Nyuma y’imyaka 4 igihugu cy’u Burundi kidatora Nyampinga, kuri ubu kigiye kongera gutora umukobwa uhiga abandi mu buranga ‘Miss Burundi 2016’ uzasimbura Miss Mélodie umaranye ikamba imyaka 4. Kuri iyi nshuro iri rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa bagera kuri 18 muri kimwe cya kane.
Nyampinga w’u Burundi waherukaga gutorwa ni Miss Mélodie Mbonayo wabaye Miss Burundi 2012.Mbere ye hari abandi batowe aribo Miss Alida Kaneza wabaye Miss Burundi 2009, Miss Kheilla Ndayikeza wabaye Miss Burundi 2010, Miss Ariella Kwizera wabaye Miss Burundi 2011. Miss Burundi 2016/2017 biteganyijwe ko azamenyekana tariki 23 Nyakanga 2016 mu muhango uzabera i Bujumbura.
Miss Melodie Mbonayo wambaye ikamba rya Nyampinga w'u Burundi w'umwaka wa 2012 kugeza nubu akaba akiryambaye
Mu kubereka uburanga bw’abakobwa 18 bari guhatanira iri kamba rya Miss Burundi 2016/2017, Inyarwanda.com tugiye kubagezaho amafoto yabo bakobwa nkuko agaragara ku rukuta rwa Facebook rwa Miss Burundi 2016.
1. Charlene
2. Ange Bernice
3.Sonia
4. Bella
5.Laly Laurraine
6.Florette
7.Ketsia
8.Marieline
9.Ariette
10. Ornella
11. Kelly
12. Claudia
13.Sciella
14. Tracy
15.Lena
16.Cheilla
17.Gretta
18.Monna
UKIMARA KUBONA ABA BARUNDIKAZI 18, NINDE UHA AMAHIRWE YO KWEGUKANA IKAMBA RYA MISS BURUNDI 2016/2017?
TANGA IGITECYEREZO