RFL
Kigali

Miss Rwanda-Abakobwa 5 bazahagararira umujyi wa Kigali nabo bamenyekanye

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:24/01/2015 17:34
16


Nyuma yo kuzenguruka intara zose zigize igihugu hatoranywa abakobwa bagomba kuzihagararira mu marushanwa ya Miss Rwanda 2015, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2015 iki gikorwa cyasorejwe mu mujyi wa Kigali, hamenyekana abakobwa batanu biyongereye ku bandi bagiye batoranywa mu zindi ntara.



Nk’uko abategura aya marushanwa babitangaje, mu mujyi wa Kigali abakobwa 50 nibo bari biyandikishije binyuze kuri internet ariko kuri Spotsview hotel ahabereye iki gikorwa, abakobwa 25 nibo bahagaragaye,maze nyuma yo kugenzura niba bujuje ibisabwa hasigaramo abakobwa 19 gusa ari nabo babashije kunyura imbere y’akanama nkemurampaka kahisemo batanu bahize abandi.

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Umujyi wa Kigali wahise ukuraho agahigo kari gafitwe n'intara y'Uburasirazuba ku bwitabire bwinshi bwabifuza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2015

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Nyuma yo kutagira mahirwe yo gutoranywa mu ntara y'Amajyepfo, uyu mukobwa yongeye kugerageza amahirwe mu mujyi wa Kigali ariko nabwo ntiyahiriwe

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Uwayezu Belise wari wageze muri batanu ba mbere mu marushanwa ya Miss Rwanda 2014, yongeye kugerageza amahirwe, aho kuri ubu yahisemo guserukira umujyi wa Kigali, mu gihe mu mwaka ushize yari yahagarariye intara y'Amajyepfo

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Aba bakobwa bose bagiye banyura imbere y'akanama nkemurampaka, maze nako mu bushishozi bwako gatoranyamo batanu ba mbere.

Abakobwa batanu batoranyijwe guserukira umujyi wa Kigali ni Uwase Vanessa Raissa, Hitayezu Belyse, Nyiranganzo Annick Lachance, Mutoni Jane na Rudasingwa Umuhoza Negritta.

Miss Rwanda

Aba nibo bazaserukira umujyi wa Kigali

Tubibutse ko intara y’Amajyaruguru ariyo yabimburiye izindi mu guhitamo abakobwa batanu bazayiserukira, bikomereza mu Ntara y’Uburengerazuba, nyuma haza intara y’amajyepfo yakurikiwe n’intara y’Uburasirazuba, hose hakaba haragiye haboneka abakobwa batanu uretse intara y’Amajyepfo yatoranyijwemo abakobwa 4 gusa, bivuze ko haburaga umukobwa umwe ngo umubare wateganyijwe w’abakobwa 25 wuzure, byabaye ngombwa ko abakobwa bose bari bari kuri lisiti ya probation(bategereje)nabo bongeye kunyura imbere y’akanama nkemurampaka maze uwitwa Fortunate Angel ahita agira amahirwe yo kwisanga muri Top 25.

Miss Rwanda

Aba nibo bakobwa batanu batoranyijwe guhagararira intara y'amajyaruguru gusa umwe muri bo witwa Mugeni Ines yikuye mu irushanwa asimburwa na Rubazinda Yvette

Miss Rwanda

Mugeni Ines wasezeye ku bw'impamvu ze bwite

Miss Rwanda

Rubazinda Yvette wari kuri probation niwe wahise amusimbura

Miss Rwanda

Abazaserukira intara y'uburengerazuba

Miss Rwanda

Abazaserukira intara y'Amajyepfo

Miss Rwanda

Abazaserukira intara y'Uburasirazuba

Biteganyijwe ko aba bakobwa bose babashije gutsindira guhagararira intara zabo n’umujyi wa Kigalii, bazatoranywamo 15 ba mbere mu gitaramo kizabera kuri Petit Stade i Remera tariki ya 31 Mutarama 2015 ari nabo bagomba kuzatangira umwiherero muri Kivu Serena Hotel kuva ku itariki ya 09 Gashyantare 2015. Nyuma y’umwiherero, ku itariki ya 21 Gashyantare 2015 nibwo hazamenyekana umukobwa wahize abandi mu birori bizabera kuri Serena Hotel i Kigali.

Nizeyimana Selemani
PHOTO/Jean Chris Kitoko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • zephan9 years ago
    Uyu mukobwa wa4 uhereye imberemwifurije kuzaza muri3 bambere
  • mandela jean pierre9 years ago
    yooo ndishimye kubonamo umwana twiganye mur primaly.... yitwa umuhoza negritta urimubahagarariye ville de kigali nuwa 3...uhereye imbere ni nyuma...nkabamwifurige amahirwe masa....allah azamube hafi...murugendo asigaje...natwe tumurinyuma
  • mark9 years ago
    akacu . full swagga razima atawafunga iburasirazuna
  • MAHORO9 years ago
    No byiza!! arko Hakoreshwe ukuri cyane?
  • mark9 years ago
    akacu . full swagga razima atawafunga iburasirazuna
  • Gatokeza 9 years ago
    muzage mwandika neza izina rya Miss Yvette. kubera muryandika bitandukanye
  • Gatokeza 9 years ago
    muzage mwandika neza izina rya Miss Yvette. kubera muryandika bitandukanye
  • gatokeza9 years ago
    Yvette Rubazinda, Ruzindanda, Ruzibiza , murayamazina mukunze kwandika irye bwite nirihe ?
  • gatokeza9 years ago
    Yvette Rubazinda, Ruzindanda, Ruzibiza , murayamazina mukunze kwandika irye bwite nirihe ?
  • 9 years ago
    Negrita Oyeeeeee
  • 9 years ago
    negrita courage
  • kingigi9 years ago
    Mbega agahinda!!!!!!!!!!!!!Uriya wahize abanyakigali ntiyakoraga muri rwandair?Yirukanywe kubera iki?Ibikorwa by'urukozasoni yakoreye muri bourbon coffi yo kuri airport!!!!!!!!!!!!!!
  • idea9 years ago
    bazatubwirire aba banyampinga bage bahora bambaye imyambaro ireshya niyo biyamamaza bambaye kuko hari aho bagaragara baratumiwe nyuma yo gutorwa bakagenda bambaye imyambaro ibagora mugihe bicaye bakabura amifato. Niba mundangagaciro zaba nyarwandakazi harimo kwiyubaha ni bambare bikwize igihe cyose.
  • unknown9 years ago
    kingigi, wowe ushinja uwo mukobwa wakoze muri rwandair, uzagende usabe gihamya yibyo uvuga maze turebe. uriya mukobwa azatsinda aya marushanwa kandi abantu nkamwe muzira abameze neza muzatahira kuvuga. courage les filles.
  • 9 years ago
    you have to choose beautiful girls
  • Mag Rwanda 9 years ago
    Uyu mukobwa wabaye uwa mbere muri Kigali azi ubwenge cyane. Muri Rwandair aho yakoraga barabivugaga cyane kuburyo bamwirukana bamubeshyera ntana gihamya bafite, byagaragariye abantu bose ko haruwari ubyihishe inyuma.





Inyarwanda BACKGROUND