RFL
Kigali

Menya zimwe mu nyito zihariye z’inka n’amata mu muco wa Kinyarwanda

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:21/08/2015 13:57
5


Kubera agaciro abanyarwanda duha ibintu bimwe na bimwe mu muco wacu wa Kinyarwanda nk’ inka, amata, ingoma ariyo yari ikimenyetso cy’ubutegetsi bwa kera ndetse n’umwami , hari amagambo agendanye n’ibyo bintu afite uburyo yavugwaga akagaragaza ako gaciro ibyo bintu byahabwaga mu muco.



Kungurana ibitekerezo kuri aya magambo bifasha cyane cyane abana bari kubyiruka muri iyi minsi, kugirango babashe kumva amagambo uburyo yakoreshwaga kera ku bintu  abanyarwanda bahaga agaciro kurusha ibindi.

Reka duhere ku magambo yakoreshwaga ku nka n’amata kugirango tuyibukiranye binashobotse tujye tunayakoresha kuko agaciro byahabwaga n’abakera ntaho kagiye.

Inzu y’Inka : Ikiraro

Inzu y’Inyana : Uruhongore

Ikiziriko cy’Inka :Injishi

Kuzirika Inka :Kujisha Inka

Gutangira Gukama : Kwinikiza

Kurangiza Gukama : Guhumuza

Inka itagikamwa : Inka yatetse

Ibyo Inka yituma : Amase

Ikirundo cy’amase:Icukiro

Amase yumye:Igisheshe

Inkari z’inka : Amaganga

Kotesha inka : Gucanira Inka

Inka ntitwita  irahaka cg igafata

Inka ntirongorwa  irima

Inka ntirya : irarisha

Ubwatsi inka ziraraho : Icyarire

Kujya kurisha : Kwahuka

Kujyana inka kunywa amazi : Gushora

Gukura amase y ;inka mu rugo : Gukuka

Inka itarabyara ariko nkuru : Ishashi

Ubwatsi bahanaguza inka : Inkuyu, abandi babwita Inkuyo

Kujyana inka kwima : Kubangurira

Kubuza inyana konka igihe nyina ikamwa : Kwimira

Kureka inyana ikabanza konka mbere yo gukama : Kuretesha

Inka yiteguye gukamwa : Kureta/Yarese

Inka yiteguye kwima irarinda (Kurinda)

Inka ijyanwa gusaba umugeni : Inkwano

Inka ikomoka ku nkwano igahabwa iwabo w”umuhungu : Indongoranyo

Guha umuntu inka : Kumugabira

Inka ihabwa uwaguhaye inka : Inyiturano

Inka yirutse igasiga abashumba : Gutana

Inyana ikivuka : Umutavu

Kuruhuka kw’Inka imaze kunywa mbere yo gusubira kurisha : Kubyagira

Aho inka zijya kunywa amazi  : ku Ibuga

Inka ntinywa amazi ahubwo irashoka.

Ayo magambo yakoreshwaga ku mata ni aya akurikira :

Amata yiriwe :  Amirire

Amata yakamwe ako kanya agishyushye :  Inshyushyu

Amata yaraye ataravura : Umubanji

Amata yavuze : Ikivuguto

Amata y’Inka yimye : Amasitu

Aho batereka Amata : Ku Ruhimbi

Icyo bakamiramo : Icyansi

Icyo banyweramo Amata : Inkongoro

Icyo bacundiramo amata : Igisabo

Igipfundikizo k’ igisabo : Inzindaro

Icyo bavurugisha Amata : Umutozo

Gukura amavuta mu mata : Kwavura

Ikibumbe cyamavuta y’inka : Isoro

Kumena Amata ubishaka : Kuyabikira

kumena Amata utabishaka : Kuyabogora

Amata yakuwemo amavuta : Amacunda

Amata y’Inka ikimara kubyara : Umuhondo

Kirazira gupfobya Amata ngo uyite Uduta : Amata aba menshi cyangwa make

Source: Gakondo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • oliviye8 years ago
    none nshiti mbibarize Amata yamaze gushya yayandi usomaho ukumva ararura yo yitwa ngwiki mururimi gakondo?
  • 8 years ago
    bayita umushari
  • Musafiri Moses 8 years ago
    Ugize neza kwibutsa abikigihe twari twarataye I by'ingenzi nongere nshime
  • ok8 years ago
    Courage, wagerageje, washaka igitabo cyo muri primaire cya kera, harimo ntibavuga bavuga,
  • Joseph2 years ago
    Amata y'inka yapfushije inyana yitwa ngwiki?





Inyarwanda BACKGROUND