RFL
Kigali

Abahatanira Miss Rwanda 2018 bagarutse kuri Stade Amahoro gufana APR FC batahana ibyishimo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/02/2018 22:32
0


Abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 bagarutse kuri Stade Amahoro ku nshuro ya ya kabiri bazanywe no gufana APR FC yakinaga na Anse Reunion yo mu birwa bya Seychelles kuri iki Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2018 mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu.



Aba bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 bagarutse kuri Stade Amahoro gufana APR FC nyuma y'aho kuri uyu wa Gatandatu tariki 10/02/2018 bahaje ku nshuro yabo ya mbere aho bari baje gufana ikipe ya Rayon Sports yakinaga na LLBS4A y'i Burundi, umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1. 

Kuri iki Cyumweru ubwo APR FC yakinaga na Anse Reunion, nabwo abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 bagarutse kuri Stade Amahoro i Remera bakurikirana imbonankubone uyu mukino warangiye APR FC yanyagiraga Anse Reunion FC ibitego 4-0. Kimwe n'abandi banyarwanda bose by'umwihariko abafana na APR FC, aba bakobwa batahanye ibyishimo batewe na APR FC yanyagiye Anse Reunion FC ibitego 4-0. 

Miss Rwanda 2018

Kuva ku nkweto kugeza hejuru bari bambaye umukara,.....bari inyuma ya APR FC

Aba bakobwa baje kuri Stade Amahoro bambariye gufana APR FC dore ko bari bambaye imyenda y'umukara hasi no hejuru. Ubwo bazaga kureba umukino wa Rayon Sports nabwo baje bambaye imyenda iranga ikipe bari baje gufana ari yo Rayon Sports dore ko bari bambaye ubururu n'umweru. Aba bakobwa baje i Remera kuri Stade Amahoro bavuye i Nyamata aho bari mu mwiherero uzamara iminsi 14 ukazarangira hamenyekana umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2018. 

REBA AMAFOTO UBWO BARI MURI STADE AMAHORO

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC ashaka igitego cy'umutwe

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC ashaka igitego cy'umutwe

Miss Rwanda 2018

Itangishaka Blaise amaze gukira neza

Itangishaka Blaise (22) amaze gukira neza 

Miss Rwanda 2018

Abafana ba APR FC bishimye iminota 90'

Abafana ba APR FC bishimye iminota 90'

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Bavuye i Nyamata baza ki Remera gufana APR FC

Miss Rwanda 2018

Hano bari baje muri Stade Amahoro bazanywe no gufana Rayon Sports

AMAFOTO: Mihigo Saddam-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND