RFL
Kigali

Active bahaye abakunzi babo iminsi mikuru bashyira hanze amashusho y’indirimbo bakoranye na Mwana Fa-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:29/11/2017 17:58
0


Nyuma y’amajwi y’indirimbo 'Go Mama' bakoranye n’umuraperi ukomeye wo mu gihugu cya Tanzaniya, Mwana Fa itsinda rya Active ryashyize hanze amashusho y’iyo ndirimbo.



Mu minsi yashize ubwo hagendaga hagaragara uduce duto tw’amashusho y’indirimbo igihe yari itarajya hanze abantu benshi bakunze gutekereza ko ari indirimbo nshya itsinda rya Active ryaba ryarakoranye n’umuhanzi AY ariko baza gutungurwa n’uko aho indirimbo isohokeye basanga ari indirimbo Active yakoranye na Mwana Fa, umuhanzi w’umuraperi ukomeye mu gihugu cya Tanzaniya.

Active

Itsinda rya Active na Mwana Fa

Active imaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yabo na Mwana Fa. Inyarwanda.com yifuje kumenya byinshi kuri iyi ndirimbo n’impamvu AY agaragara mu mashusho yayo twegera umwe mu bavugizi ba New Level Label itsinda rya Active ribarizwa, Iraguha Prosper uzwi nka Polo atubwira bimwe ku by’iyi ndirimbo “Amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyirijwe mu Rwanda, yatunganyijwe na Meddy Saleh. Impamvu AY ayigaragaramo, ni uko ari inshuti cyane ndetse akorana byinshi na Mwana Fa wakoranye iyi ndirimbo na Active kandi muri kiriya gihe bari barazanye mu Rwanda. Amashusho yayo ni iminsi mikuru Active ihaye abakunzi bayo.”

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo Go Mama ya Active na Mwana Fa







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND