RFL
Kigali

Nyina wa Miss Kundwa Doriane aramaganira kure amakuru avuga ko umukobwa we ari umugandekazi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:24/02/2015 8:24
15


Habura iminsi mike ngo umunsi wa nyuma wo guhatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2015 ugere, nibwo ikinyamakuru cya Redpepper cyasohoye inkuru ivuga ko mu bakobwa bahatanira iri kamba harimo umugandekazi Kundwa Doriane.Iyi nkuru yarushijeho kuba kimomo no gukwirakwira hose mu Bugande nyuma yaho uyu mukobwa w’imyaka 19 yegukanye ikamba.



Nyuma y’uko iyi nkuru itangiye guteza urujijo mu banyarwanda twifuje kuvugisha Miss Kundwa Doriane ntitwabasha kumubona kuri numero ye igendanwa, cyakoze twavuganye na nyina wamaganiye kure aya makuru ashimangira ko umukobwa we ari umunyarwandakazi wuzuye akaba nta hantu na hamwe ahuriye n’igihugu cy’u Bugande.

Miss Rwanda

Red Pepper yatangiye kwandika kuri Miss Kundwa Doriane mbere y'uko yegukana ikamba

Mu magambo ye, aganira n’inyarwanda.com uyu mubyeyi yagize ati“Nonese icyo kinyamakuru cyabikuyehe?Ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi ni uko nta kinyamakuru cyo mu Rwanda cyabyanditse kuko mu Rwanda hose baramuzi ko ari umunyarwandakazi kandi ntabwo u Rwanda rwakora ikosa ryo kwemerera umunyamahanga kurushanwa kuba Miss Rwanda rutamuzi neza.Ndumva rero icyo kinyamakuru ibyo gishobora kuvuga byose ntacyo bivuze kuko igihugu cyawe kiba kikuzi  cyane kurenza icyo abanyamakuru bavuga.”

Miss Rwanda

Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane hamwe na babyeyi be bombi/PHOTO:Izuba-rirashe

Abajijwe niba ntaho umukobwa we ahuriye n’u Bugande, yabihakanye yivuye inyuma, ashimangira ko ibivugwa ari ibihuha ndetse bikaba ntacyo bibabwiye. Ati “ Oyaaa, Oyaaa!Ndumva nta bintu birebire dushobora kubivugaho kuko twe nta nicyo twe twumva bitubwiye, nta nicyo bidutwaye kuko ni umunyarwandakazi wuzuye.yize amashuri abanza kuri Escafe(Nyamirambo), yize amashuri yisumbuye kuri Lycee Notre Dame de citeaux.”

Miss Rwanda

Bati "Umugandekazi yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2015!"

Nk’uko byakomeje kugenda bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko iyi nkuru itangiye gusakara, abantu batandukanye bagiye bagira icyo babivugaho, naho abatebya bo bagahuza ifoto ya Miss Uganda hamwe na Miss Kundwa Doriane bavuga ko ubwiza bw’uyu mukobwa w’umunyarwandakazi bwaba bwashituye abagande bakumva bamwiyitirira nyuma y’uko nyampinga wabo ubwo yatorwaga benshi batigeze bamwishimira ndetse bagerageje kumurwanya.

Miss Rwanda

Miss Kundwa Doriane we yatangiye guhabwa ibihembo bye. Aha yari muri rutema ikirere atembere asura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

Miss Rwanda

Big Eye cyo muri Uganda cyo cyanditse inkuru ifite umutwe ugira uti " Mutugarurire umukobwa: Nyampinga w'u Rwanda asanzwe ari umugandekazi, izina rye nyakuri ni Mirembe ndetse ni umusoga(ubwoko bwe)"

Ese ibi binyamakuru byaba biri gushingira kuki byemeza ko Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane ari umugandekazi? Ku ruhande rw'inyarwanda.com twababwira ko turimo tugerageza kuvugana n'ubwanditsi bukuru bw'iki kinyamakuru cya Red Pepper cyabaye icya mbere mu kwandika ko uyu Nyampinga ari umugandekazi.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • coco9 years ago
    Mutubwire aho yavukiye rero kuko wasanga yaravukiye i Bugande ku babyeyi ba abanyarwanda.
  • 9 years ago
    Let them talk mubugande ntamukobwankuriya bagira baragirango nyine batangire kumugira umu star ikibabaje nuko iyo promotion ntayo twabasabye.
  • romeo coeur9 years ago
    ark c kdi ibyo ni ibiki umwari wacu atangiye ahura nabyo?kdi nanone wakwibaza c ni iki ayo makuru ashingiyeho?hashobora kuba hari akantu kadasobanutse ukuntu!why her??
  • cadette9 years ago
    ndumva ntagitangaza kirimo, kubera amateka igihugu cyacu cyagize ababyeyi bagahunga abana bakisanga bavukiye aho muri ibyo bihugu ntibimukuraho ubunyarwana? ko abarundi se batanditse ko Aurore ari umurundikazi? siho yavukiye? nubwo mamawe atabivuga, akavuga aho yize ntavuge aho yavukiye, abaye yaranavukiyeyo ndumva ntakibazo kibirimo. ntawutazi ko ari ibisanzwee
  • 9 years ago
    Yewe Nibatuze Doriane ntaho ahuriyei n UG kuko yavukiye mu Rwanda rwose stop dreaming dear uganda wakie wakie
  • ntimugasetse9 years ago
    Alikwabagande murasetsaye, ntimukadusebereze umwana ndetsena nyina. Ngaho nimumugereranyena miss wanyu muherukagutora murebeko harinahobahuriye, niyutagera ntugereranyakoko? ahubwose imfurankiyi mwayikurahe, ubonaniyo mupfakubesha kwarumu metisse, konanjye nabanjekubyibeshaho. Kundwa numunyarwanda bidasubirwaho kandi ndabihanije mwabanyamakurumwe ubwo muramutangiye, ndababuliye uyumwana numwana w'Imana asizwe amavuta yigiciro ibyonabihagazeho, muzakinishabandi nahuyuwe mwamwibesheho ntimuzanongere kuko haricyo Imana Yamuvuzeho kandikigomba gusohora
  • hana 9 years ago
    cyakora murashoboye mubamwabuze ibyomuvuga muturekere camping wacu
  • ange9 years ago
    yavukiye mu rwanda inyamirambo ku mumena amashuri abanza ayiga kuri escaf ayisumbuye Ayiga muri lycee notre dame de citaux akomereza muri lycee de Kigali mu buzima bwe nta na rmwe arakandagira mu gihugu cy'ubugande
  • callixte9 years ago
    nonese kobitavuzwe kare
  • 9 years ago
    nge nziko yize LDK !we na balbine
  • 9 years ago
    niba mubona ababyeyi be bitwa ba mirembe ubwo mubyemere.ese ubundi wumvishe accent ye mu cyongereza isa nk iyabagande ra
  • dj9 years ago
    bareke kujijisha abantu se wuyu mukobwa ni umugande,niyo mpamvu na nyina adashaka kubivugaho cyane
  • 9 years ago
    Ariko se ubwo igitangaje niki?? Aurore we aho yavukiye murahazi? Uretse ko uburundi bwitonda butabyanditse aurore we ntiyavukiye muburundi? Uyu nawe rero kuvukira muri Uganda ndumva ntacyibazo cyirimo buriya ntago bapfuye kubyandika gusa buriya harimo akantu tu ko batabyanditse kuri Colombe se? Ni za nduru tu buriya ababyeyi be bamubyariyeyo barahunze ariko ntibikuyeho ko ari umunyarwandakazi cg se nanone ntawamenya wasanga ari abandi bakobwa bari kumuharabika bashaka kumwicira izina. Mukomeze mugenzure mukora ubushakashatsi kuko ndumva bidasobanutse neza harimo akantu tu.
  • 9 years ago
    Ariko se ubwo igitangaje niki?? Aurore we aho yavukiye murahazi? Uretse ko uburundi bwitonda butabyanditse aurore we ntiyavukiye muburundi? Uyu nawe rero kuvukira muri Uganda ndumva ntacyibazo cyirimo buriya ntago bapfuye kubyandika gusa buriya harimo akantu tu ko batabyanditse kuri Colombe se? Ni za nduru tu buriya ababyeyi be bamubyariyeyo barahunze ariko ntibikuyeho ko ari umunyarwandakazi cg se nanone ntawamenya wasanga ari abandi bakobwa bari kumuharabika bashaka kumwicira izina. Mukomeze mugenzure mukora ubushakashatsi kuko ndumva bidasobanutse neza harimo akantu tu.
  • 9 years ago
    yabayeyoc?





Inyarwanda BACKGROUND