Abryanz Style and Fashion Awards niyo marushanwa aba banyarwandakazi barimo, yatangijwe muri 2013 na Bryan Ahumuza, umusore w’umugande ukora ibijyanye n’imideli. Uretse aba banyarwandakazi kandi hari na Georgie Ndirangu, umunyakenya umaze igihe mu Rwanda akaba azahatana mu izina ry’u Rwanda.
Kate Bashabe ni umunyamideli ndetse afite inzu icuruza imyenda igezweho mu mujyi wa Kigali, azahatana muri aya marushanwa mu cyiciro cy’umukobwa w’icyamamamare wambara neza, Best Dressed Celebrity (Female) aho azaba ahanganye n’abandi bakobwa bo muri Afurika y’Uburasirazuba, abo ni Jokate Mwegelo (Tanzania), Vera Sidika (Kenya), Huddah Monroe (Kenya), Wema Sepetu (Tanzania) na Wolper Stylish (Tanzania).
Kate Bashabe
Judith Kantengwa Heard nawe ni umunyarwandakazi ariko umaze igihe kinini aba i Bugande akaba ari naho atuye, ni umunyamideli ukomeye muri Uganda nawe akazahatana ku rwego rw’abanya Uganda, azaba ahanganye na Barbie Kyagulanyi, Pherrie Kimbugwe, Anita Fabiola na Crystal Newman.
Judith Heard
Hari kandi na Georgie Ndirangu, ni umunyamakuru ukomoka muri Kenya ariko umaze igihe akorera mu Rwanda ndetse akaba n’umunyamideli kuko afite n’ inzu ikora iby’imideli, azahangana mu izina ry’u Rwanda, azahura na bagenzi be bahanganiye umwanya w’umugabo w’icyamamare wambara neza, Best Dressed Celebrity (Male) abo ni Nick Mutuma (Kenya), Juma Jux (Tanzania), Nedy Music (Tanzania),Idris Sultan (Tanzania) na Jamal Gadaffi (Kenya).
Georgie Ndirangu
Huddah Monroe
Vera Sidika
Jokate Mwegelo
Wolper Stylish
Wema Sepetu
TANGA IGITECYEREZO