RFL
Kigali

UMUCO WACU: Gusura igicumbi cy’Intwari bisaba iki? Bimaze iki?

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:20/12/2016 20:25
2


U Rwanda rufite amateka akomeye ashingiye ku butwari bwa bamwe mu banyarwanda bagiye bafata iya mbere mu bihe bitandukanye bitari byoroshye igihugu cyagiye kinyuramo ndetse bikarangira bahasize ubuzima, ubu tukaba tubibuka nk’intwari.



Tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka ni umunsi w’umwihariko igihugu cyashyizeho wo kwibuka no guha agaciro izi ntwari zitangiye umuryango nyarwanda. Kuri uyu munsi abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu berekeza i Remera mu mujyi wa Kigali(iruhande rwa stade Amahoro) ahari igicumbi cy’intwari maze bagashyira indabo ku rwibutso rw'ubutwari hakanavugirwa ijambo ry’umushyitsi mukuru mu gihe kuri ubu abaturage bizihiza uyu munsi mu birori bibera ku rwego rw’umudugudu.

paul kagame

Aha Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyiraga indabo ku kimenyetso cy'Intwari ku gicumbi cyazo i Remera

Hari benshi mu banyarwanda baha agaciro gakomeye izi ntwari bakanifuza kuba nabo basura ku gicumbi cyazo ariko bikarangirira mu byifuzo kubera kwibwira ko bitoroshye gusura aha hantu, hari bamwe batekereza ko aha hantu hahora hafunze hagafungurwa gusa kuri ya tariki ya 01 Gashyantare iyo abayobozi bakuru bagiye kunamira izi ntwari, yewe hari nababa batekereza ko uretse kuba byaba bisaba amafaranga atari make hari n’ibindi bitoroshye bisabwa kugirango wemererwe kwinjira ku Gicumbi cy’Intwari.

Ibi byanagarutsweho binemezwa n’umunyamabanga mukuru w’Inteko y’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by'Ishimwe, Nkusi Deo mu kiganiro nyunguranabitekerezo n’abayobozi b’ibitangazamakuru cyabereye ku kicaro gikuru cy’iyi nteko cyari kigamije gutegura umunsi w’intwari utegerejwe tariki ya 01 Gashyantare 2017.

Uyu muyobozi yasobanuye ko kugeza ubu abanyamahanga aribo byibuze basura kenshi ibicumbi by’intwari, naho abanyarwanda bakaba bakiri bake cyane, aho abakunze kuza nabwo rimwe na rimwe ari amatsinda y’abanyeshuri baba baje mu rugendo shuri.

Ariko se koko bisaba iki?

Nk’uko uyu muyobozi yongeye kubishimangira gusura igicumbi cy’intwari nta kiguzi na kimwe bisaba ubyifuje, ahubwo Inteko y’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta nayo iba yifuza ko abantu bakangukira gusura aha hantu kuko bahigira byinshi birimo kwimakaza umuco w’ubutwari harimo kugira umutima ukomeye kandi ucyeye, udatinya gushyigikira ikiza, no guhangana n’ikibi, gukunda igihugu, kwitanga byaba ngombwa ukaba wahara inyungu zawe bwite ugamije guharanira inyungu rusange, kugira ubushishozi, Kuba intangarugero mu gukora icyiza, Kuba umunyakuri, Kugira ubupfura ndetse n’Ubumuntu no kuratira abandi ibikorwa by’Ikirenga by’Intwari z’u Rwanda.

Nk’uko ubuyobozi bw’iyi Nteko bubisobanura, umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu (Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga ) bashobora gusura igicumbi cy’Intwari z’Igihugu, iyi serivise ikaba iboneka Kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, kuva saa moya za mugitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

CHENOAba ni abanyeshuri biga ku ishuri ryisumbuye rya Adelaide riherereye mu Karere ka Kamonyi ubwo bari baje gusura igicumbi cy'Intwari

Uhereye igihe wasabiye serivisi, bifata igihe kingana iki kugira ngo uyihabwe?

Mu gihe ibyangombwa byose bisabwa byatanzwe, igisubizo kiboneka mu minsi itatu.

Ni ibihe byangombwa bisabwa kugira ngo uyihabwe?

-Indangamuntu cyangwa Urupapuro rw’Inzira

-Ibaruwa isaba gusura yandikiwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO.

Binyura mu zihe nzira kugirango uyihabwe?

-Umuntu asaba mu magambo gusura igicumbi cy’Intwari z’Igihigu abicishije k’ushinzwe itumanaho

- Ahita abona uruhushya rwo gusura

-Iyo ari itsinda ry’abantu Umunyabanga Nshingwabikorwa bandikira mbere yo gusura

- Bazana ibarwa ku mukozi Ushinzwe itumanaho

- Agaruka gufata igisubizo hashize iminsi 3 cyangwa akabonera igisubizo kuri telephone mbere y’iminsi 3 amaze gutanga ibarwa isaba

Ese hari uburyo bwo kurenganurwa mu gihe udahawe iyo serivisi?

-Iyo hari utanyuzwe n’uburyo yakiriwe ashobora kwitabaza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Ishimwe 

Umuco wacu

Gusura igicumbi cy'Intwari ni umwanya mwiza wo gusobanurirwa birambuye amateka yazo

Tubibutse ko Intwari z'igihugu ziri mu byiciro bitatu harimo Imanzi, Imena n'Ingenzi. Ibi byiciro nabyo tukaba tuzongera kubigarukaho birambuye no kubyibukiranya mu nkuru zacu ziri imbere z'umuco wacu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rutaganira Bernard6 years ago
    murakoze kuduha amakuru ku muco wo gusura igicumbi cy'ubutwari ariko mwaduha tel zabo twasaba amakuru mu gihe dushaka kuhasura
  • Fils iradukunda 1 year ago
    Ni ikibazo nagize Ese nta rubuga ruhari rwa online rwifashishwa mu gusaba gusura igicumbi cy'intwari?





Inyarwanda BACKGROUND