RFL
Kigali

Ku munsi w’abagore, Miss Rwanda Iradukunda Elsa na bagenzi be basuye ibitaro bya Muhima-AMAFOTO

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:8/03/2017 20:42
7


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 08 Werurwe 2017 ku munsi mpuzamahanga w'abagore,ni bwo Miss Rwanda Iradukunda Elsa na bagenzi be bageze ku bitaro bya Muhima bitwaje amata ndetse n’imyambaro byo gufashisha abagore.



Icyo gikorwa kikaba cyari kigamije kwifatanya n’abagore bababaye kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abagore. Miss Rwanda 2017 hamwe n'ibisonga bye ndetse n'abandi bakobwa bari muri 15 ba mbere mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, bakigera ku bitaro bya Muhima, batunguwe no kubona imbaga y’abarwayi n’abarwaza bishimiye guhura nabo ndetse bamwe bakaba bashakaga no kwifotozanya nabo.

Nyuma bagiranye ibiganiro birambuye na bamwe mu bagore barwarije abana muri ibyo bitaro baturuka kure ya Kigali n'abadafite imiryango ibitaho ndetse banabashyikiriza bimwe mu byo babazaniye birimo amata ndetse n'imyambaro. Mu ijambo yavuze ryuzuyemo kwihanganisha no guhumuliza, Miss Linda Umutoniwase (igisonga cya kabiri) yasabye abagore bose kwihangana ko ibyiza biri imbere kandi anashimira ubuyobozi bw’ibitaro bya Muhima kubera ubwitange bakorana ndetse no kuba babahaye ikaze.

miss

Nyampinga Iradukunda Elsa na bagenzi be binjira mu bitaro

miss rwanda

Umutoni Pamela ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa

miss rwanda

Nyampinga Iradukunda Elsa ajya inama na bagenzi be

miss rwanda

Uwase Hirwa Honoline nawe yarahabaye

miss rwanda

Barangajwe imbere na Drocella ushinzwe imibereho myiza mu bitaro bya Muhima nibwo binjiye mu bitaro

miss rwanda

Ndizeye Ntwari yabanje guha ba Nyampinga amwe mu makuru y'ibi bitaro anabaha amabwiriza

miss rwanda

Ba nyampinga babanje kwinjira mu cyumba kirwariyemo abana b'impinja aho atari buri muntu wese wemererwa kuhinjira

miss rwanda

Hinjiraga bacye abandi bagasigara bategereje

miss rwanda

Umutesi Aisha ategereje kwinjira

miss rwanda

Mukabagabo Carine na Umutesi Nadia baganiriza abarwaza

miss rwanda

Kalimpinya ni rimwe mu mazina yahamagarwaga cyane muri ibi bitaro

miss rwanda

Umutesi Aisha

miss rwanda

Uwase Hirwa Honoline abarwaza bifuzaga kumufotora

miss rwanda

Buri muntu yashakaga ifoto yuwo yafanaga

miss rwanda

Umwe mu bashinzwe umutekano muri ibi bitaro nawe ashaka ifoto

miss rwanda

miss rwanda

miss rwanda

Miss Rwanda Iradukunda Elsa yasohokaga mu cyumba kimwe bamutegereje ngo bafate ifoto

miss rwanda

Uyu mubyeyi akaba arwariye mu bitaro bya Muhima nyuma yo kuhabyarira abana batatu b'impanga

miss rwanda

Iradukunda Elsa ateruye umwana

miss rwanda

 Ba nyampinga bose bishimiye guterura abana batatu b'impanga

miss rwanda

Uyu ni umwe mu bana barwariye mu bitaro bya Muhima

miss rwanda

miss rwanda

Aharwariye abana

miss rwanda

Nyampinga Iradukunda Elsa amarira yabungaga mu maso

miss rwanda

Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa

miss rwanda

miss rwanda

Baganiraga ubona ko bakurikiye ibyo babwirwa n'abo bagore

miss rwanda

miss rwanda

Miss Linda Umutoniwase igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2017

miss rwanda

Drocella ushinzwe imibereho myiza muri ibi bitaro ashimira aba bakobwa mu ijambo rye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiki7 years ago
    PAMELA uri mwiza basi yebabaweee
  • Rae7 years ago
    Iki ni igikorwa cyo kwishimirwa kandi umunsi mwiza w' abagore kuri mwese . ariko se Simbi Fanique arihe?
  • gakire7 years ago
    ese kuki babanza guhuruza itangazamakuru mbere yo gushira ibikorwa mungiro, baharanire gukomeza gukora kurusha kwifotoza
  • keza7 years ago
    Fanique ....uwi ni NDE kdi ? Rae
  • dad7 years ago
    Ariko se habura numuntu numwe ubona ko Miss ikamba yaryambaye aricuritse koko!!! ubu se abanayamakuru mwe ntimuba mubibona iyo mumufasha akarihindura ???!!!!
  • 7 years ago
    Gakire:ntabwo ujya usoma comments zivuga ngo ntacyo ba nyampinga bamariye abanyarwanda,nta bikorwa bakora.bahamagara itangazamakuru rero kugirango ibyo bakozww bimenyekane n imihigo bahiga izasuzumwe neza,
  • Jay7 years ago
    Pamella nimwiza ndemeye





Inyarwanda BACKGROUND