Umunyarwandakazi Mutoniwase Marlene wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2014 ndetse akanegukana ikamba rya Miss heritage(Nyampinga w’umuco/Umurage), ari muri Afrika y’Epfo aho yagiye guhatanira ikamba rya Nyampinga w’Umuco ku rwego mpuzamahanga, akaba yatangiye kumurika imyambarire y’abanyarwandakazi.
Miss Mutoniwase Marlene uhagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ibijyanye n’Umuco, ahanganye n’abakobwa 37 bahagarariye ibihugu byabo hirya no hino ku isi aho nyuma y’iminsi ishize abantu bari bamaze batorera ku rubuga rwa Internet, kuwa Gatanu tariki 12 Ukuboza yuriye indege yerekeza muri Afrika y’Epfo ahazamenyekanira uzegukana iri kamba mpuzamahanga.
Uyu mukobwa wahagurutse i Kigali yamaze gutegura ibijyanye n’imyambaro, ubugeni n’ubukorikori, ibyo guteka n’ibindi byose bya gakondo bigaragaza umuco nyarwanda, akaba yarahuye na bagenzi be bo mu bihugu bitandukanye bagomba bamurika ibijyanye n’umuco w’ibihugu byabo, hanyuma mu mpera z’iki cyumweru hakazatorwa umukobwa wahize abandi mu bijyanye n’ubwiza bujyanye n’Umuco buri wese amurika uw’iwabo.
Muri Afrika y'epfo yahahuriye n'abakobwa bahagarariye ibihugu byabo hirya no hino ku isi
Bakoze n'ibikorwa by'urukundo, aha bari basuye abana b'impfubyi bavukanye ubwandu bwa SIDA
Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2014, abakobwa batandukanye barimo n’uyu uhagarariye u Rwanda bagaragaje imyambaro ijyanye n’umuco wabo mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 nyuma yo kwerekana ibigize umuco wa buri gihugu bahagarariye hazamenyekana uzegukana iri kamba mpuzamahanga.
Abakobwa bo mu bihugu bitandukanye bagaragaje imyambaro ndangamuco y'iwabo, Marlene we yari yiyambariye imikenyero
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO