RFL
Kigali

Aidan T Kay wahoze uririmbana na Dj Pius muri Two 4 Real yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/07/2017 19:00
1


Itsinda rya Two 4 Real ryaramamaye hano mu Rwanda ryari rizwi mu ndirimbo nka; Imitobe, Agakayi ndetse n’izindi nyinshi iri tsinda ryakoze, nyuma y’igihe gito iri tsinda ryaje gusenyuka Dj Pius aba ariwe ukomeza umuziki naho mugenzi we asa n'ubivuyemo.



KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO 'ANOCIATA'

Dj Pius wakomeje umuziki yagiye akora indirimbo zakunzwe ibi byeretse mugenzi we ko no kwikorana bishoboka bituma Aidan T Kay ahita yinjira mu muziki noneho yikorana, magingo aya akaba yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Anociata’.

TKAY

Iyi ndirimbo Anociata ya Aidan T Kay yayikoranye n’umuririmbyi w’umugande witwa Athen Lyre ikorwa na producer Nessim umaze kubaka izina rye mu mitima y’abahanzi benshi b’abanyarwanda. Tubibutse ko uyu musore ubu ari kuba muri Australia aho yagiye nyuma yo gushaka umugore ubu akaba ariho abana n'umuryango we. 

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO 'ANOCIATA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yyuu6 years ago
    Ngo je te promesse?????? What french is that? Bakosore





Inyarwanda BACKGROUND