Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 08 Werurwe 2017 ku munsi mpuzamahanga w'abagore,ni bwo Miss Rwanda Iradukunda Elsa na bagenzi be bageze ku bitaro bya Muhima bitwaje amata ndetse n’imyambaro byo gufashisha abagore.
Icyo gikorwa kikaba cyari kigamije kwifatanya n’abagore bababaye kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abagore. Miss Rwanda 2017 hamwe n'ibisonga bye ndetse n'abandi bakobwa bari muri 15 ba mbere mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, bakigera ku bitaro bya Muhima, batunguwe no kubona imbaga y’abarwayi n’abarwaza bishimiye guhura nabo ndetse bamwe bakaba bashakaga no kwifotozanya nabo.
Nyuma bagiranye ibiganiro birambuye na bamwe mu bagore barwarije abana muri ibyo bitaro baturuka kure ya Kigali n'abadafite imiryango ibitaho ndetse banabashyikiriza bimwe mu byo babazaniye birimo amata ndetse n'imyambaro. Mu ijambo yavuze ryuzuyemo kwihanganisha no guhumuliza, Miss Linda Umutoniwase (igisonga cya kabiri) yasabye abagore bose kwihangana ko ibyiza biri imbere kandi anashimira ubuyobozi bw’ibitaro bya Muhima kubera ubwitange bakorana ndetse no kuba babahaye ikaze.
Nyampinga Iradukunda Elsa na bagenzi be binjira mu bitaro
Umutoni Pamela ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa
Nyampinga Iradukunda Elsa ajya inama na bagenzi be
Uwase Hirwa Honoline nawe yarahabaye
Barangajwe imbere na Drocella ushinzwe imibereho myiza mu bitaro bya Muhima nibwo binjiye mu bitaro
Ndizeye Ntwari yabanje guha ba Nyampinga amwe mu makuru y'ibi bitaro anabaha amabwiriza
Ba nyampinga babanje kwinjira mu cyumba kirwariyemo abana b'impinja aho atari buri muntu wese wemererwa kuhinjira
Hinjiraga bacye abandi bagasigara bategereje
Umutesi Aisha ategereje kwinjira
Mukabagabo Carine na Umutesi Nadia baganiriza abarwaza
Kalimpinya ni rimwe mu mazina yahamagarwaga cyane muri ibi bitaro
Umutesi Aisha
Uwase Hirwa Honoline abarwaza bifuzaga kumufotora
Buri muntu yashakaga ifoto yuwo yafanaga
Umwe mu bashinzwe umutekano muri ibi bitaro nawe ashaka ifoto
Miss Rwanda Iradukunda Elsa yasohokaga mu cyumba kimwe bamutegereje ngo bafate ifoto
Uyu mubyeyi akaba arwariye mu bitaro bya Muhima nyuma yo kuhabyarira abana batatu b'impanga
Iradukunda Elsa ateruye umwana
Ba nyampinga bose bishimiye guterura abana batatu b'impanga
Uyu ni umwe mu bana barwariye mu bitaro bya Muhima
Aharwariye abana
Nyampinga Iradukunda Elsa amarira yabungaga mu maso
Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa
Baganiraga ubona ko bakurikiye ibyo babwirwa n'abo bagore
Miss Linda Umutoniwase igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2017
Drocella ushinzwe imibereho myiza muri ibi bitaro ashimira aba bakobwa mu ijambo rye
TANGA IGITECYEREZO