RFL
Kigali

Nyampinga w’umuco 2016; Mutoni Jane agiye kugaragaza impinduka mu gihe azamara yambaye ikamba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/03/2016 12:29
2


Byagarutsweho cyane ko ba nyampinga bacyuye igihe bagaragaje imyitwarire yagawe; nyamara bo bagahamya ko nta kidasanzwe bakoze, kuri ubu Miss Mutoni Jane yagaragaje impinduka agiye kugaragaza nka nyampinga uhagarariye umuco nyarwanda.



Mutoni Jane ni we mukobwa  watorewe kuba nyampinga w’umuco mu Rwanda 2016; uyu mukobwa akaba yamaze gushyira hanze bimwe mubyo afata nk’intwaro zizamufasha guhagararira umuco w’ u Rwanda yaba mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Mutoni Jane yatangiye abazwa icyo atekereza ku byakunze kuvugwa ku myitwarire y'abamubanjirije cyane uwo yasimbuye kuri iri kamba, gusa uyu mukobwa ntiyigeze agira byinshi atangaza kuri Joannah asimbuye  ahubwo atangaza ko hari ibyo uyu mukobwa yakoze kandi yagashimiwe aho kwirirwa abantu bavuga ko yitwaye nabi ati:” abantu bumve ko umuntu wenda ashobora gukosa ariko ikosa rimwe ntiryakabaye ikibazo kuruta ibyiza yaba yarakoze.”

Mutoni Jane

Mutoni Jane imbere y'akanama nkemurampaka ababwira umushinga we.

Jane Mutoni yabajijwe icyo abona nk’intwaro azitwaza kugirango yuzuze inshingano ze nk’uhagarariye umuco nyarwanda, atangaza ko intwaro ya mbere kuri we ari uko ari umunyarwandakazi kandi uzi indangagaciro z’umunyarwandakazi, iyi ikaba igomba kuba iturufu ikomeye azitwaza kugirango ahagararire neza umuco nyarwanda.

Hari ibitaragenze neza mbere nabyigiyeho, hari ibyo nabonye uko nabikosora nzagerageza kandi hamwe n’Imana izamba hafi nzabigeraho igihe nzatanga ikamba kizagera byibuza hari icyo nakoze kandi nzibukirwaho - Mutoni Jane

Mutoni Jane

Mutoni Jane nuwo yasimbuye kuri iri kamba rya Nyampinga uhagarariye umuco

Uyu mukobwa yatangaje ko kubwe hari byinshi azakosora ariko ibiza ku isonga bikaba kuba nka nyampinga uhagarariye umuco nyarwanda, azarwana no kwambara bya kinyarwandakazi cyane cyane igihe azaba yatumiwe ahantu ahagarariye benshi mu bakobwa b’abanyarwandakazi.

Uretse imyambarire, Mutoni Jane yatangaje ko icyo azagerageza ari ukwirinda kwiyandarika kuburyo yakwangiza  isura y’umunyarwandakazi, ati :”nibaza ko njye nka Mutoni Jane ntibivuze ko nzahinduka cyangwa ntazitabira ibirori bitandukanye ariko rwose siniteguye kugaragara mutubari nandagaye cyangwa ahandi hatuma nangiza isura y’umunyarwandakazi.”

Mutoni Jane

Agihamagarwa Jane Mutoni yaraturitse ararira

Ibi ni bimwe mubyo yatangaje ariko yongeraho ko mbere ya byose afite imihigo yahize kandi azahigura mu rwego rwo kunoza inshingano ze. Yagize ati: ” umuhigo nahize nimara kuwuhigura nkongeraho imyitwarire igomba kundanga nk’umunyarwandakazi nibaza ko nzaba nujuje inshingano zanjye pe.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Joannah nimwiza ako arambabaza iyo arimurubari cg na basore ubona ko bitiyubashye
  • nana8 years ago
    jane ndamukunda mbona kazi ubwenge kandi avuga neza icyongereza.afite nijwi ryiza.ikindi asek neza iyo aseka ubona wakomeza ukareba inseko ye.uzifate neza ma wirinde ibigushuka





Inyarwanda BACKGROUND