RFL
Kigali

Miss KIM Umutesi Diane yasoje Kaminuza,Apotre Masasu amusaba kuguma mu Mana no kuyiyegurira-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/04/2016 18:18
4


Miss Umutesi Diane,wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya KIM mu mwaka wa 2012, hamwe n’umuryango we n’inshuti ze bari ibyishimo bidasanzwe nyuma yo gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Imari n’Amabanki. Yashimye Imana yamushobozi muri urwo rugendo aniyemeza kuyinambaho.



Miss Umutesi Diane niwe wambaye ikamba rya Nyampinga w'Ishuri Rikuru rya Kigali ry'Icungamutungo (Kigali Institute of Management) mu mwaka wa 2012. Mu irushanwa Miss Rwanda 2014, Umutesi Diane yaje kuba Nyampinga w’Intara y’Uburengerezuba.

Miss Mutesi Diane ni umwana wa Rev Pastor Seruhungo Alphonse wungirije Intumwa Yoshuwa Masasu ku buyobozi bw’Itorero rya Evangelical Restoration church. Umutesi ni umwe mu bagize itsinda Shinning Stars n’itorero rya Kinyarwanda Shekinah Danc bikorera muri Restoration church.

Miss Umutesi Diane

Miss Umutesi Diane hamwe na Se Rev Pastor Seruhuko Alphonse

Ku mugoroba w’uyu kane tariki ya 31 Werurwe 2016 nibwo Miss Umutesi Diane yakoze ibirori byo kwishimira intambwe ateye mu myigire ye, ibyo birori bye bikaba byitabiriwe n’abantu bagera ku 100 barimo inshuti ze, umuryango we ndetse hari n’ababyeyi be mu buryo bw’Umwuka barangajwe imbere na Apotre Yoshuwa Masasu wamusabye kuguma mu Mana no kuyiyegurira agaharanira gukora ibishimwa nayo mu buzima bwe bwose.

Mu Kiganiro na Inyarwanda.com Miss Umutesi Diane yadutangarije ko yishimiye cyane impanuro yahawe n’Intumwa Masasu kuko yamusabye gukomeza kwegera Imana abishyizeho umwete. Yamusabye kandi ko imbaraga yashyize mu kwiga yazishyira no mu murimo w’Imana agatanga umubiri we n’imbaraga ze. Ati:

Nsoreje muri Business Management ishami rya Finance and Banking. Byari umugisha kwakira Apotre Masasu Yoshua na madame we n’abandi bapasiteri batandukanye bo muri Restoration church Masoro, narishimye cyane kandi imvura yaguye nyinshi cyane kandi bavuga ko imvura ari umugisha so ibirori byanjye byari birimo umugisha. Haje abantu barenga ijana so byari ibyishimo cyane.

Ubutumwa yampaye (Apotre Masasu) ni ugukomeza kwegera Imana mbishyizeho umwete no kwiyegurira Imana wese. Ansaba ko imbaraga nashyize mu myigire yanjye mbyuka kare kugira ngo nige nzabikore no mu murimo w’Imana ntanga umubiri wanjye n’imbaraga zanjye, ansaba no gukomeza kugira ubusabane n’Imana umunsi ku wundi. Miss Umutesi Diane

Miss Umutesi Diane

Miss Umutesi Diane hamwe na Apotre Masasu

Miss Umutesi Diane yakomeje avuga ko kuba asoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza byamushimishije akabyakira neza kuko ariyo ntambwe ya mbere abashije gusohoza mu bijyanye n’imyigire ye. Yavuze ko Imana nimushoboza azakomeza amashuri ye akiga n’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters).

Miss Umutesi Diane

Afite gahunda yo gukomeza amasomo ya Kaminuza mu byiciro bikurikiraho

Abajijwe niba afite umuhungu bakundana na cyane ko muri ibyo birori bye yagaragaye akata umutsima wa kizungu ari kumwe n’ababyeyi be mu gihe iyo ufite umukunzi umwerekana akagufasha kuwukata, Miss Umutesi Diane yavuze ko umukunzi amufite ariko ko igihe cyo kumutangaza kitari cyagera.

Miss KIM

Yakase umutsima wa kizungu ari kumwe n'ababyeyi be

Miss Umutesi Diane

Miss Umutesi Diane avuga ko afite umukunzi ariko ko igihe cyo kumwerekana kitari cyagera

Miss Umutesi Diane

Asanzwe abyina mu itsinda Shinning Stars

Miss Umutesi Diane

Shinning Stars yakanyujijeho benshi barizihirwa

Apotre Masasu

Pastor Seruhungo Alphonse Se wa Miss Umumutesi Diane, ari kumwe na Apotre Masasu

Miss Umutesi Diane

Miss Umutesi Diane hamwe n'ababyeyi be mu gutanga impano

Miss Umutesi Diane

Rev Lydia Masasu umugore wa Apotre Masasu, yahaye Miss Umutesi impano

Miss Umutesi Diane

Miss Umutesi Diane

Amafoto- Niyonzima Moses






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bekame8 years ago
    Umutesi Araberewe Pee! Nagire Yige Nicyiciro Gikurikira Kubayubaha Imana Izamufasha Ayasozeneza.
  • kibwa8 years ago
    aba nabo baba bahaze boka...
  • 8 years ago
    Hhhhh, ngo afite umukunzi ark ntiharagera ko amwerekana?? mbega umujama uraburije!!! nonese numukunzi cg numurimbo ngo nawe yumve ko afite umujama nkabanxmdi bose?? sha nduwo mujama nahita nkatira amaheru, gukundana nabana ba pasteur nimihobagizo sanaa
  • akayezu 8 years ago
    komerezaho tukurinyuma kd imana izaguhemb.





Inyarwanda BACKGROUND