Nyuma yo kuzenguruka intara zose zigize igihugu hatoranywa abakobwa bagomba kuzihagararira mu marushanwa ya Miss Rwanda 2015, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2015 iki gikorwa cyasorejwe mu mujyi wa Kigali, hamenyekana abakobwa batanu biyongereye ku bandi bagiye batoranywa mu zindi ntara.
Nk’uko abategura aya marushanwa babitangaje, mu mujyi wa Kigali abakobwa 50 nibo bari biyandikishije binyuze kuri internet ariko kuri Spotsview hotel ahabereye iki gikorwa, abakobwa 25 nibo bahagaragaye,maze nyuma yo kugenzura niba bujuje ibisabwa hasigaramo abakobwa 19 gusa ari nabo babashije kunyura imbere y’akanama nkemurampaka kahisemo batanu bahize abandi.
Umujyi wa Kigali wahise ukuraho agahigo kari gafitwe n'intara y'Uburasirazuba ku bwitabire bwinshi bwabifuza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2015
Nyuma yo kutagira mahirwe yo gutoranywa mu ntara y'Amajyepfo, uyu mukobwa yongeye kugerageza amahirwe mu mujyi wa Kigali ariko nabwo ntiyahiriwe
Uwayezu Belise wari wageze muri batanu ba mbere mu marushanwa ya Miss Rwanda 2014, yongeye kugerageza amahirwe, aho kuri ubu yahisemo guserukira umujyi wa Kigali, mu gihe mu mwaka ushize yari yahagarariye intara y'Amajyepfo
Aba bakobwa bose bagiye banyura imbere y'akanama nkemurampaka, maze nako mu bushishozi bwako gatoranyamo batanu ba mbere.
Abakobwa batanu batoranyijwe guserukira umujyi wa Kigali ni Uwase Vanessa Raissa, Hitayezu Belyse, Nyiranganzo Annick Lachance, Mutoni Jane na Rudasingwa Umuhoza Negritta.
Aba nibo bazaserukira umujyi wa Kigali
Tubibutse ko intara y’Amajyaruguru ariyo yabimburiye izindi mu guhitamo abakobwa batanu bazayiserukira, bikomereza mu Ntara y’Uburengerazuba, nyuma haza intara y’amajyepfo yakurikiwe n’intara y’Uburasirazuba, hose hakaba haragiye haboneka abakobwa batanu uretse intara y’Amajyepfo yatoranyijwemo abakobwa 4 gusa, bivuze ko haburaga umukobwa umwe ngo umubare wateganyijwe w’abakobwa 25 wuzure, byabaye ngombwa ko abakobwa bose bari bari kuri lisiti ya probation(bategereje)nabo bongeye kunyura imbere y’akanama nkemurampaka maze uwitwa Fortunate Angel ahita agira amahirwe yo kwisanga muri Top 25.
Aba nibo bakobwa batanu batoranyijwe guhagararira intara y'amajyaruguru gusa umwe muri bo witwa Mugeni Ines yikuye mu irushanwa asimburwa na Rubazinda Yvette
Mugeni Ines wasezeye ku bw'impamvu ze bwite
Rubazinda Yvette wari kuri probation niwe wahise amusimbura
Abazaserukira intara y'uburengerazuba
Abazaserukira intara y'Amajyepfo
Abazaserukira intara y'Uburasirazuba
Biteganyijwe ko aba bakobwa bose babashije gutsindira guhagararira intara zabo n’umujyi wa Kigalii, bazatoranywamo 15 ba mbere mu gitaramo kizabera kuri Petit Stade i Remera tariki ya 31 Mutarama 2015 ari nabo bagomba kuzatangira umwiherero muri Kivu Serena Hotel kuva ku itariki ya 09 Gashyantare 2015. Nyuma y’umwiherero, ku itariki ya 21 Gashyantare 2015 nibwo hazamenyekana umukobwa wahize abandi mu birori bizabera kuri Serena Hotel i Kigali.
Nizeyimana Selemani
PHOTO/Jean Chris Kitoko
TANGA IGITECYEREZO