RFL
Kigali

Abahatanye muri Miss Rwanda 2016 na Umuhoza Sharifah ugiye kurushinga basangiye nawe bamusezeraho mu rungano-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/06/2018 12:04
2


Umuhoza Sharifah ni umukobwa wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016, gusa ntiyabasha kubona amahirwe yo kuryegukana ahubwo yaje kuba igisonga cya kane cya Miss Rwanda ndetse aba na Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity). Muri iyi minsi ari mu myiteguro ya nyuma y’ubukwe bwe.



Ubukwe bwa Umuhoza Sharifah buteganyijwe muri Nyakanga 2018 nk'uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire zamaze guhabwa bamwe mu ba hafi b’umuryango wa Sharifah ndetse n’umugabo we. Imihango yo gusaba no gukwa itegerejwe tariki 1 Nyakanga 2018 mu karere ka Musanze mu gihe ubukwe nyiri izina buteganyijwe tariki 14 Nyakanga 2018 mu birori bizabera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya ahitwa Ineza Garden.

Mu gihe imyiteguro y’ubu bukwe irimbanyije, abakobwa babanye n’uyu mukobwa mu irushanwa rya Miss Rwanda 2016 nabo bateguye umugoroba wo gusangira nawe banamusezera mu rungano ari nako bamwifuriza imyiteguro myiza y’ubukwe bwe. Ni ibirori bakoze kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kamena 2018. Muri uyu mugoroba wo gusangira hagaragaye abakobwa bahatanye na Miss Sharifa harimo, Miss Mutesi Jolly wanegukanye ikamba icyo gihe, Kwizera Peace wabaye igisonga cya mbere n'abandi banyuranye bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2016.

Miss Sharifa

Aba bakobwa basangiye na Miss Umuhoza Sharifah

SharifahSharifahSharifahSharifahSharifahSharifahSharifahSharifahSharifahSharifahSharifahSharifahSharifahSharifahSharifahSharifahSharifah

Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly nawe yari ahari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    miss joly kombona yabaye umuzungu haya
  • hsgsbzkk5 years ago
    miss joly burya yiteye mukorogo kabisa





Inyarwanda BACKGROUND