Abahanzi nyarwanda barimo Urban Boys na Riderman ndetse na Princess Priscillah na Meddy batashye amaramasa mu irushanwa Hipipo Music Awards 2016 bari bahanganyemo n’abandi bahanzi b’ibyamamare bo muri Afrika.
Abahanzi nyarwanda twavuze harugura bari mu cyiciro cy’indirimbo yamamaye cyane muri Afrika y’Uburasirazuba (East Africa Super Hit) aho indirimbo “Nka Paradizo” ya Priscillah na Meddy kimwe n’indirimbo “Till I Die”ya Urban Boys na Riderman, arizo zahataniraha ibihembo Hipipo Music Awards 2016 aho bari bahanganye na Diamond, Sauti Sol, Alikiba, Juliana Kanyomozi n’abandi.
Abahanzi nyarwanda ntibabashije kwitwara neza muri Hipipo Music Awards 2016
Abahanzi nyarwanda ntibabashije gutwara ibi bihembo na cyane uburyo bwo gutora bwahawe agaciro cyane bukaba butarakundaga ku bantu bari mu Rwanda, iyo ikaba ari inzitizi ku mahirwe y’abahanzi nyarwanda yo kuba batitwaye neza.
Bamwe mu bahanzi batwaye ibihembo bya Hipipo Music Awards 2016
Amahirwe abahanzi nyarwanda bari bafite gusa ni 30% gutorerwa kuri interineti mu gihe abo muri Uganda n’ahandi bari bafite amahirwe 100%. Abahanzi nyarwanda nta mahirwe bari bafite kuko 70% byari ugutorera kuri Sms kandi bikaba bitarakundaga ku mirongo yo mu Rwanda.
Ku nshuro ya kane y’irushanwa Hipipo music Awards, nk’uko tubikesha Bigeye, mu ijoro ry’uyu wa 30 Mutarama 2016 muri Kampala Serena Hotel mu gihugu cya Uganda, nibwo hatangajwe abahanzi begukanye ibi bihembo.
1 Best Audio Producer-Dr Fizol
2 Best Video Producer -Savy Films – Sasha Vybz –
3 Best Songwriter-Moses Radio
4 Best Hip Hop Song-Kigozi (Iko Hivi) by Navio
5 Best RnB Song-Linda by Rema and Chris Evans
6 Best Ragga Dancehall Song-Friendly Match by Ziza Bafana & Zanie Brown
7 Best Reggae Song-Go Mama by Bebe Cool
8 Best Religious Song- Saum Kareem by Swahaba Kasumba
9 Best Band Song- Nkuze by Maureen Nantume
10 Best Folk/Kadongo Kamu Song -Akalulu by Saava Karim
11 Best Zouk Song-Memories by A Pass & Lillian Mbabazi
12 Best Afrobeat Song- Mpulunguse by Diana Nalubega
13 Best Afropop Song -Tusasanya by Prof. Big Eye
14 Best Regional Song-Go On – Pine Avenue 5 All Stars and Barbi Jay (North)
15 Best DJ-DJ Shiru East Africa
16 Best Video-Nana by Diamond Platnumz Ft Mr Flavour (Tanzania)
17 East Africa Super Hit-Nana by Diamond Platnumz (Tanzania)
18 Most Active Fans Group-Gagamel Phamily
19 Artist of the Year-David Lutalo
20 Best Male Artist-David Lutalo
21 Best Female Artist-Sheebah Karungi
22 Best Music Group-Radio and Weasel
23 Best Breakthrough Artist-Winnie Nwagi
24 Album of the Year-Go Mama by Bebe Cool
25 Video of the Year-Siri Zari by Sheebah
26 Song of the Year-Juicy by Radio and Weasel
TANGA IGITECYEREZO