RFL
Kigali

Abanyarwandakazi Kate Bashabe na Judith Heard mu marushwanwa yo kwambara neza

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/10/2016 11:04
6


Abryanz Style and Fashion Awards niyo marushanwa aba banyarwandakazi barimo, yatangijwe muri 2013 na Bryan Ahumuza, umusore w’umugande ukora ibijyanye n’imideli. Uretse aba banyarwandakazi kandi hari na Georgie Ndirangu, umunyakenya umaze igihe mu Rwanda akaba azahatana mu izina ry’u Rwanda.



Kate Bashabe ni umunyamideli ndetse afite inzu icuruza imyenda igezweho mu mujyi wa Kigali, azahatana muri aya marushanwa mu cyiciro cy’umukobwa w’icyamamamare wambara neza, Best Dressed Celebrity (Female) aho azaba ahanganye n’abandi bakobwa bo muri Afurika y’Uburasirazuba, abo ni Jokate Mwegelo (Tanzania), Vera Sidika (Kenya), Huddah Monroe (Kenya), Wema Sepetu (Tanzania) na Wolper Stylish (Tanzania).

 

Kate Bashabe

Judith Kantengwa Heard nawe ni umunyarwandakazi ariko umaze igihe kinini aba i Bugande akaba ari naho atuye, ni umunyamideli ukomeye muri Uganda  nawe akazahatana ku rwego rw’abanya Uganda, azaba ahanganye na Barbie Kyagulanyi, Pherrie Kimbugwe, Anita Fabiola na Crystal Newman.

Judith Heard

Hari kandi na Georgie Ndirangu, ni umunyamakuru ukomoka muri Kenya ariko umaze igihe akorera mu Rwanda ndetse akaba n’umunyamideli kuko afite n’ inzu ikora iby’imideli, azahangana mu izina ry’u Rwanda, azahura na bagenzi be bahanganiye umwanya w’umugabo w’icyamamare wambara neza, Best Dressed Celebrity (Male) abo ni Nick Mutuma (Kenya), Juma Jux (Tanzania), Nedy Music (Tanzania),Idris Sultan (Tanzania) na Jamal Gadaffi (Kenya).

Georgie Ndirangu

Huddah Monroe

Vera Sidika

Jokate Mwegelo

Wolper Stylish

Wema Sepetu

Fashion







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ahyee7 years ago
    Uyu ngo ni ka... antera asyi....
  • O'p7 years ago
    Batoragure ibichinois gusa gusa none ngo barahatana!?,
  • nana7 years ago
    Kate aba bakobwa Bose arabarusha ubwiza sinavuga KO abarusha kwambara cg gutera neza kuko nabo bateye neza pe baranambara pe,ariko kubwanjye kugikundiro mbona abarusha.woow ndishimye wema disi ndagikunda sha Kate uzahite uba inshuti ye mbona ari icyana Cyiza cyane kigira umutima mwiza
  • ottovordegentschenfelde7 years ago
    Kate haribintu 3 abarusha. 1.Aseka Neza. 2.Agenda nka Papa we. 3.Afite amabere Azingazinze Neza,Binamufasha gutambuka nkumunyamafarangakazi ukiri Muto.
  • Doticomu 7 years ago
    Iri rushanwa ryatoraguye imbeshu zose zo mu Easter Afurika ngabo joketi à.k.a kidoti munuro wa cyenya sepetunga malaya mchafu na muchuti we cheap girl jacquini wolper aba iseta zabo naho bategera ibiryabarezi instagramu attenshoni seeker burikanya nugushira iphoto yamamaza ibyashara byabo ubwambure
  • Zinia7 years ago
    Hari ukwambara neza ukaberwa ariko wambaye marque chine ou Taïwan urumva ntago wabona amanota nuwambaye marque européenne ou usa





Inyarwanda BACKGROUND