RFL
Kigali

Deejay Edwin yahurije hamwe abahanzi bakora indirimbo Akaduka-YUMVE

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:8/08/2018 12:41
0


Ni igikorwa kitaherukaga vuba mu Rwanda. DJ ZIZOU ni we wakunze guhuza abahanzi bagakora indirimbo. Hari abari kwigira ku birenge by’uyu mugabo wakanyujijeho. Muri abo harimo na Deejay Edwin uri kuzamuka muri iyi minsi yashyize hanze indirimbo yise Akaduka.



Uku guhuza abahanzi benshi bagakora indirimbo bahujwe n’umuntu udasanzwe aririmba byatangijwe mu Rwanda muri 2012 ubwo DJ ZIZOU yakoraga uruhererekane rw’indirimbo zarimo ibyamamare bitandukanye. Muri izo ndirimbo zamenyekanye harimo “Bagupfusha ubusa, Fata Fata na Arambona agaseka”. Ibi ntibyarangiye kuko n'umwe mu bavanga imiziki Deejay Edwin uri kuzamuka muri iyi minsi yahuje Sintex na Fax Rapper mu ndirimbo bise Akaduka.

Sintex ni umwe mu bahanzi bamaze kumenyekana cyane mu Rwanda aho yakanyujijeho mu ndirimbo nka Why, Super Star n’izindi, naho Fax Rapper yamenyekanye nk'umwe mu batunganya indirimbo ku izina Beat Killa. Mu ndirimbo Fax Rapper yagiye agaragaramo ni Expensive Rap na Kankue. Iyi ndirimbo Akaduka ikubiyemo ubutumwa bwo kubwira abakobwa ko batinyuka bakajya bemera ibyo babwirwa ko ari beza.

Deejay Edwin

Deejay Edwin n'umwe mu bavanga imiziki uri kuzamuka muri iyi minsi

Deejay Edwin aganira na Inyarwanda yabajijwe impamvu yahisemo aba bahanzi avuga ko ari uko bafite intego imwe kandi ibi agiye kubikomeza. Yagize ati; "Impamvu nahisemo aba bahanzi ni uko yaba Sintex na Fax Rapper nabonye dufite intego zimwe. Ibi nzabikomeza kuko hari indi igiye gusohoka ukwezi gutaha, umuhanzi Sintex ni umwe mu bo nzakomeza gukorana nawe." Deejay Edwin yasoje yizeza abakunzi b’umuziki nyarwanda ko mbere y’uku kwezi kwa Kanama kurangira amashusho y'Akaduka azaba ari hanze.

Umva hano iyi ndirimbo "Akaduka"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND