RFL
Kigali

Leah wahoze ari Miss wa Uganda ari guhatanira kuba umunyamiderikazi wa mbere ku isi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/05/2016 12:04
2


Miss Leah Kalanguka wabaye Nyampinga wa Uganda mu mwaka wa 2014/2015 ari guhatanira ikamba ry’umunyamiderikazi wa mbere ku isi “Miss World Next Top Model”. Ni irushanwa mpuzamahanga ryitabiriwe n’abakobwa 44 baturutse hirya no hino ku isi muri uyu mwaka wa 2016.



Miss Leah kuri ubu akaba arimo gushishikariza abakunzi be n'abandi bantu batandukanye kumutora kugira ngo azegukune iri kamba mpuzamaganga aheshe ishema Uganda na Afrika.Miss Leah yitabiriye iri rushanwa nyuma yaho mu mpera za 2014 yagiye mu Bwongereza guhatanira ikamba ry'uhiga abandi ku isi mu buranga, ariko ntibimuhire agatahira ubusa.

Amatora mu irishanwa Miss World Next Top Model azarangira kuwa 31 Gicurasi 2016 ari nabwo hazamenyekana umukobwa wahize abandi mu bwiza no mu kwerekana imideri mu muhango uzabera muri Grand Hills Hotel mu mujyi wa Broumana mu gihugu cya Lebanon.

Nyampinga w'igihugu cya Uganda,Leah Kalanguka w'imyaka 23 y'amavuko aramutse abonetse mu bakobwa ba mbere batatu bahize abandi muri Miss World Nest Top Model, yazahembwa ibihembo bitandukanye harimo no gusinyana amasezerano na MTV Agancy akajya ayamamariza.

Miss Worls Next Top Model ni irushanwa mpuzamahanga ryitabirwa n’abakibwa bafite uburanga ndetse bazi no mu kwerekana imideri. Ni irushanwa ryatangiye mu mwaka wa 2010. Umwaka ushize wa 2015, iryo kamba ryegukanywe na Miss Christine Mifsud wari uhagarariye igihugu cya Malta.

Mu mwaka wa 2014, Miss Leah Kalanguka yerekeje mu gihigu cy’u Bwongereza ajya guhatana n’abandi bakobwa basaga 125 baturutse hirya no hino ku isi mu irushanwa ry'umukobwa uhiga abandi ku isi yose mu bwiza,rikaba rizwi ku izina rya“Miss World”.Icyo ntiyaje guhirwa kuko yatahiye amara masa.

Miss Leah Kalanguka wa Uganda


Miss Leah hamwe n'ibisonga bye

leah

Miss Leah arimo kwerekana imideri


Miss Leah ubwo aherutse mu Rwanda, hano yari kumwe na bagenzi be bo mu karere

Miss Leah Kalanguka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    NIMUBI BIHAGIJE
  • 7 years ago
    uyu mukobwa ni mwiza sinzi impamvu bamwita mubi,wasanga ari iriya foto yabaye miss,ariko njye nabonye ari ifoto yamwishe,kuko ntaho ahuriye nayo





Inyarwanda BACKGROUND