yakwandikira Alain Muku ku rukuta rwe rwa Facebook(Alain Muku) cyangwa agasura urubuga rwe ari rwo www.alainmuku.com akamwandikira kuri e-amil alainmuku@yahoo.com akohereza nibura amazina ye na numéro ya telefoni.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    woooww nakomereze aho ni byiza
  • zamani9 years ago
    Yabuze aho amenera indirimbo 2 ntaho zakugeza fata ahubwo abo mukorana ubafashe babe abawe nka rebot yawe ariko ibyo nukwibeshyera. Umusaza
  • me9 years ago
    Gospel ziremewe?mugabo?
  • livin9 years ago
    mukomereze aho
  • twizerimana 9 years ago
    nibintubyiza kandibirakwiye nabandi ahanzi bagakwiye kugera ikirenge muke murakoze
  • twizerimana 9 years ago
    nibintubyiza kandibirakwiye nabandi ahanzi bagakwiye kugera ikirenge muke murakoze
  • ingabire9 years ago
    ni saw a!!!
  • shema alexis9 years ago
    aho ni sawa cyane
  • hakizimana 8 years ago
    Thx fr te vois vélo Alain
  • Mubera Jay8 years ago
    Alain Muku ni umuntu w'umugabo!





Inyarwanda BACKGROUND