Iki gisigo kigufi cyahimbwe na Nyakayonga. Kirarata intsinzi y’u Rwanda ku Burundi yiswe Rwagetana, ku ngoma y’umwami Mutara II Rwogera.
Numvise urwamo rw’impundu,
Ruvuga i Mahagazi ya Mpore
Ya Biraro na Nyiramyasiro,
Numvise abami bacyuye ubuhoro
05 I Burengo bwa Bwiru,
Jye ngira ubwuzu.
Numvise ubwaku,
Bwa Buriza bwa Nyiragasage
Inka ya Rwingoma ngo uraganje.
10 Numvise ko yivuga mu Ruvumbu,
Cyivugana-muheto cya Mwivuga-banyoro
Wa Mvuyabagabo wa Cyivura
Mu Kivugishwa-maguru cya Magabo.
Numvise ko yivuga,
15 Imbere ya Kabacuzi
Rubuguza yivuze
Iravumera Rugina.
Numvise ko yiyasira Rwasamikore,
Rwa Nkos-uburasa bwa Ndabarasa
20 Mu Kiragaswa-maguru cya Magaba.
Aho iyo myasiro numva,
Ni ya Rwamo-mu-mbuga rwa Kwesa,
Ni ya Rwasa-mitana
Ni we usize yishe Rwesa-ndonyi arataha.
Source: Gakondo.com
TANGA IGITECYEREZO