RFL
Kigali

UMUCO WACU: Abana bari kwigishwa umuco mu biruhuko basuye igicumbi cy’intwari

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/12/2016 20:11
1


Muri iki gihe cy’ibiruhuko, abana basaga 90 baturutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali bamaze iminsi batorezwa kuri stade Amahoro bimwe mu bigize umuco nyarwanda harimo nko kubyina imidiho ya kinyarwanda, guhamiriza n’ibindi batozwa ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo.



Ni no muri urwo rwego kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukuboza 2016, aba bana barangajwe imbere n’abatoza babo basuye i gicumbi cy’Intwari i Remera, aho basobanuriwe amateka yaranze intwari z’u Rwanda.

CHINOAbana batambagiye ibice bitandukanye bigize igicumbi cy'Intwari

Umukozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe , Byishimo Patrick ushinzwe ibicumbi by’Intwari niwe wakiriye aba bana, abasobanurira byinshi ku mateka y’Intwari z’u Rwanda, anaboneraho kubatembereza ibice binyuranye bigaragaza intwari zinyuranye harimo Imanzi ndetse n’Imena.

ByishimoByishimo Patrick asobanurira aba bana amateka y'Intwari z'u Rwanda

CHENO

CHENO

CHENO

CHENO

CHENOAbana bishimiye gusura igicumbi cy'Intwari no kurushaho gusobanukirwa amateka yazo

Ni igikorwa cyashimishije aba bana ubona bari hagati y’imyaka 8 na 18, dore ko bagaragazaga kugira amatsiko no gukurikira ibyo basobanurirwaga.  Umwe muri bo waganiriye na Inyarwanda.com yagize ati “ Icyo nungukiye mu gusura igicumbi cy’intwari, namenye ko kuba intwari bidashingira ku myaka cyangwa se uko ungana, ahubwo ugomba kuba intwari ukiri muto kugirango ubikurane.”

Mugenzi we witwa Kalinda Bruno we yagize ati “ Icyo nungutse, hari intwari zimwe ntari nzi, nk’abana b’i Nyange na Uwiringiyima Agathe, ubu ndishimye cyane kuba ndushijeho kumenya intwari nyinshi.”

CHENO

CHENO

CHENO

Aha abana basuraga inzu irimo amafoto y'Intwari

CHENO

CHENO

CHENO

Uyu mwana niwe wanditse mu gitabo cy'abashyitsi mu izina rya bagenzi be avuga icyo yungukiye mu gusura igicumbi cy'Intwari

CHENO

Umuco wacu

Banahawe udutabo dukubiyemo amateka y'Intwari

Umuco wacu

Aba bafataga agafoto k'urwibutso imbere y'ikimenyetso cy'ubutwari

Umuco wacu

Aba bana bamaze iminsi bigishwa umuco 

Umuco wacu

Bafashe ifoto ya rusange nyuma yo gusura igicumbi cy'Intwari

AMAFOTO: Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habimana jean claudde7 years ago
    kubwur'ukundo bagiriye u Rwanda bakagera naho barumenera amaraso, natwe byatubereye urugero rwiza akaba ari nayo mpamvu natwe tutagomba guhemukira igihugu cyacu. IMANA ibaruhukirize mu mahoro.





Inyarwanda BACKGROUND