RFL
Kigali

Miss Rwanda 2017: Queen Kalimpinya ahamya ko amavuta ya Apotre Mignone ari ku buzima bwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/02/2017 19:04
19


Miss Queen Kalimpinya ni umwe mu bakobwa 15 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 ndetse magingo aya akaba ari kumwe ba bagenzi be i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel mu mwiherero uzarangira tariki 24 Gashyantare 2017 bugacya hamenyekana Nyampinga w’u Rwanda uzasimbura Mutesi Jolly.



Miss Queen Kalimpinya ni umukristo mu itorero Noble Family church riyoborwa na Apotre Mignone ukunze gushyigikira urubyiruko akarufasha kwigirira icyizere no gukoresha neza impano rufite. Mu mwaka wa 2015 ubwo Kundwa Doriane yatwaraga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda, Apotre Mignone yagaragaje ko yishimiye gutsinda kwe na cyane ko Doriane asengera mu itorero rye ndetse akaba yaramushyigikiye haba mbere na nyuma yo gutsindira ikamba.

Nyuma y'aho Doriane atsindiye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2015, Apotre Mignone yagiye yifatanya na we mu bikorwa binyuranye ndetse ni kenshi Apotre Mignone yagiye atangaza ko Kundwa Doriane ari umukobwa we kuko ngo yatoranijwe n’Imana nk’uko Esiteri uvugwa muri Bibiliya na we yatoranijwe. Kuba Apotre Mignone ashyigikira urubyiruko rwe, amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2017 na bwo ashyigikiye Queen Kalimpinya.

Kalimpinya Queen

Miss Kalimpinya umwe muri 15 bahatanira kuba Miss Rwanda 2017/Ifoto: Ashimwe C Shene

Mu kiganiro na Inyarwanda.com mbere gato yo kujya i Nyamata muri Boot camp, Queen Kalimpinya yabajijwe amakuru avuga ko yaba yarahuye na Apotre Mignone Alice Kabera akamusabira umugisha akamwifuriza n’intsinzi muri Miss Rwanda 2017 na cyane ko asengera mu itorero rye rya Noble Family church, adutangariza ko batigeze bahura, gusa ngo amavuta ya Apotre Mignone ari ku buzima bwe.

Miss Queen Kalimpinya wajyanye Bibiliya mu mwiherero w'abakobwa 15 nk'intwaro ku bakristo, avuga ko akunda cyane gusenga ndetse ngo kwizera ni yo ntwaro yitwaje mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017. Asubiza ikibazo yari abajijwe kuri Apotre Mignone, yagize ati “Apostle Mignone ni umushumba wanjye ndamukunda cyane, mpamya ko amavuta ye ari ku buzima bwanjye as long as nsengera mu itorero rye (Women Foundation Ministries & Noble Family church). “

Kalimpinya Queen

Miss Kalimpinya Queen yitwaje Bibiliya mu mwiherero w'abakobwa 15

Related image

Apotre Mignone uyobora Noble Family church

Miss Queen yakomeje avuga ko mu buzima busanzwe akunda kumva no gutera urwenya ndetse akaba ari umufana ukomeye wa Tom and Jerry. Ikindi akunda ni ukubera abandi icyitegererezo. Abajijwe impamvu yatumye ajya muri Miss Rwanda irushanwa ry'ubwiza bamwe mu bakristo batavugaho rumwe, yavuze ko yasanze ari uburyo bwiza bwamufasha kugaragaza ibitekerezo bye no kubera abandi bakobwa icyitegererezo. Yagize ati:

Miss Rwanda nyibona nka Platforms nziza yo kugaragaza ibitekerezo byanjye no gukora ibyo nsanzwe nkora ari byo kubera icyitegererezo abandi bakobwa nkabatinyura nkabereka ko bashoboye. Miss Rwanda ni Platforms nziza yo kugera ku nzozi zanjye, mfite inzozi narose kuva kera, ntekereza ko Miss Rwanda Platforms izabimfashamo.

Ko Queen Kalimpinya aharanira kubera abandi icyitegererezo, we ni nde umubera icyitegererezo?

Abajijwe na Inyarwanda.com umuntu umubera icyitegererezo mu buzima bwe, Queen Kalimpinya yavuze ko Esiteri wo muri Bibiliya ari we uza ku isonga. Icyo amukundira ngo ni uko yirengeye ingaruka zagombaga kumubaho akajya kureba umwami mu gihe kitari cyemewe, akamusaba ko yahagarika Jenoside yari igiye gukorerwa Abayuda. Kalimpinya yasubije iki kibazo muri aya magambo:

Esiteri ni we mfatiraho icyitegererezo, Esiteri ni umukobwa navuga umwamikazi uvugwa muri Bibiliya afite (story ) inkuru ndende pe ariko icyo mukundiraho ni uburyo yafashije igihugu cye agashyira ubugingo bwe muri risks (mu kaga aho byashoboraga kumugiraho ingaruka) kugira ngo avugire ubwoko bwe bw’Abisirayeli, kuko umwami yari agiye gutanga itegeko kugira ngo abakorere Jenoside, arangije (Esiteri) yirengera ingaruka ziri bumubeho ajya kumureba amusaba ko abantu be batakwicwa birangije ntibyaba n’ibindi byinshi yagiye akora, so Esiteri wo muri Bibiliya ni we role model wanjye.

Kalimpinya Queen

Kalimpinya avuga ko Esiteri ari we cyitegererezo cye/Ifoto: Ashimwe C Shene

Miss Queen Kalimpinya aganira na Inyarwanda.com, yifashishije icyanditswe cyo muri Bibiliya, yavuze ko ibanga ryamufashije kuboneka mu bakobwa15 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 ari ukwizera no gukora ibyo akanama nkemurampaka kamusabaga. Yagize ati "Ibanga nta rindi ni icyizere no muri 1 Yohana 5: 4 ku basoma Bibiliya ni ho habivuga neza ko kwizera kwacu ari ko kwanesheje isi".

Uyu mukobwa Queen Kalimpinya yavuze ko intwaro ikomeye yitwaje izamufasha kuba Miss Rwanda 2017 agasimbura Miss Mutesi Jolly ari ukwizera no kubaha abo bazaba bari kumwe no gukora ibyo bamusabye neza kandi mu mahoro. Kumutora ni ukujya muri terefone ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika 'Miss' ugasiga akanya ukandika 26 ukohereza kuri 7333.

Kalimpinya QueenKalimpinya QueenKalimpinya Queen

Miss Queen Kalimpinya avuga ko kwizera ari yo ntwaro izamufasha kuba Miss Rwanda 2017/Photo: Ashimwe C Shene

undefined

Hano Apotre Mignone yari yambariye gushyigikira Miss Doriane mu gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye

REBA HANO QUEEN AVUGA INTWARO IZAMUFASHA KUBA MISS RWANDA 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bebe7 years ago
    wowww uratangaje pee.nukuri Imana yumve ukwizera kwawe ibigufashemo peee wegukane iri kamba couragee
  • Yamuragiye 7 years ago
    #Kalimpinya ndamushigikiye rwose,kuko nabonye akerebutse kdi asubiza neza.
  • 7 years ago
    Yooo so swwwt
  • Flory7 years ago
    Go go go Queen umukobwa twiganye we are there for you And beyond all God got your back #TeamApacope twagiyeeee
  • 7 years ago
    IMANA IZAMUFASHE DISI
  • Ottovordegentschenfelde7 years ago
    Aka kana Burigihe Kanyibutsa Bahati Grace, Ikintu mukundira Cyane nikimwe,iriya Nyogosho.
  • 7 years ago
    Hahaha ngaho nabe Miss avanzemo iby'iryabarezi ndumva tumaze kubimenya neza
  • Kiki7 years ago
    Kwikirigita biraha
  • elvis7 years ago
    uyuse arumva yahigika igisabo honorine ko aricyo kigomba kuba miss sorry for u queen
  • henry7 years ago
    uri mwiza mu maso ukibazo cyawe nuko uteye nabi nta miss uteye nabi rwose nkawe
  • Moustafa7 years ago
    Mbese Queen Kalimpinya y'aba ar'umukobwa wa Kalimpinya Paul ??? Abayobozi b'uburezi bagize neza kubikuraho mu mashule.
  • Kamali7 years ago
    Azakosore namavuta y'Imana naho aya apotre yo ntacyo yamumarira ahubwo we yamufasha kwinginga Imana Ikamusukaho ayomavuta yayo.
  • F7 years ago
    Ewana uzatsinda nugire ubwoba irushanwa ni ryawe
  • 7 years ago
    Uyu mukobwa afite ubwiza buri natural. Really beautiful
  • Rubanda Faustin7 years ago
    Icyantangaje kuli Kalimpinya.nu Mukecuru duturanye hano Malawi yansanze kukazi tuganiliye ati narayijoro ndeba Miss.ati nakunze Kalimpinya .numva amvugiyibintu kuko nange na Mme.twali twabukereye dushyigikiye .Kalimpinya. nibyo harundi mukobwa uteyeneza .aliko ibyo sinabyitayeho .nakunze Kalimpinya.Muragijimana.
  • Mahama7 years ago
    Nuko nuko mukobwa w'Abagesera komeza ubarushe numvise tunahuriye ku gisekuru cya 4 (Mahama) Courage courage! Keep it up!
  • Willy7 years ago
    With God, sky is the limit.
  • pet7 years ago
    u best, you deserve it
  • sifa7 years ago
    ehe miss ni hirwa uwase honorine wowe uri kwikirigita





Inyarwanda BACKGROUND