Habura iminsi mike ngo umunsi wa nyuma wo guhatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2015 ugere, nibwo ikinyamakuru cya Redpepper cyasohoye inkuru ivuga ko mu bakobwa bahatanira iri kamba harimo umugandekazi Kundwa Doriane.Iyi nkuru yarushijeho kuba kimomo no gukwirakwira hose mu Bugande nyuma yaho uyu mukobwa w’imyaka 19 yegukanye ikamba.
Nyuma y’uko iyi nkuru itangiye guteza urujijo mu banyarwanda twifuje kuvugisha Miss Kundwa Doriane ntitwabasha kumubona kuri numero ye igendanwa, cyakoze twavuganye na nyina wamaganiye kure aya makuru ashimangira ko umukobwa we ari umunyarwandakazi wuzuye akaba nta hantu na hamwe ahuriye n’igihugu cy’u Bugande.
Red Pepper yatangiye kwandika kuri Miss Kundwa Doriane mbere y'uko yegukana ikamba
Mu magambo ye, aganira n’inyarwanda.com uyu mubyeyi yagize ati“Nonese icyo kinyamakuru cyabikuyehe?Ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi ni uko nta kinyamakuru cyo mu Rwanda cyabyanditse kuko mu Rwanda hose baramuzi ko ari umunyarwandakazi kandi ntabwo u Rwanda rwakora ikosa ryo kwemerera umunyamahanga kurushanwa kuba Miss Rwanda rutamuzi neza.Ndumva rero icyo kinyamakuru ibyo gishobora kuvuga byose ntacyo bivuze kuko igihugu cyawe kiba kikuzi cyane kurenza icyo abanyamakuru bavuga.”
Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane hamwe na babyeyi be bombi/PHOTO:Izuba-rirashe
Abajijwe niba ntaho umukobwa we ahuriye n’u Bugande, yabihakanye yivuye inyuma, ashimangira ko ibivugwa ari ibihuha ndetse bikaba ntacyo bibabwiye. Ati “ Oyaaa, Oyaaa!Ndumva nta bintu birebire dushobora kubivugaho kuko twe nta nicyo twe twumva bitubwiye, nta nicyo bidutwaye kuko ni umunyarwandakazi wuzuye.yize amashuri abanza kuri Escafe(Nyamirambo), yize amashuri yisumbuye kuri Lycee Notre Dame de citeaux.”
Bati "Umugandekazi yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2015!"
Nk’uko byakomeje kugenda bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko iyi nkuru itangiye gusakara, abantu batandukanye bagiye bagira icyo babivugaho, naho abatebya bo bagahuza ifoto ya Miss Uganda hamwe na Miss Kundwa Doriane bavuga ko ubwiza bw’uyu mukobwa w’umunyarwandakazi bwaba bwashituye abagande bakumva bamwiyitirira nyuma y’uko nyampinga wabo ubwo yatorwaga benshi batigeze bamwishimira ndetse bagerageje kumurwanya.
Miss Kundwa Doriane we yatangiye guhabwa ibihembo bye. Aha yari muri rutema ikirere atembere asura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.
Big Eye cyo muri Uganda cyo cyanditse inkuru ifite umutwe ugira uti " Mutugarurire umukobwa: Nyampinga w'u Rwanda asanzwe ari umugandekazi, izina rye nyakuri ni Mirembe ndetse ni umusoga(ubwoko bwe)"
Ese ibi binyamakuru byaba biri gushingira kuki byemeza ko Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane ari umugandekazi? Ku ruhande rw'inyarwanda.com twababwira ko turimo tugerageza kuvugana n'ubwanditsi bukuru bw'iki kinyamakuru cya Red Pepper cyabaye icya mbere mu kwandika ko uyu Nyampinga ari umugandekazi.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO