RFL
Kigali

Umuhanzi wabigize umwuga yagakwiye kugira ikipe imufasha. Ni bande bagakwiye kuba bayirimo?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/11/2018 7:00
3


Kimwe mu bituma abahanzi ba hano mu Rwanda usanga bamaze igihe bakora muzika ariko hari urwego batarenga, ni ukuba hari aho imbaraga zabo bonyine zitarenga. Aha rero niho haba hakenewe ikipe y'abantu babifitiye ubushobozi bafasha umuhanzi umunsi ku wundi mu buzima bwe bwa muzika, cyane ko aba yarahisemo gukora umuziki nk'umwuga.



Kenshi mu Rwanda usanga umuhanzi akora muzika kuva atangiye akarinda ashyira akadomo ku rugendo rwe rwa muzika hari ibyo yumva atarageraho kandi yifuzaga kugeraho. Mu Rwanda kandi usanga abahanzi bakunze kurangwa n'amakosa ya hato na hato ku buryo nabo ubwabo usanga hari ayo bakora batari bazi neza ko ari amakosa ahubwo ikibazo ari uko nta bo kubunganira bafite.

Ubusanzwe umuziki ni umwuga nk'indi yose, ni ubucuruzi uwabwitayeho ashobora kungukiramo bikomeye. Utazi iyo biva n'iyo bigana ashobora kubidindiriramo ubuzima bwe bwose. Aha mu Rwanda uwakoze ishyano usanga ari umuhanzi ufite uwo twita 'Manager' cyangwa umujyanama, uyu umwe ugasanga afite inshingano zakabaye zikorwa n'abantu benshi. Ibi byatumye tugerageza gukusanya amakuru yerekeye abantu ubusanzwe bakabaye bagize ikipe y'umuhanzi wabigize umwuga wifuza kwagura ibikorwa bye.

Alex Muyoboke

Kugeza ubu Muyoboke Alex ni umwe mu bakora akazi k'ubujyanama bw'abahanzi ariko iyi mirimo iri hasi yose iba ibari ku mutwe bonyine

Umuhanzi wifuza kugira umuziki umwuga, agomba kuba afite aba bantu mu ikipe ye bakorana umunsi ku wundi:

Umujyanama (Manager)

Umujyanama w'umuhanzi ni umuntu ukomeye, akenshi mu rwego rwo kunganira umuhanzi we, niwe ukunze kugaragara mu bibazo bikomeye abikemura cyane ko umuhanzi aba atagomba kugaragaza isura ye ahari ibibazo. Ibi bituma uyu aba afite inshingano zikomeye zo guhuza ibikorwa by'umuhanzi anamugira inama z'ibyo agomba gukora n'ibyo agomba kwirinda mu gihe abona byabashyira mu kaga.

Uyu akenshi usanga ariwe ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'umuhanzi ndetse ariwe umuba hafi cyane ko agomba kumenya buri kimwe ku muhanzi we yaba ibyiza n'ibibi dore ko ibibi aba agomba kubishakira inzira bikemukiramo bitangije izina ry'umuhanzi we. Umujyanama kandi agomba kuba asobanukiwe n'ibijyanye no gushakira akazi n'imirimo umuhanzi we.

Booking Agent

Uyu ni umukozi ushinzwe kwakira amasoko y'abashaka guha akazi umuhanzi, inshingano ze akenshi usanga ari uguhuza imirimo umuhanzi ari kubona na gahunda ze za buri munsi. Bivuze ko agomba kuba akorana bya hafi n'umujyanama w'umuhanzi kugira ngo hatabaho kugonganisha gahunda bityo hakabaho kugira izipfa bikica izina ry'umuhanzi twamaze kubona ko yagafashwe nka Kompanyi. Abashaka gutumira umuhanzi mu bitaramo niwe banyuraho bityo nyuma yo kureba kuri gahunda z'umuhanzi bakorana akemeza bimwe ibindi akaba yabyanga cyangwa agasaba ko byahindurirwa amatariki. Afatanyije n'umujyanama w'umuhanzi, nibo bagena ibiciro umuhanzi akorera bitewe n'umukiriya babonye babanje kureba ku byo bakeneye ngo bakore ibitaramo byiza. 

Umukozi ushinzwe kwamamaza umuhanzi n'ibikorwa bye (Publicity):Uyu akenshi usanga ameze nk'aho ari we ushinzwe gukoresha imbuga nkoranyambaga z'umuhanzi ndetse mu nshingano ze anashinzwe kurema bimwe mu bintu bituma umuhanzi akorana nawe ahora avugwa cyangwa ibihangano bye bivugwa, bityo ugasanga umuhanzi ahora mu itangazamakuru cyangwa mu maso y'abantu kandi atavugwa ku busa ahubwo afite igituma avugwa kandi kimwubakira.

Audio & Video Promoter

Aba ni abakozi babiri usanga bahuje akazi ko gutanga ibihangano by'umuhanzi bakorana kuri radiyo cyangwa kuri televiziyo. Uretse ibi ariko kandi aba usanga bashinzwe gukurikirana niba koko bya bihangano bicurangwa neza nk'uko byagenwebityo bigatanga icyizere cy'uko ibihangano cyangwa umuhanzi ahagaze mu mboni z'ibitangazamakuru.

Music Publisher

Uyu ni umukozi ushinzwe gushyira indirimbo ku mbuga zose zishyirwaho indirimbo bityo uwo ariwe wese ushaka kugura cyangwa gutunga indirimbo y'umuhanzi bakorana ntayibure, uyu usanga akenshi ari nawe uba ushinzwe gukusanya inyungu z'amafaranga ziba zavuye aho yakwirakwije izi ndirimbo  cyane ko ahenshi usanga ari ahantu h'ubucuruzi.

Umwunganizi mu by'amategeko

Umwunganizi mu bijyanye n'amategeko usanga akenshi ari umuntu uba ushinzwe gukurikirana ikibazo cyose umuhanzi yagize kijyanye n'amategeko ndetse akanamufasha gutegura menshi mu masezerano umuhanzi agirana n'ibigo cyangwa abantu banyuranye, uyu agomba kuba ari inararibonye mu mategeko y'ibijyanye na muzika bityo akaba yabasha kunganira umukiriya we aho ariho hose yaba akenewe.

Umukorera indirimbo mu buryo bw'amajwi (Audio Producer)

Umuhanzi ubusanzwe udafite inzu ifasha abahanzi akorana nayo agomba kuba afite umu Producer bakorana umukorera akamutunganyiriza indirimbo. Akenshi usanga uyu agomba kuba ari umuntu bamenyeranye umuzi neza ushobora no kumufasha muri studio kuko hari aho aba azi imbaraga nke z'umuhanzi cyangwa azi inyinshi akabasha kubihuza.

Ushinzwe gufatira amashusho umuhanzi (Videographer)

Uyu ni kimwe n'uw'amajwi, agomba kumukorera amashusho y'indirimbo cyane ko usanga bisaba umuntu w'umuhanga kandi bisaba kudahora uhinduranya abo mukorana cyane ko birangira utamenye uwo muziranye neza ngo abe ariwe ugufasha aho ukeneye ubufasha. Ikindi, uyu akunze kuba ari kumwe n'umuhanzi kugira ngo amufate amashusho n'amafoto yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo gusangiza abakunzi b'umuhanzi uko ibintu byifashe bitewe n'aho bari.

Aba bantu bagize iyi kipe ni abantu b'ingenzi ariko hari n'abandi bashobora kwiyongeramo bitewe n'ubushobozi cyangwa n'ibikorwa bihari ariko buri muhanzi wese uhamya ko yifuza kuba uwabigize umwuga yakabaye afite byibura iyi kipe cyane ko yamufasha gutera imbere mu buryo bumwe cyangwa ubundi no kubyaza umusaruro impano ye. Ibi bihabanye n'uko usanga mu Rwanda bikorwa, cyane ko usanga umuhanzi ari we uba usabwa kwikorera akazi kose bigatuma kamwe mu ko yagombaga gukora neza gapfa. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukundo Schadrack Mu Rutemba5 years ago
    Yego Birakwiyeko Umuhanzi Ukwiye Kugira Ivyo Barushirizaho Kwamamara Thank!
  • Kiongozi Original5 years ago
    Iyi Team irakome kbsa yakugeza kure hashoboka, niko abahanzi nka ba Diamond platinumz babigenza kandi bakamenyekana kw'isi hose, Abahanzi bahindure imikorere dutere imbere, Ahubwo no muri Comedy dukwiye kugira abafatanyabikorwa hamwe n'ikipe yo kuzamura ibikorwa byacu
  • 5 years ago
    Kabisa ibi ni ukuri rwose iyi nkuru ije yari ikenewe,#Abahanzi bashyire agapira hasi bakinane n'abandi niho hava intsinzi buriya n'abandi basitari ntibaba bkaina bonyine kandi ntibabuza kwitirirwa umurimo.Bishatse kuvuga ko bitazakubuza kwamamara nubishaka ugaragaze team or not ariko ba #Promoters barakenewe muri team kandi bakubahirwa umurimo wa buri wese.Tnx #Inyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND