RFL
Kigali

MISS RWANDA 2019: Abakobwa bagiye gutangira kwiyandikisha, ibisabwa ku mukobwa ushaka kuba Nyampinga w'u Rwanda 2019

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/11/2018 10:50
1


Miss Rwanda ni irushanwa rimaze kwamamara cyane mu gihugu aho umukobwa uryegukanye ahita yambikwa ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda umwaka wose. Kuri ubu hagiye gutangira gahunda zo gushakisha Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2019 aho abakobwa bifuza guhatanira ikamba bagiye gutangira kwiyandikisha.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ugushyingo 2018 ni bwo hashyizwe hanze itangazo rihamagarira abakobwa kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ndetse rinabamenyesha ibyo umukobwa wifuza kuba Nyampinga w'u Rwanda agomba kuba yujuje. Abakobwa bashaka guhatanira iri kamba bibukijwe ko Uburanga, Ubwenge ndetse n'Umuco ari inkingi za mwamba zituma umukobwa yakwegukana ikamba rya Miss Rwanda.

Kwiyandikisha bizatangira ku wa Gatanu tariki 23 Ugushyingo 2018 aho abakobwa bazaba biyandikisha basabwa kuba;

- Ari umunyarwandakazi afite ibyangombwa

- Afite Imyaka hagati ya 18-24

- Byibuza yararangije amashuri yisumbuye

- Azi neza Ikinyarwanda ndetse na rumwe mu ndimi eshatu zemewe mu Rwanda (Igifaransa, Icyongereza ndetse n'Igiswahili)

- Afite metero 1.70

- Afite 'Body mass index' (18.5-24.9)

- Atarigeze abyara

- Yiteguye kuba mu Rwanda mu mwaka wose yamarana ikamba

- Yiteguye kudakora ubukwe mu gihe cy'umwaka amarana ikamba

- Yiteguye guhagararira u Rwanda aho ariho hose bikenewe

- Kuba yiteguye gukurikiza amategeko n'amabwiriza y'abategura Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda yashyizeho gahunda yo kwiyandikisha

Byitezwe ko umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019 azamenyekana muri Mutarama 2019 mu gihe hari gahunda yo kwigiza imbere iyi gahunda cyane ko hari icyifuzo cy'uko mu myaka micye iri imbere iri rushanwa ryazajya rirangira mu kwezi k'Ukuboza. Byitezwe ko gahunda yo gushakisha abakobwa bazahagararira intara, izajya hanze mu minsi micye iri imbere nk'uko Rwanda Inspiration Back Up babitangarije Inyarwanda.com. Kwiyandikisha bizakorerwa ku rubuga rwa Miss Rwanda ari rwo " www.missrwanda.rw/registration.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DJ5 years ago
    Ariko Dieudonne nkwibarize, iyo wanditse itangazo nkiri ugera aho kurisinyaho utarabonako harimo amakosa yimyandikire koko? Reba neza kuri condition ya kabiri nibiba ngombwa ubihindure cyangwa ubyihorere ariko wigaye mo gake. Murakoze!





Inyarwanda BACKGROUND