RFL
Kigali

Mu magambo yuzuye urukundo Agasaro Nadia Farid yashimagije umugabo we Riderman bamaze imyaka 3 barushinze

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/08/2018 8:59
1


Tariki 16 Kanama 2015 nibwo Riderman yakoze ubukwe na Nadia Farid inkumi yinjiye mu buzima bw'uyu muraperi igahita imufata bugwate kuri ubu bakaba bamaze imyaka itatu babanye nk'umugore n'umugabo, uwari umuraperi kuri ubu afatwa nk'umugabo abikesha Nadia Farid bemeranyije kubana ndetse bakaba baribarutse n'imfura yabo.



Aba bamaze imyaka itatu barushinze ndetse ubu bakaba baramaze no kwibaruka imfura yabo kuri uyu wa Kane tariki 16 Kanama 2018 nibwo bizihizaga isabukuru y'imyaka itatu barushinze, aba bombi berekanye amarangamutima yabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ibi byatangijwe na Riderman icyakora we utigeze avuga byinshi cyangwa ngo avuge ibyo buri wese yakwibwira.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Riderman yashyizeho ifoto y'umugore we arangije yandikaho amagambo agira ati"Mama Rusangiza" Ni amagambo yabanjirijwe anasozwa n'utumenyetso tw'imitima. Nyuma y'amasaha make uyu muraperi yanditse aya magambo umugore we Agasaro Nadia Farid ntiyigeze azimiza ahubwo yivuye inyuma nawe anyuze aho umugabo we yanyuze maze ashyiraho amagambo y'imitoma agira ati:

My heartbeat. Ntamahirwe nigeze kugira aruta ayo kukugira nk'urukundo rw'ubuzima. Ndagukunda kandi ni ko bizahora. 16/08/2018 ndagushimira buri kimwe unkorera cyiza umunsi ku wundi. Unsenderezamo ibyishimo kuva nakumenya ndanezerewe narahiriwe...Uri umugabo mwiza mu mpande zose Imana ijye ihora iguha umugisha rukundo rwanjye... Ndagukunda cyane Riderman.

RidermanKuva ku munsi wa mbere Riderman na Nadia bagaragazaga ibyishimo byo kubana

Tubibutse ko tariki 16 Kanama 2015 ari bwo Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman mu muziki yasezeranye imbere y’Imana na Agasaro Farid Nadia wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya, bemeranya kuzabana kugeza batandukanyijwe n’urupfu. Ni mu muhango wabereye muri Paruwasi ya Kicukiro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • apuuuuu5 years ago
    ubuse yankunguzi yumukobwa ngoni asina koyavugagango ntanumwaka bazabana ubuse irabwejaguribiki noneneho?????





Inyarwanda BACKGROUND