Iki gisigo cyo mu bwoko bw’Ikobyo, uwagihanze ntazwi. Cyahawe umwami Cyilima II mu rwego rwo kwishimira imwe mu ntsinzi ze.
Ubonye ubuhake bw’Umwami,
Banywana-nzoga y’Umwami,
Bituga bya Nzabarara ya Nyiramirarwe,
Ihora yuje uruho i Nyamivuba.
005 Yabavunya akababwira ati : ni cyiza,
Ikigomba i Nyabashyingo barakirinde.
Ntiyabona ubwishingo Sampinga,
Yakamiye intengato umwamaguzo wa Mvumi
Kurega ukwimye igiti.
010 I Cyogera-nyoni cya Cyusa cya Kibogora
Yabuganiye inyonga,
Rugunga rwima umwe wa Rurira.
Urwo ni urwenya rwa Baka Ruganzu,
Rukiga rwa Nkwanzi,
015 Turakunywesha imihigo
Yabuganiye igihosho.
Kirundi cya Cyigwa-josi na Kigwa-mvuri,
Imvura izicira i Tekanyunzwe
Agitakira nticyumve
020 Uwatakiye Mbaraga ya Nzegwebyiri,
Ntiyagitakira ntacyo kibaye.
Inteye urwuma ingabo inyaze impenzi,
Nkindi ya nyiramikiko, irandamuye.
Iyo mbonye ingo zihiye
025 I Nkoma ya Nyabuhake,
Mba namejeje ngahinduka muzima.
Wumve Rubangabungo rwavuka mu ruhanga
Rwa Ruhashi na Ruyeye,
Rukenyera yagoramye buhwishi.
030 Umva ko bishyuza imyenda i Nyururu,
Muraganwa yinjirijwe
I Murayi wa Majoro.
Ndi akategerwa, ndi ku ka Ruyigi,
Ndanyurwa n’inyabwunamuke
035 Na Kanywa-nzira, inkunguzi ya Kanyambo.
Baravuga amaziri y’inka za bo,
Abagore b’i Rwamaryo,
Bariganya bapfuruta ubugabo.
Umva akadashyama
040 Ka Gatimbo na Nyiragatondo
Ni we urimuza Nyiragasumba.
Inzogera azakwa na Rujugira,
Icumu rye ririca mu migezi ya Kagesera.
Terura, uratege amatwi nkubwire icumu
045 Rya Nkuyinka-mwo-Nyika
Ya Nkumburwa na Kanywa-nzira.
Nkubwire Gaca-nkamba na Kanywa-bahizi,
Inzigo ya bo abanywi bayo,
Abazima ba Gasayo.
050 Ryuguruye urugo
Rwa Rutekereza-mwiri na Rukuba-ndashi,
I Nyarusamba ruba umuyonga.
Rukongeza n’urwa Mukera-nyegamo wa Buraki,
I Muhunga aha yaruhunze mwo.
055 Rije riyogoza arigororera mu birenge,
Rwenga rwa Nyiranyarume na Rwingwe,
Na we araryiyama i Nyamabuye,
Ritwika ingo i Gisari.
Twamenyaga akiri mu z’i Rwansura
060 Mikoba arwana imifuka.
Twamenyaga akirwana i Ndorwa,
Ndagano ya Nyirantaga,
Acyicana mu Ruzizi, agenda imirwa,
Ntagabo ya Kazinanshuro
065 Intarizinga ya Nzihira na Ndarigize.
Rije rigoze arigororera mu birenge
Batabara i Bukonya ba Ntabara ya Busage
Aravuga imango ku Busapfu
N’isahu ya Mutaga,
070 Sange y’i Muriza ya Mwenga-ngabo,
Idusanze i Mwendo.
Dushorewe mu nka na wa Mukago,
Wa Munyazi na Munyakaragwe,
Ni we ubaye umunyazi Benga.
075 Ko ababwira ibizira ntibabyumve
Se-byago abizize cyane washimwaga.
Na we urishima, Kibutura,
I Nyakigana na Kibirima-nyunzwe cya Kibibi,
Ukitwa Nyemazi.
080 Ko wugawe ururimi nk’uwivumburira
Ruvuganya–ngashya rwa Rwivugo,
Ku Ruvungura-nyoni
Wahawe Icyanga-ngobyi
Cya Ngoma-ijya-i Buha ya Nyiraruhanza,
085 Na we kumwahukanira Rwakira.
Rwamanywa ntiwabaye ingeru
Y’ingoro ya Nkwakuzi,
Tukamuteteranya Kirizingi cy’i Bwumiza.
Migozi yiziguye ya Semagamba
090 Ukayambarira inda
Utagaya ubuhake bw’Umwami.
Ugaye Rusuhura-mashyo
Rwa Rumurika-joro na Rwenda-mashyo,
Museso ntiwabaye umusana,
095 I Nyabitare bya Bitero,
Ngo abasetsi baje umukako.
Ye Bwoba-kwa-Zina
Bwa Bucya-majyo na Bucya-myanganzo,
Bwacengerana n’imbaga i Ndago
100 Zabura intoki ngo najure Kirayi.
Ikinyoma yabeshye i Nyakibayi
Cyanutsa i Nyagisazi,
Ngo nahahe amayobe Mahamba,
Ayo yavugana ikirabo
105 Ikinjije akavunwe.
Iyavunije kurarana impiriko y’impitwa
Yabonye ijana ijabiro rya Mushika-ruge.
Src: Gakondo.com
TANGA IGITECYEREZO