Mu mushinga bahuriyeho wo gutunganya mixtape yabo ya mbere bise ‘Mugongo mugari’,abaraperi babiri Rep G na G.M.X bamaze gusubiramo indirimbo ‘Fora isi’ yahimbwe na Byumvuhore Jean Baptiste, ikaba ari imwe mu zizagaragara kuri uru ruvangitirane rw’indirimbo 8 barimo bategura.
Nk’uko aba baraperi babidutangarije ubwo batugezagaho indirimbo zabo eshatu bamaze gushyira ahagaraga kuri iyi mixtape zirimo iyi ‘Fora isi’, badutangarije ko bishimiye cyane kuba babashije kugera ku cyifuzo cyabo cyo gusubiramo iyi ndirimbo mu rwego rwo gushimangira ubutumwa bwa Byumvuhore Jean Baptiste.
Rep G na G.M.X bari gutegura mixtape bahuriyeho ku bufatanye na UMOJA record
Mu kiganiro naba baraperi banahoze mu itsinda rya M.O.P ariko bakaba batagikorera hamwe nk’itsinda badutangarije ko ubu bihaye intego yo kwigaragaza mu ruhando rwa muzika bagerageza guhuza injyana yabo ya hip hop n’umuziki gakondo bibanda ahanini ku butumwa bwafasha umuryango nyarwanda.
Republican Gun uzwi nanone nka Rep G yagize ati “ Dufitanye ibikorwa njyewe Rep G na G.M.X byo gukora mixtape twise ‘Mugongo mugari’tumaze kurangiza indirimbo zigera kuri eshatu. Uretse iyi ndirimbo ubu dushyize ingufu mu kwigaragaza no gutanga umusanzu wacu mu kuzamura injyana ya hip hop n’umuziki nyarwanda muri rusange.”
Mugenzi we G.M.X ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo bamaze gusubiramo yagize ati “ Twasubiyemo iyi ndirimbo kuko ari ikinyarwanda cyiza kandi wumva kabisa inacurangitse neza, ubutumwa burimo twumvise natwe ari ubutumwa twaha abantu bose kuko yaba twe na bamwe muri bagenzi bacu hano hanze iyi ndirimbo ibakoraho kabisa umuntu akumva yahinduka kuko aba atazi uko ejo hazaza hazaba hameze.”
Akomeza agira ati “ Byumvuhore muramuzi ni umuhanzi ukomeye wagize indirimbo zifite ubutumwa bukomeye ariko twebwe twahisemo iyi ‘Fora isi’ kugirango natwe tugire icyo twongeramo tunavange injyana ye nziza n’injyana yacu ya hip hop tuzane ibigezweho.”
Handa hano wumve 'Fora isi' ya Rep G na G.M.X
Byumvuhore Jean Baptiste
Ku ruhande rwa Byumvuhore Jean Baptiste ubwo twamubaza uko yakiriye iyi ndirimbo aba baraperi basubiyemo yadutangarije ko kuri we ntacyo bimutwaye kuko ari umusanzu we mu gufasha abahanzi bakiri bato gusa abasaba gutera intambwe y’ubunyamwuga ubutaha bazajya bifuza gusubiramo indirimbo y’umuhanzi bakabanza bakabimusaba.
Reba amasusho y'indirimbo 'Inzira ya hatali' ya Republican gun ft Diplomate
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO