RFL
Kigali

Miss Supranational 2016: Akiwacu Colombe ntahagaze neza mu matora ari gukorerwa kuri Facebook

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:1/12/2016 11:38
3


Ubu Abanyarwanda bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Facebook bashobora guha amahirwe Akiwacu Colombe yo kuba yakwegukana igihembo cya Miss Supranational Internet 2016, bikanamuhesha amahirwe yo kujya muri 25 ba mbere .



Akiwacu Colombe  niwe uhagarariye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Miss Supranational 2016. Hashize iminsi 2 amatora yo kuri Facebook atangiye kubashaka guha amahirwe abakobwa bari guhatanira iri rushanwa kuba bakwegukana iki gihembo, kimwe muri mu bihatanirwa muri iri ruhanwa ariko Akiwacu Colombe ari mubadahagaze neza.  

Amafoto yabo yashyizwe kuri Page ya Facebook y’iri rushanwa, uwo ifoto ye izakundwa cyane (ikagira Likes’ nyinshi ) niwe uzegukana igihembo cya Miss Supranational Internet 2016  nk’uko ikinyamakuru ABS-CBN News kibitangaza. Amatora azahagarikwa mbere y’isaha imwe kugira ngo umuhango nyirizina wo gutangaza uwegukanye ikamba muri rusange amenyekane.

Ni umuhango uzabera muri Pologne ku munsi w’ejo tariki 02 Ukuboza 2016. Kugeza ubu Akiwacu Colombe ari mubinyuma mu bafite ‘Likes’ nkeya kuri Facebook . Mugihe hari abamaze kurenza 30.000 , ubwo twandikaga iyi nkuru Akiwacu Colombe we yari amaze kugira 'likes' 415.

Ushaka guha amahirwe Akiwacu Colombe kuba yakwegukana iki gihembo, wakanda hano , ubundi ugakanda ‘Like’ ku ifoto ye. 

Miss Akiwacu

Akiwacu Colombe hamwe na Stephania Stegman, Miss Paraguay wegukanye Miss Supranational 2015

Miss Akiwacu

Ni we uhagarariye u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amon personnel7 years ago
    success
  • jerome7 years ago
    courage kbs nkunda uko ubikora
  • 7 years ago
    Amahirwe masa Colombe





Inyarwanda BACKGROUND