RFL
Kigali

Sobanukirwa iby'irushanwa rya Miss Tiffany's Universe ririmo kwitabirwa n’abakobwa bihinduje igitsina (Amafoto)

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:21/04/2016 11:51
21


Miss Tiffany's Universe, ni irushanwa ry’ubwiza ribera mu gihugu cya Thailand, rikitabirwa n’abakobwa bihinduje igitsina n’umubiri wabo bakaba abakobwa baravutse ari abahungu, rikaba riba buri mwaka mu kwezi kwa Gicurasi. Ni irushanwa ry’ubwiza ryihariye, ariko abakobwa barihatanira ntiwamenya ko bari abahungu.



Uko iterambere rigenda rikataza, niko hagenda hakorwa ibintu birenze ubwenge bwa bamwe. Ibijyanye no kwihinduza igitsina nabyo n’ubwo mu bihugu bimwe bikiri mu nzira y’amajyambere bifatwa nk’ibintu by’inzozi bitashoboka, mu bihugu byinshi byateye imbere ho byamaze gufata indi ntera, aho uwavutse ari umuhungu ashobora kwihinduza igitsina akaba umukobwa cyangwa uwavutse ari umukobwa akihinduza akaba umuhungu n’ubwo ibikunze kubaho ari iby’abavutse ari abahungu bihinduza abakobwa.

Guhera mu mwaka wa 2004, nibwo muri Thailand hatangiye kuba amarushanwa y’ubwiza azwi nka Miss Tiffany's Universe, amarushanwa akaba aba buri mwaka, abemerewe kwiyandikisha bakaba ari abakobwa bihinduje baravutse ari abahungu cyangwa se utarihinduje ariko yaravukanye ibitsina bibiri; igitsina gore ari cyo kigaragaza cyane.

Aba ni Miss Tiffany's Universe 2015 n'ibisonga bye. Ntiwapfa kumenya ko bavutse ari abahungu

Aba ni Miss Tiffany's Universe 2015 n'ibisonga bye. Ntiwapfa kumenya ko bavutse ari abahungu

Kugirango buri mukobwa yiyandikishe muri aya marushanwa, aba agomba kwishyura amafaranga akoreshwa muri Thailand angana n’ibihumbi bitanu, ni ukuvuga arenga gato ibihumbi ijana (100.000 Frw) uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda, uwiyandikisha akaba yarihinduje igitsina akaba umukobwa yaravutse ari umuhungu cyangwa se akaba yaravukanye ibitsina bibiri bitandukanye. Buri mukobwa agomba kuba afite ubwenegihugu bwa Thailand kandi ari hagati y’imyaka 18 na 25.

Aya marushanwa yitabirwa n’abaganga, abanyeshuri n’abandi bo mu ngeri zitandukanye bujuje ibisabwa, atangwamo ibihembo bitandukanye birimo amafaranga, kwambikwa ikamba, guhabwa ibikombe n’ibikomo by’ubwiza kimwe n’izindi mpano ziba zatanzwe n’amakompanyi atera inkunga aya marushanwa.

Abazatoranywamo uwambikwa ikamba muri uyu mwaka, batangiye imyiyerekano

Abazatoranywamo uwambikwa ikamba muri uyu mwaka, batangiye imyiyerekano

Muri uyu mwaka wa 2016, irushanwa rizitabirwa n’abasaga 100. Uzambikwa ikamba azahabwa asaga imodoka nshya ndetse na miliyoni ebyeri n’igice (2.500.000) uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda, igisonga cya mbere gihabwe asaga miliyoni ebyeri uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda naho igisonga cya kabiri gihabwe asaga miliyoni n’igice uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.  Abandi bazambikwa andi makamba, nabo bazagenda bagenerwa ibihembo n’impano zitandukanye.

transgender

miss

miss

miss

miss

miss

miss

Kuba barihinduje igitsina ntibiba bigaragara, kuburyo utabizi adashobora no kubikeka

Kuba barihinduje igitsina ntibiba bigaragara, kuburyo utabizi adashobora no kubikeka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayambaje Alex8 years ago
    abakobwa ese abagore
  • me8 years ago
    njewe ndumiwe eeeee!!!!!!!!!!!!!!!
  • Kubwaro8 years ago
    isi igeze aharengeye
  • 8 years ago
    si byiza pe
  • X8 years ago
    What the fuck!!!!!!
  • fawusia8 years ago
    aha isi ingezekure imana nitabare nibizajyere mu rwandd
  • Rebero8 years ago
    Niko se nimumbwire mwe mubizi n'amabere ahita aza cyangwa bayabateraho?
  • Bunani8 years ago
    Erega uretse igitsina ibindi byose biba ari iby'abakobwa kuburyo ni ubindi atihinduye umukobwa yaba umukobwa w'umuhungu. njye mbona ntacyo bitwaye.
  • celestin uwizeyimana8 years ago
    ahhhhhhhhhhhhhhaa! ibyo bitako ari iterambere ni ryo tera nyuma nuko uwambaye ikirezi atamenya ko cyera ntibaziko ubwiza bwabo aho bugaragarira .gusa sibyo bavandi ni mumfashe tubagire inama ahari haricyo byahindura.kubari barezwe kandi batatatira umuco wacu nimukiyandarike kuko ni uguta agaciro.thx
  • 8 years ago
    ibyo ntibishoboka ko waba umuhungu ngo uvemo umukobwa
  • francois8 years ago
    Ese nyuma yokwihindura abakobwa bashobora kubyara ahhhhhh ntibyoroshye
  • lolo8 years ago
    ariko harimo n'abafite amabya ko ndeba harabo ibintu bitumbye hasi
  • sabato theophile8 years ago
    Bavandi uwashaka yakwihana kuko ibi ni ibimenyetso by' imperuka.kdi ibi biragaragaza anti christo ; Aho batangiye guhinyuza uwabaremye. Isi irashaje kbsa
  • Rwema8 years ago
    Iyi ni imirimo ya Satani.
  • bluce justin ariel8 years ago
    mbegamarushanwa!! ubwo c uwo numuco!!???
  • 8 years ago
    Egoko.. .ndumiwe koko.....cyakoze weeeeeewe.....uwapfuye yarihuse atabinye ukuntu isi imera amenyo.......yewe yewe .......
  • Ngahoda8 years ago
    Abanyarda ntitwumiwe kandi? 98% byacu, twemera Imana, nide wigeze amenya ko ibi bibaho? Isi ni nini kabisa! Mujye muvuga mutarabona! Ndabona ari inyasto da
  • 8 years ago
    Ufite ubwenge yakwihana kuko ntakimenyetso gisigaye ngo Kristo wacu Agaruke! ubwose nijwi bararihindura ra???
  • aline8 years ago
    Ndumiwe pe !!ubwo se agira igitsina cy'abagore?none se yarongorwa nk'abavutse ari abakobwa?Mana ahaaa!!!
  • leatitia8 years ago
    mana yaange koko ibiniki noneho watabaye abantu bawe koko gusa birarababaje pe abantu imana yaremye ibakukunze ndebera ibyo tuyitura pe kuyihinyuza no gupiga uko ybaremye mana ugee utubabarira nukuri





Inyarwanda BACKGROUND