Ubu Abanyarwanda bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Facebook bashobora guha amahirwe Akiwacu Colombe yo kuba yakwegukana igihembo cya Miss Supranational Internet 2016, bikanamuhesha amahirwe yo kujya muri 25 ba mbere .
Akiwacu Colombe niwe uhagarariye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Miss Supranational 2016. Hashize iminsi 2 amatora yo kuri Facebook atangiye kubashaka guha amahirwe abakobwa bari guhatanira iri rushanwa kuba bakwegukana iki gihembo, kimwe muri mu bihatanirwa muri iri ruhanwa ariko Akiwacu Colombe ari mubadahagaze neza.
Amafoto yabo yashyizwe kuri Page ya Facebook y’iri rushanwa, uwo ifoto ye izakundwa cyane (ikagira Likes’ nyinshi ) niwe uzegukana igihembo cya Miss Supranational Internet 2016 nk’uko ikinyamakuru ABS-CBN News kibitangaza. Amatora azahagarikwa mbere y’isaha imwe kugira ngo umuhango nyirizina wo gutangaza uwegukanye ikamba muri rusange amenyekane.
Ni umuhango uzabera muri Pologne ku munsi w’ejo tariki 02 Ukuboza 2016. Kugeza ubu Akiwacu Colombe ari mubinyuma mu bafite ‘Likes’ nkeya kuri Facebook . Mugihe hari abamaze kurenza 30.000 , ubwo twandikaga iyi nkuru Akiwacu Colombe we yari amaze kugira 'likes' 415.
Akiwacu Colombe hamwe na Stephania Stegman, Miss Paraguay wegukanye Miss Supranational 2015
Ni we uhagarariye u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO