Kuri iki cyumweru tariki 27 Kanama 2017 mu karere ka Nyanza hari kubera ibirori bisoza icyumweru cy’Umuganura aho cyatangiye tariki 20 Kanama 2017,ibi birori byabereye mu karere ka Nyanza byabimburiwe n’igitaramo bise ‘Nyanza Twataramye’ cyabaye tariki 26 Kanama 2017.
Uyu munsi mukuru w’Umuganura wabereye muri Stade ya Nyanza ahabereye n’ubundi iki gitaramo cya Nyanza Twataramye. Uyu muhango w’umuganura watangijwe n’umutambagiro w’abayobozi basuraga ahamurikirwaga ibikorwa biteza imbere akarere ka Nyanza ndetse na ba rwiyemezamirimo bafatanya n’akarere mu bikorwa by'iterambere.
Nyuma y’uyu mutambagiro hakurikiyeho ijambo ry’ikaze ryavuzwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme. Nyuma yo guha ikaze abashyitsi ndetse n’abandi bari bitabiriye ibi birori hakurikiyeho ubuhamya bw’umugore w’i Nyanza wabashije kwiteza imbere abifashijwemo no gukura amaboko mu mufuka akiteza imbere. Tubibutse ko umushyitsi mukuru muri ibi birori ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu.
Mu ijambo rye akaba yabwiye abari bateraniye i Nyanza ko uyu muganura udasanzwe kuko ari umuganura banaganura ubuyobozi bwiza bitoreye burangajwe imbere na Perezida Kagame Paul.
Yashimiye abaturage b’i Nyanza kuba babashije gusangira bagaha imbuto n’abatarabashije kweza ngo ubutaha nabo bazaganure umusaruro bazaba bamaze kweza. Minisistiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yunze mu rya Perezida wa Repubulika asaba abaturage guharanira kuba abanyarwanda kandi bateye imbere. Akaba yashoje ijambo shimira buri wese wagize uruhare mu gutegura uyu munsi.
Yasabye ababashije kuganura uyu muganura wa mbere uganura manda nshya y’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuzakomeza kuba hafi ubu buyobozi bakagira ubufatanye bityo iterambere rikihuta.
REBA UYU MUHANGO MU MAFOTO:
Aha ni i NyanzaBicaye mu kinyabupfura buzura stadeI Nyanza hareraAbanyeshuri bo ku Nyundo ni bo basusurukije abantu mbere yuko ibi birori bitangiraUmuganura 2017Abanyeshuri bari baje gusogongera kuri iyi ntango y'umucoMinisitiri w'Umuco na Siporo Julienne Uwacu n'abandi bashyitsi basura ahamurikirwaga iterambere ry'akarere ka NyanzaAbashyitsi bakuru bakimara gushyika mu byicaroAba bana ni bo baririmbye indirimbo y'igihuguUmuyobozi w'akarere ka Nyanza ageza ijambo ku bashyitsiUyu mubyeyi ni we wagejeje ubuhamya bwe ku bari ahoAbahanzi bo mu Indatabigwi bataramiye abari aho
Abatishoboye bahawe ibyo kuryaHatanzwe ubwisungane 400 mu kwivuzaBagabiwe inka 12 zatanzwe na Minisitiri Uwacu JulienneAbahagarariye imiryango yagabiwe inkaUmudiho w'UrukererezaGuverineri w'Intara y'Amajyepfo aha ikaze umushyitsi mukuru ngo ageze ubutumwa ku bateraniye i NyanzaMinisitiri Uwacu Julienne ageza ijambo ku bari bateraniye ahoUmuganura2017Bamuritse Inyambo baraninikiza abana bahabwa amataAbana bahawe amata
Umuganura nyawo
Ama G The BlackPeace JolisRafiki Coga StyleUmuhanzikazi Tonny Unique
Rutangarwamaboko Modeste hamwe n'umugore we nabo bari bahabaye
Umuraperikazi The Pink uhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop
Assumpta uzwi nka Satura
Minisitiri atashyeBand y'abakobwa gusa yasusurukije abantuCharly na Nina basusurukije abari ahoRiderman ni we wasoje iki gitaramo
AMAFOTO: ABAYO Sabin- Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO