RFL
Kigali

Abahanzi bashishura baba birengagije ibihano bishya biri mu itegeko birimo no gufungwa hagati y'imyaka itatu n'itanu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/10/2018 15:10
0


Muri iyi minsi mu Rwanda hari kuvugwa icyaha cyo kwigana ibihangano by'abandi kiri gukorwa hirengagijwe ko hari itegeko ryabahana. Uyu muco uri kwamamara cyane hano mu Rwanda aho usanga umuhanzi ashobora gufata igihangano cy'abandi akagikoresha nta burenganzira abisabiye nyiracyo.



Ubundi kuba wafata indirimbo y'undi muntu ukayikoresha si ikosa bibaho no ku Isi hose...

Akenshi usanga umuhanzi by'umwihariko muri muzika y'u Rwanda iyo bamubwiye ko yashishuye ahita yihutira gutangaza ko atabikoze ahubwo ari akantu gato kahuriranye n'ibyo yakoze, yewe hari n'abadatinya gutangaza ko biganye indirimbo z'abandi ariko ari ibintu bibaho ku isi hose. Nibyo koko ni ibintu bibaho ku isi hose ariko uburyo bikorwamo ahandi butanyuranyije n'amategeko siko bikorwa mu Rwanda.

Mu Rwanda niho gusa umuhanzi ashyira hanze indirimbo nawe atazi neza ko yashishuye(yiganye) indirimbo y'undi muhanzi batigeze bavugana nta burenganzira yabiherewe. Usanga benshi bahamya ko bashutswe n'ababandikiye indirimbo cyangwa ama studio baba bakoreyemo indirimbo. Akenshi uba wumva ku bwabo igikwiye ari uko bicecekwa indirimbo igacurangwa nk'aho ari iyabo nyamara guceceka ari nko guhishira umujura. Iyo bivuzwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi abahanzi bihutira gushaka abo biganiye ibihangano bakaganira bakagira ibyo bemeranya ariko hari n'umubare munini w'abahanzi bahitamo kuruca bakarumira ku buryo bibeshya ko ikibazo cyarangiye burundu.

Kwigana (Gushishura)  igihangano cy'undi muhanzi utabifitiye uburenganzira ni icyaha gihanwa n'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda...

Benshi mu bahanzi ba hano mu Rwanda kubera kudasoma cyangwa kutamenya amategeko hari n'ubwo baba batazi ko kwigana cyangwa gushishura nk'uko byitwa mu mvugo y'ubu, ari icyaha kandi gihanwa n'amategeko. nkuko bigaragara mu igazeti ya leta yo kuwa 24 Nzeli 2018 hasohotsemo Itegeko n° 50/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura itegeko n°31/2009 ryo ku wa 26/10/2009 rigamije kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, aho harimo ibihano bitandukanye rihana abazirengaho. Dore uko itegeko rivuga:

Itegeko n° 31/2009 ryo ku wa 26/10/2009 rigamije kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge ryongewemo ingingo ya 261 iteye ku buryo bukurikira:

 Ingingo ya 261: Iyigana

 Umuntu wese, uretse nyir’igihangano, ukoresha igihangano kandi atabyemerewe na nyiri uburenganzira, ukora kimwe mu bikorwa bikurikira iyo abigambiriye cyangwa agize uburangare kandi agamije ubucuruzi:

- wigana uburenganzira bw’umuhanzi cyangwa uburenganzira bushamikiyeho burengerwa;

- ukora, ugurisha, utanga kugira ngo bagure, utanga kugira ngo bakodeshe, utunze cyangwa winjije ku butaka bw’u Rwanda ibicuruzwa by’ibyiganano agamije ubucuruzi;

- ukoresha izina ry’ubucuruzi ry’undi muntu haba ari mu buryo bw’izina ry’ubucuruzi, ikirango cyangwa ikirango gihuriweho;

- ukoresha ikirango gisa n’ikindi kugira ngo ajijishe rubanda;

Aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).”

Mu kiganiro na Muhizi Olivier umuyobozi wa RSAU, ishinzwe guharanira inyungu z'abahanzi yabajijwe na Inyarwanda.com icyo bavuga ku bahanzi bakomeje kugaragaza uyu muco, avuga ko ibikorwa byo kwigana ibihangano by'abandi ari umuco mubi badahwema kwamagana banashishikariza abahanzi gukora ibihangano byabo bwite. Yaboneyeho gutangaza ko n'ubwo RSAU ari umunyamuryango w'impuzamashyirahamwe ashinzwe kurengera inyungu z'abahanzi ku Isi ariko badafite uburenganzira bwo kuba bafata umuhanzi runaka ngo bamurege mu izina ry'uwiganiwe igihangano.

Muhizi Olivier yabwiye Inyarwanda.com ko hagize umuhanzi wo hanze y'u Rwanda ubagana abereka ko hari umuhanzi wo mu Rwanda wamukoreye icyaha cyo kwigana igihangano cye, nta kabuza bamufasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ati "ariko byumvikane neza sitwe twafata iya mbere ariko igihe umuhanzi yakwifuza gukurikirana ikibazo cye akabinyuza mu mpuzamashyirahamwe natwe nk'abanyamuryango rwose byaba ngombwa ko tumufasha amategeko agakurikizwa."

Uyu mugabo yatangaje ko mu Rwanda ubu abahanzi benshi bakunze kuvuga ko habayeho kwigana indirimbo z'abandi ariko nta ruhare babifitemo bagahamya ko kenshi bigirwamo uruhare n'ababakoreye indirimbo, we akaba yavuze ko igihe umuhanzi byamugendekera gutya yakora uko ashoboye akabegera bakareba ko bamuhuza n'ishyirahamwe uwo muhanzi arimo bityo akirega mbere bakaba babahuza bagakemura ikibazo kitarajya mu nkiko ngo kibe icyaha.

Kugeza magingo aya n'ubwo kwigana ibihangano by'abandi nta n'uburenganzira abahanzi babifitiye, bikomeje kuvugwa ariko nta n'umwe uragezwa imbere y'inkiko mu Rwanda ngo abe yabiryozwa hakurikije amategeko. Ikindi giteye impungenge ni uko bamwe mu bahanzi badasobanukiwe niba hari n'amategeko yabagonga igihe baba bakoze icyaha nk'iki byaba ku bushake cyangwa habayemo uburangare nk'uko itegeko ribivuga. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND